IGIHE

Imyaka 20 irashize Perezida yeguye bwa mbere mu Rwanda: Byagenze bite?

55 23-03-2020 - saa 16:44, Ferdinand Maniraguha

Mu buryo butunguranye, ahagana saa sita z’amanywa kuwa Kane tariki 23 Werurwe 2000, abanyarwanda batunguwe no kumva itangazo rivuga ko uwari Perezida Pasteur Bizimungu yeguye nyuma y’imyaka itandatu ari ku butegetsi.

Mu ibaruwa nto yandikiye Inteko Ishinga Amategeko uwo munsi yagize ati “Guhera uyu munsi, kuwa 23 Werurwe, neguye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubera impamvu zanjye bwite”.

Ni amagambo atari amenyerewe kuko bwari ubwa mbere Perezida wa Repubulika yeguye mu mateka y’u Rwanda kuva rubonye ubwigenge.

Bizimungu wari umuyoboke wa FPR Inkotanyi, yeguye hashize iminsi hari urunturuntu muri Guverinoma, ndetse Inteko Ishinga Amategeko yari imaze iminsi itangije gahunda yo kugenzura Guverinoma, abaminisitiri bamwe beguzwa bashinjwa ruswa.

Umwuka ntiwari mwiza na mba haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko no mu mashyaka. Intambara yari imeze nabi hagati ya Perezida Bizimungu n’abadepite, bamusaba gusinya Itegeko ribemerera kugenzura Guverinoma akabyanga kugeza ubwo itegeko baryisinyiye, batangira kweguza ba minisitiri byagera kwa Perezida akabyanga.

Uretse kunaniza Inteko Ishinga Amategeko, Bizimungu yeguye ashinjwa ibindi birego birimo kunyereza imisoro no kwambura abaturage ingurane z’aho yari agiye kubaka inzu.

Imbarutso, itegeko ryo kugenzura Guverinoma

Tito Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yabaye umudepite kuva mu 1994 kugeza 2000. Yabwiye IGIHE ko Bizimungu ajya kwegura n’ubundi Inteko Ishinga Amategeko yari yaraye itoye imutakariza icyizere.

Yagize ati “Icya mbere ni uko Inteko Ishinga Amategeko yari yaraye imukuyeho, hanyuma rero ndibuka ko abatarabitoreye bari bane gusa, bemeza ko agomba kuvaho, arandika yegura.”

Mu ibaruwa ya Bizimungu, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko Tito Rutaremara avuga ko byatewe n’ibibazo byari bimaze igihe, bisemburwa n’uburyo yari amaze iminsi yanze kweguza abaminisitiri bakekwagaho ruswa kandi Inteko yabyemeje.

Ibibazo byo gushwana kwa Bizimungu n’abadepite bihera mu 1996. Mu Itegeko Shingiro igihugu cyagenderagaho (ni nk’Itegeko Nshinga kuri ubu), havugwagamo ko amategeko yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko yemezwa na Perezida.

Muri uwo mwaka, abadepite batoye itegeko ribaha ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ku buryo bashobora gutumiza Minisitiri runaka ku bibazo bihari, batanyurwa n’ibisobanuro bakamutakariza icyizere.

Abadepite bamaze kwemeza uwo mushinga w’itegeko, bawoherereje Perezida ngo asinye itegeko risohoke mu igazeti ya Leta, arabyanga itegeko arisubiza abadepite.

Mu gitabo Rwanda Demain cy’inzobere muri Politiki, Jean Paul Kimonyo havugwamo ko iryo tegeko Bizimungu yarisubije abadepite inshuro zigera kuri eshatu, avuga ko rishobora guteza amacakubiri.

Itegeko Shingiro, ryavugaga ko mu gihe Perezida yanze gusinya Itegeko ryatowe n’abadepite hagashira iminsi icumi, Perezida w’umutwe w’abadepite afite ububasha bwo kurisinya.

Icyo gihe uwari Perezida w’umutwe w’abadepite yari Nkusi Juvenal wo mu ishyaka PSD.

Rutaremara yavuze ko babwiye Nkusi ngo asinye iryo tegeko nawe akanga kurisinya, gusa ngo baza kumenya ko Perezida Bizimungu na Charles Ntakirutinka wari Perezida wa PSD aribo bacaga inyuma bakamubuza kurisinya.

Ati “Perezida w’Inteko Nkusi ntabwo yarisinye ariko tuza kumenya ko yabuzwaga na Perezida Bizimungu na Perezida wa PSD Ntakirutinka.Twamaze nk’imyaka nk’itatu dushaka ko arisinya, byanze dufata umwanzuro wo kumuvanaho ngo dushyireho undi warisinya ariko nabwo bibanza kugorana.”

Nkusi yakuwe ku mwanya wa Perezida w’umutwe w’abadepite muri Gashyantare 1997, asimbuzwa Joseph Sebarenzi.

Rutaremara avuga ko bakimara gutora Sebarenzi, bahise bamutegeka kubanza gusinya rya tegeko ribaha uburenganzo bwo kugenzura Guverinoma nubwo Perezida Bizimungu yari yanze kurisinya.

Ati “Uwo munsi twamutegetse ko abanza kurisinya, tubitwara mu igazeti ya Leta. Twatangiye kugenzura Guverinoma, haboneka abaminisitiri bagera kuri barindwi barimo na Minisitiri w’Intebe bagombaga kwegura ariko Minisitiri w’Intebe, Rwigema na Rugenera bo ntibavuyeho kuko habuze ubwiganze bubakuraho.”

Inteko Ishinga Amategeko imaze gutakariza icyizere bamwe mu bagize Guverinoma, Perezida Bizimungu hari abo yanze gukuraho barimo Patrick Mazimhaka wari Minisitiri mu biro bye.

Mu ntangiriro za Werurwe 2000, uwari Minisitiri w’Intebe Pierre Celestin Rwigema yareguye, biba ngombwa ko hajyaho Guverinoma nshya. Igitabo Rwanda Demain cya Jean Paul Kimonyo, kigaragaza ko ubwo Pierre-Célestin Rwigema yeguraga, habayeho ikindi kibazo kuri Guverinoma nshya kuko Bizimungu yifuzaga kugaruramo Mazimhaka kandi ari umwe mu bo abadepite bari bafiteho ikibazo.

Muri Mutarama 2000, ubwo Perezida Bizimungu yahuraga na Koffi Anan wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni i New York

Ubwo yarahizaga Guverinoma nshya yari iyobowe na Bernard Makuza kuwa 20 Werurwe 2000 itarimo Mazimhaka, Perezida Bizimungu yagaragaje kutishimira ibyo Inteko Ishinga Amategeko yari imaze iminsi ikora.

Uwo munsi, Rutaremara avuga ko yababwiye nabi cyane. Ati “Araza mu Nteko araduharabika rwose adutukira mu Nteko, ngo abantu bambaye ubusa, bameze nabi, bagendesha amaguru batariho, badafatika, murakuraho abaminisiriri? Hanyuma uwo mugoroba dutora ko avaho. Ubwo byari byatangiye mu mashyaka haba muri FPR n’ahandi, bamubaza bati urangira iki ko bavaho? Habayeho igitutu , dutoye ko avaho yandika yegura.”

Bimwe mu byatumaga yanga ko abo baminisitiri begura, harimo kuba bamwe bari inshuti ze.

Tito Rutaremara yakomeje agira ati “Yumvaga ko Inteko idafite ububasha bwo kubakuraho kuko urumva yari yaranze ko n’iryo tegeko ritorwa. Hakabamo n’abaminisitiri b’inshuti ze. Yavugaga ko hari abaminisitiri atifuza ko bavaho b’inshuti ze nka ba Mazimhaka Patrick n’ibindi.”

Uretse igitutu cy’abadepite no mu ishyaka FPR Inkotanyi Bizimungu yaturukagamo yari ku gitutu. Ishyaka ryari ririmo ibibazo kuko bamwe mu barigize bari mu myanya ya Leta bashinjwaga ruswa ndetse bikagaruka no kuri Bizimungu ubwe.

Hari ibibazo bya Politiki bisanzwe n’ibijyanye na dipolomasi ku buryo mu 1999, habaye inama nto y’ishyaka ikabera ku Mulindi, Bizimungu agahatwa ibibazo, bamwereka ko iyo mikorere idakwiriye.

Igitabo Rwanda Demain kigaragaza ko abadepite batangiye kugenzura Guverinoma, Perezida Bizimungu yatangiye gushwana n’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi, abushinja kumusuzuguza. Byanazamuye umwuka mubi mu ishyaka, dore ko hari bamwe bari bashyigikiye Bizimungu barimo Kayumba Nyamwasa wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Tito Rutaremara avuga ko hari byinshi byatumye Bizimungu yegura. Ati “Iyo uri Perezida w’igihugu uba uri Perezida. Dipolomasi iba ikureba, ibintu byose biba bikureba, noneho ukagira n’urwego uhangana narwo. Kugira ngo Perezida w’igihugu asezere hari ibindi bikomeye.”

Rutaremara avuga ko kwegura kwa Bizimungu kwatumye imikoranire y’inzego yoroha, hatangizwa ibikorwa biteza imbere igihugu.

Ati “Nyuma y’aho imikoranire y’inzego yatangiye kugenda neza, ni nacyo cyatumye dutangira kubaka ibintu bitera intambwe. Byatumye tugera aho tugeze, ubundi ntitwajyaga kuhagera.”

Nubwo Perezida Bizimungu yeguye ku mpamvu ze bwite, nyuma yaje gutangaza ko yababazwaga n’uburyo abaminisitiri birukanwaga atabanje kugishwa inama.

Mu gitabo Prosecuting Heads of State cya Ellen L. Lutz hari aho yagize ati “Gushwana kwa mbere kwabaye mu 1999 ubwo abadepite ba FPR bandikiraga Visi Perezida Kagame bamusaba kwirukana abaminisitiri babiri b’abahutu batabanje kumbaza. Babashinjaga ruswa. Nahamagaye Kagame kuri telefone. Yansubije ko abo bantu badakwiriye kwihisha inyuma y’amoko ngo bakore ibyaha bumva ko batazahanwa.”

“Nyuma y’iminsi ibiri icyo kibazo cyabaye ku bandi baminisitiri batandatu b’abahutu. Nanze kubyinjiramo kugira ngo ntashinjwa gukingira ikibaba abahutu. Nahisemo gushyigikira Mazimhaka kuko we yari Umututsi. Ubwo numvaga ko bagiye kumvanaho, nafashe iya mbere ndabatanga.”

Hashize umunsi umwe Bizimungu yeguye, Inteko idasanzwe yarateranye mu badepite, ashinjwa ibirego birimo kunyereza imisoro, kwambura ubutaka abaturage b’i Masaka no kwitambika urugamba rwo guhashya ruswa.

Perezida Bizimungu yeguye avuga ko ari ku mpamvu ze bwite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kajangwe 2020-03-25 08:49:30

ubu se Sebarinzi arihe? ubu se mukezanfura arihe? Rwigema pierre celestin we amerewate?Rose kabuye arihe n’abandi bari bashyushye muri iriya dossier barihe? usibye Makuza na Tito bamenye kwitwrarika bakagenda hejuru y’amagi ntameneke. abandi bazize gushaka kumva ko amategeko yagenganga Bizimungu ariyo agenga uwamusimbuye. urebye usanga abaminitre ubu abenshi aribwo bakora ibidakorwa, arikose ninde abadepite bakeguza? ayinya!!

2
kabeja 2020-03-25 06:29:39

Ngo yatutse aba depite ababwira nabi ?? ubu se bite ?? ntabiswe ko batumva
ngo yangaga ko mugenzura guvernoma ?
ubuse ama miliyali agenda buri mwaka muba muri hee ?
ese muheruka gutumiza umukuru w’igihugu ryali ??
cyangwa ntacyo mufite cyo kumubaza nkuko abibabwira ?
ahubwo inteko sans blague muzegure mwese kuko duheruka kubabona muhindura 101
nibwo mwakoranye umwete nu umurava

3
UKURI-KUKURI 2020-03-25 06:13:22

Pasteur bIZIMUGU abatmuzi baramubarirwa! Muzabaze neza ababanye nawe muri UNR i Ruhande. Abanyarwanda ni abana beza, abatamuzi baramubarirwa.

4
Masamba Christian 2020-03-25 04:13:14

None se ko muzehe Tito avuga ko Bizimungu yazize kwanga kugenzura abaministers no kubakuraho icyizere, kuva yavaho ni uwuhe mu ministre inteko yari yagenzura ikamukuraho icyizere ?
Kandi mbona nyakubahwa perezida ahora abirukana akananenga abandi bayobozi ko babakingira ikibaba aho Bizimungu ntiyaba yaravugaga ukuri?

5
Kwihangana 2020-03-25 03:16:29

Ariko dushyize mugaciro iyi nkuru koko imariye iki abasomyi nyuma yimyaka 20 yrs niki mushaka kwerekana cyangwa agiye kongera gufungwa? Mukaba muriguca amarenga?

6
Felix nsabimana 2020-03-25 02:43:05

Eric! Mba ngukoze mu ntoki nuko ataribyiza harigihe nakwanduza covid-19. Abantu nkawe barakenewe

7
Erno 2020-03-25 02:19:58

Igihe rwose murasetsa imikara, iyo mubaza na Pastor hanyuma mukaza gukora conclusion nziza.

8
Rubyogo 2020-03-24 23:51:21

Amateka nubwo muyacurika azajya yivuga, ngiye namenya impamvu mwamukuyeho burya kweguzwa sibya none.

9
Jean Pierre Bember Dember 2020-03-24 22:51:43

Nje uko mbyumva nubwo yarari mwuria mwanya nka Presindent wa Repubulika mbona yari nkifoto Kbs koko ntamyanzuro yabaga yavata kdi na Sitaf ntabwo yafataga imyanzuro imubwiye gsa nagende kuo kuyobora u RWANDA ndabona bitarimpano ye kbs kuo nyirimpano namwe murabyibonera koyabonetse; erega ubuyoboza bwose buva ku’Mana uwo yemeje aba aruwo kbs mugire amahoro

10
Desire 2020-03-24 20:54:22

Igihe ni ikinyamakuru gikurikiranwa na benshi ariko mbona mushobora kuzatuma ababakurikira babatakariza ikizere kuko mwandika inkuru zijyanye n’amarangamutima yanyu. Inkuru zanyu zikuea kuba ziri biased. Nimujya muvuga ibibi by’umuntu mujye muvuga nibyiza. Kwandika inkuru zimeze nk’ibisigo boba ari sawa ariko iyo zibogamye ziba zigaragaza ubunyamwuga buke. If u talk North, tell about the South, If you narate the East, detail the West.

#StayHome #WashHands #Keep1m_distancing #StaySafeRwanda

11
Hhhh 2020-03-24 20:46:44

Ariko se kuki mukomeze kudukofusinga. Tumaze igihe twigishwa ko nta moko abaho none reba ibyo mutangiye kuri subject nk’iyi. Uwanditse iyi nkuru akurikiranwe

12
Gutina 2020-03-24 17:15:15

Ghj

13
John 2020-03-24 10:49:06

Njye mwibukira
afungisha Mgr Misago Agustini,
_Avuga ko igifransa Ari ururimi rw’urwicanyi
_Ahamagara impunzi ngo zitahe mu rwazibyaye 1996
_Abwira inteko ko afite Inka 60
_Député Mukezamfura na Mugarura , bamutinyutse ko yari Umwiyemezi

14
Gahutu 2020-03-24 09:05:57

Kwegura ku mpamvu bwite ndumva byaratangiye cyera,ntiyamenye yuko yari igitotsi.

15
soso 2020-03-24 07:08:15

Mwese musome comments za Amani , no 18 niwe wanditse ibyo azi neza. ibindi ni ibyiyumviro gusa, akenshi biba bishingiye ku marangamutima cyangwa ubumenyi buke kuri iriya sujet ya Bizimungu

16
eric 2020-03-24 06:34:48

Bavandi! Imyaka 6 yayoboye ugirango ni mike?Umusanzu we turawushima kuko ntibyari byoroshye pe! Usibye ko yafatanyaga n’abandi ntiyari wenyine, kuko abanyabwenge ba RPF barafatanyaga. RPF niyo yamye iyobora ntihayoboye umuntu, ngirango mu nyurabwenge ryanjye twari tutariyubaka neza ngo tube igihugu kigendera ku mategeko 100%. Nawe ubwe nka Perezida hari imyanzuro atari gufata wenyine hatabaye kujya inama. Erega kujya inama nibyiza, nubu niko bigenda niyo mpamvu habaho abajyanama b’umukuru w’igihugu. Kwegura kwe cg kweguzwa kwe, byari bifite impamvu. Kuva navuka sindabona umuyobozi umuntu yashima 100%, amakosa ntabura ikibazo ni indorerwamo abantu bareberamo amakosa, buri wese abibona ukwe. Nabonye umuntu agira ibyiza, akagira n’aho agira intege nke. Buri muntu wese aba akeneye abaza kumwunganira ahari intege nke ngirango uwamkoreye mu ngata, yaje kwibuka umusanzu we mu kubaka igihugu cyasenyuwe na jenoside yakorewe abatutsi 1994 amugirira imbabazi. Aha ngirango Intore izirusha intambwe yibutse amajoro bararanye batekereza ku gusana igihugu, ingendo zivunanye bakoze, umwanya bigomye wo kubana n’imiryango yabo n’ibindi maze ibyo byose bisiba amakosa yakoze. Turamushimira yakoze igikorwa cy’ubutwari. Iyaba n’abandi twaheraga kubyiza umuntu akora, ibyo aribyo byose umuntu ntiyatuyoboye imyaka 6 nta byiza afite. Njyewe musabiye umugisha, naho ibihembo kubyiza yakoreye abanyarwanda azabihabwa n’Umuremyi we wari wamuhaye inshingano zo kuyobora igihugu.
Banyamakuru bacu dukunda, ubutaha nimuzajya mujya kuvuga umuntu, mujye mubanza ibyiza umuntu yakoze, noneho mumunenge nyuma. This is what we call neutrality in journalism!.Ubu se wowe wanditse iyi nkuru, dushatse ibyo tukunenga twabibura? Tekereza aribyo tukwanditseho byonyine! Dukosore imyandikire!

17
bahati 2020-03-24 06:20:54

Buriya hari ibintu bitari byiza ;iyo wanditse inkuru ku muntu uhari ,aboneka,ukamugerekaho inkono itabize kdi ubwe yabyivugira uba uhemutse kdi wishe umwuga wawe ;byongeye iyi nkuru irimo izana amoko hutu na tutsi inkingi ya mwamba iranga amateka y’igihugu cyacu;ese ayo moko arumvikana ubwayo;ese abahuje ubwoko bwazanywe n;abazungu bo barumvikana?Buriya rero ukomye urustyo akoma n’ingasire;garagaza ukuri kuriyo gouvernement ya Bizimungu ,hanyuma nukuri kuri gouvernement yamusimbuye.Atari ibyo urimo uhembera urwango wowe utakemura n’abagukomakaho mu gihe kizaza kdi utazi.Kuko iyi nkuru uzayisiga imusozi

18
Gumaguma 2020-03-24 05:29:45

Civilian muri afrika udafite imbunda yayobora nde ??

19
Rurinda Fidel 2020-03-24 05:17:00

Ndibaza abakemanga impamvu amateka yandikwa nyuma y’imyaka 20 sinumve ikibazo cyabo. Ahubwo ndabonamo amarangamutima gusa. Amateka n’amateka kandi agomba kwandikwa.
Pasteur Bizimungu yeguye kubushake bwe. Ayo ni amateka. Yeguye kubera ko yanze kumvikana n’Inteko Nshinga Mategeko, ndetse n’ishyaka rye rya FPR. Ayo ni amateka. Ndetse harimo no guteranya inzego bwite za Leta - gusopanisha ubuyobozi, harimo n’igitugu kubaturagye yabohoreje imitungo....
Ahubwo jye mbona Igihe.com kitasesenguye neza iyi nkuru. Aho bakongeramo facts. Sinkeka ko Bernard Makuza ariwe wasimbuye Sebarenzi - wrong fact.
Murakoze

20
Dieudonne Hakizayezu 2020-03-24 03:10:51

Nyamara ntabwo Bizimungu azwi nk’umuperezida wayoboye nabi igihugu, yakoze akazi kenshi kandi mu bihe ikomeye. Aho yirirwa atembera hano mu mujyi sindabona umutera ibuye!

21
kagabo 2020-03-24 02:12:59

Bizimungu ntiyigeze ategeka yabaye agakingirizo. Hategekaga vice-president. Uwo mwanya nta n’undi muntu wongeye kuwicaramo.

22
Mahoro 2020-03-24 02:04:33

Ese uyumu president aracyabaho?

23
My view 2020-03-24 02:00:37

Kwegura ka BIzimungu kwatubereye umugisha, ndibukako aricyo gihe u Rwanda rwatangiye gusezerera ikibazo cyumutekano muke, ikibazo cyubukungu bwari buhagaze nabi, ikibazo cy’imitima yacu yari yuzuye imibabaro nagahinda, ikibazo cy’imanza zabakoze Genocide cyari ingorabahizi, ikibazo cy’imiyoborere, ikibazo cyimibereho myiza ndetse nomubuvuzi, ikibazo cyibikorwa remezo nibindi ntarondora.

Imana yarabibonaga ko abanyarwanda dukeneye urumuri rutazima, ubu tuvuga kuriyi nkuru buri wese arabona aho tugeze, ibikorwa birivugira, burya abagabo bararutanwa rwose ibyo sibanga. Nyakubahwa Perezida wacu guhera muri 2000 akimara gufata inshingano, impinduka zarihuse isi yose irumirwa.

Nibwo twabonye ubutabera bukora ibyananiye isiyose, twabonye umutekano, ubukungu bwigihugu buzamuka bidasanzwe, ibikorwa remezo, abakozi batangira guhembwa buri kwezi, ubuvuzi butera imbere, diplomacy iraguka cyane, ariko ikiruta byose kugeza nubu mbona gitangaje, nuburyo yarwanyije ruswa.

Nubu imihigo irakomeje, u Rwanda rurakataje. Imana ikomeze kumuha impagarike nubugingo, maze i Rwanda amahoro aganze ingoma bihumbi.

24
Frank 2020-03-24 01:39:37

Ko mutavuze ijambo yavuze yegura ati “Nimwakire leta mwashakaga†? Amateka si mabi kandi kuyamenya n’ingenzi Bizimungu yatangiye neza asoza nabi tuzashima ibyiza yakoze ariko tunenenge ibibi yakoze

25
Frank 2020-03-24 01:39:37

Ko mutavuze ijambo yavuze yegura ati “Nimwakire leta mwashakaga†? Amateka si mabi kandi kuyamenya n’ingenzi Bizimungu yatangiye neza asoza nabi tuzashima ibyiza yakoze ariko tunenenge ibibi yakoze

26
b 2020-03-24 00:38:54

Niyo mpamvu midatera imbere.Aho kurangamira imyaka 20 iri imbere 2040 mureba musubira inyuma mumyaka 20 ishize.Corona itumereye nabi,mwe musubiye mubyaboze. Stay at home,talk of Corona and life beyond,only that interest us.

27
b 2020-03-24 00:35:35

Dufungiye mungo zacu,aho kuvuga ibyadufasha guhangana na CRONAVIRUS nicyo twakora nyuma yaho,muratujyana mumyaka 20 ushize.

28
b 2020-03-24 00:35:33

Dufungiye mungo zacu,aho kuvuga ibyadufasha guhangana na CRONAVIRUS nicyo twakora nyuma yaho,muratujyana mumyaka 20 ushize.

29
listen us 2020-03-24 00:10:13

Pasteur Bizimungu njye nyuma yo gusoma iyi nkuru ndahamya ko mukwegura kwe ari igitutu cyari kimugeze ku gakanu kuko ntiyakoreshaga ububasha yarakwiye nka perezida ahubwo ndabona yari yarashyiriweho abagomba kumurebuzwa ibyo akora byose bitanyura nabandi bigatuma bamushyiraho igitutu kuko yakoze ibyo badashaka
urugero: Ni gute perezida wa repubulika inteko ishinga mategeko aho kumusaba ko yirukana umuyobozi runaka , ahubwo babisaba vice president kdi president ariwe ubifitiy uburenganzira!!! byitwaga ngo arayobora arko ushishoje neza ntabwo yari afit ubudahangarwa

30
Van 2020-03-23 23:38:05

Mugira amatiku menshi cyane nayobewe ikibazo mufite mwese kugeza ubu wagirango mwagabany imitungo yiwanyu hazamo urwanda mubyo iwanyu baribatunze.

31
Rwangabo 2020-03-23 23:37:52

Iyi nyandiko ndayisomye ndumirwa. Harya ubu ni ryari tuzamenya guha agaciro no kubaha ababaye abayobozi b’igihugu cyacu? Uyu mugabo yayoboye u Rwanda mu gihe kibi cyane kandi umusanzu we yarawutanze. Akwiye kubyuhahirwa.
Ahubwo reka nibarize. Uwamusimbuye ubu akaba amaze imyaka 20 harya amaze kugenzurwa n’Inteko kangahe? cg Inshingano z inteko zaragabanyijwe ntibikiri mu bubasha bwayo? Abadepite babaye ba ndiyo bwana aka ba bagaragu b umwidishyi. Muri iyi myaka, Imikorere y inzego (legislative, judicial and executive) zose mu Rwanda zigendera ku bushake bwa Perezida. Ibindi mwicecekere
Igihe com niba muba mugira ngo mwumve akava mu bantu, amakuru ndayabahaye.

32
Vuguziga 2020-03-23 22:13:46

Uwo ntiyari president nduma ba rutaremara aribo bari bayoboye igihugu

33
Lionel Jadoson 2020-03-23 21:20:23

Thanks again for your jobs and have a great time.in your news?

34
Ukuri 2020-03-23 20:20:01

Reka mwizura akaboze ngo munabeshye ako kageni ! Uko byagenze turabizi. Nubwo bibabaje binateye isoni isomo ryiza ryavuyemo nuko ababishyushyemo cyane bose nabo bicaye ku gatebe. Urugo rwiza ni Roza wacu

35
Karinda 2020-03-23 19:51:42

Isi ihangayikishijwe na Coronavirus, ntabwo kuba pasteur Bizimungu yarakuweho biri bukemure ibibazo dufite.

Niwe uzi uko byamugendekeye naho wowe wanditsi iyi nkuru ntacyo uzi.

None urashaka kutwumvisha ko twagize président weguye, harya abandi bazegura ryari ?

Courage Rwanda

36
justice 2020-03-23 17:40:28

banyarwanda banyarwanda kazi , umuntuwi geze kuyobora igihu niyo yaba yarakiyoboye just one week
ajye ahabwa icyubahiro , ahanwe niba zaba akosheje , aliko murugero , naba akiliho , uwapfuye we
ngo burya no mumategeko ibyo yaba yarakoshe birahanagurwa !! bityo umuntu wigeze kuobora igihugu amafotoye anjye aba munteko ishingamategeko nbahandi abana tuzabyara bajye bamenya amateka yabayobozi babo nameza
barayakeneye kugirango bazakosore bahereye .......

37
Amani 2020-03-23 16:47:40

Gusa kuyobora Urwanda muri biriya bihe byari bigoye cyane, Hari ibintu byari bigoye guhuza ngo igihugu cyongere kigire umurongo: abacitse kw’icumu rya genocide yakorewe abatutsi bariho mubuzima bubi nta kizere cyo kubaho basigaranye, gereza zari zuzuyemo abantu harimo n’inzira karengane, impunzi nyinshi zari zuzuye mubihugu bikije Urwanda, abategetsi benshi munzego zitandukanye batabonaga ibintu kimwe banafite vision zitandukanye, abasirikare bamwe bumva ko batabonye ishimwe ry’ibyo baruhiye kurugamba, abacengezi bumvaga igihugu cyabo baracyambuwe n’abanyamahanga, ibihugu n’abantu kugiticyaba babanyamahanga batanze support muruganba rwokubohoza igihugi bumvaga bagomba kubona ingororano kuko igihugu cyafashwe,babigizemo uruhare uru cg ruriya. ikindi ikibazo kivangura ry’amoko n’uturere cyari cyarokamye igihugu byari bikiki ganjemo, guhuza abahunze 1959 nabo basanze mugihugu bisaba ubuhanga nokutagira ibyo wangiza,intambara zo muri Congo nawe yabaga atazi ibiberayo neza Kandi ariwe ushobora kuzabibazwa. uyu mugabo rero nk’umu civile utaruri kurugamba ngo nibura agire notion kuri buri umwe bayoboranaga, kuvuga ko yari gushyira ibintu kumurongo kwari ukwibeshya cyane. hagombaga kuyobora umusirikare Kandi ufite igitinyiro mubandi, watanga imirongo migari abandi bose bakayikurikiza. gusa Bizimungu azibukwe nk’umutu wemeye kuyobora igihugu gitangiriye ubuzima kuri 0 Hari benshi wari kugiha bakabyanga bitewe n’ukuntu ibintu byari byifashe.

38
Kabiga 2020-03-23 16:19:47

Njyewe nsanga kuvuga amateka yu Rwanda udahereye ku Rucuncu aho byacikiye uba uyaciyemo icya cumi.

39
Rutsobe john 2020-03-23 16:00:07

ndumva nubwo yitwaga ko ari president atariwe waruyoboye, ni gute vice president ariwe wandikirwaga ngo yegize minisitiri, igihe kizagera tujye tumenya ukuri kwihishe inyuma yibikorwa

40
NYONINYINSHI 2020-03-23 15:36:49

Uyu Pasteur BIZIMUNGU ntabwo mumuzi! Muzamubaze ABATUTSI bigaga muri UNR muri 1973, bazamubasobanurira.

41
kacino 2020-03-23 15:30:24

musigeho kwiyambika ubusa naho Bizimungu we naho yari umugabo

42
j. P. 2020-03-23 15:07:25

Nibaza impamvu amakuru menshi muyahishura aruko amazi yarenze inkombe ese mugirango bitumarire iki knd duhanganye nibyorezo nka Coronavirus!!!

43
Egoko 2020-03-23 14:54:43

Nigeze kujya iwabo iyo yavukaga muri za giciye ubwo yari akiri President. Iwabo bo bamwitaga nyumbakumi.

44
ibintacyo byafasha abanyarwand 2020-03-23 14:41:28

Ibintacyo byafasha abanyanrwa

45
Sakega 2020-03-23 14:16:08

Ariko ubundi president niwe ushyiraho ba Minisitiri, niyo bavaho niwe wari gushyiraho abandi, perezident aba afite ububasha bwose aha bigaragara ko ntabwo yari agifite.

46
health expert 2020-03-23 14:15:00

ariko se IGIHE mubyukuri murumva ibi byadufasha iki tugendeye mubihe turi kurwana na coronaVirus

47
Mbarubukeye 2020-03-23 13:38:08

Ese kuki mutajya kumubaza ngo agire icyo abivugaho? Yahuye nuruva gusenya gusa.Ariko siwe wenyine hari benshi bagendeye muriyo siyasa ajye ashima imana.

48
Justin 2020-03-23 13:12:11

Birumvikana ko n’ubwo uwari Prezida Mbonyumutwa nawe yeguye, si we wakwitwa prezida wa mbere weguye mu Rwanda kuko kiriya gihe u Rwanda rutari rukibaho.

49
Chris 2020-03-23 12:49:15

Uyu ko mumugaruye mu nkuru zanyu bigenze bite?hagiye gukurikiraho iki?nimutubahira abantu ko babaye abayobozi mujye mububahira ko bangana n’ababyeyi banyu.

50
samputu 2020-03-23 12:41:19

Hano muvugishije ukuri rwose...mbese ntago ariwe wafataga ibyemezo nubwo yari president...!!!!mbese ntago ariwe waruyoboye igihugu...

51
J 2020-03-23 12:20:20

Ahaaaaaa Rwanda wee! Uti kayumba yarashyigikiye Bizimungu ese ko utari warabivuze!! Mbese niwe washyigikiraga abananiranye!! Mwese ni amaco y,inda. Kayumba mureke Imana niyo izi bye simwe!

52
HARERA 2020-03-23 12:20:15

Harya ubu muba mubona ibi byadufashiki muri colona virus? Muragarizwa namwee..................!

53
Gashi 2020-03-23 12:14:36

Amenyo ni amabuye. Ze bwite rero... Nubu ntawe arambwira izo arizo?

54
Musoni 2020-03-23 12:13:15

aaahhh kumbe nuku ibintu byari bimeze!! Kayumba yari arikumwe na Bizimungu!! gusa ibi bihe byari bikomeye cyane twabyumviraga kuri Radio imwe rukumbi.
bamwe tukigirira ubwoba!

55
BIZIRAGUTEBA KAYIBANDA 2020-03-23 11:45:49

byari kuba byiza munkuru yanyu iyo mubaza abantu batandukanye nka Juvenal Nkusi ndetse nabo ba Ministre begujwe cyangwa na Pasteur Bizimungu ubwe nabandi bari mu nteko na government

Kwamamaza