IGIHE

Impuzankano nshya ya Polisi y’u Burundi yahiriye mu bubiko

0 22-05-2025 - saa 10:30, Jean de Dieu Tuyizere

Impuzankano nshya ya Polisi y’u Burundi yari mu bubiko mu gace ka Ngagara i Bujumbura, yahiye irakongoka mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira uwa 20 Gicurasi 2025, mu gihe hari abinubira kwambara iteyeho ibiremo.

Urubuga SOS Medias rwatangaje ko abapolisi bagerageje kuzimya iyi nkongi, ariko ntibagira byinshi barokora kuko hari hamaze gushya impuzankano ibarirwa mu magana.

Ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byakurikiranywe n’abofisiye bakuru barimo Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Burundi, Gen Maj de Police Christophe Manirambona.

Iyi mpuzankano ihiye mu gihe abapolisi benshi mu Burundi bamaze iminsi binubira kudahabwa impuzankano nshya, yaba imyambaro ndetse n’inkweto.

Hari umupolisi wagize ati “Ubu abapolisi benshi ntibakigira umwambaro, imyambaro n’inkweto byabasaziyeho. Hashize imyaka ine nta na kimwe baduhaye. Usanga abapolisi bibana imyambaro n’inkweto. Njyewe inkweto zanjye barazitwaye.”

Uyu mupolisi yakomeje ati “Muzarebe uko umupolisi aba ahagaze, ni ishusho ikomeye y’igihugu. Ariko hano iwacu, abategetsi banyura iruhande rw’umupolisi wambaye imyambaro yacuye,...iteye ibiremo, ingofero yataye ibara, inkweto yashaje, bakumva bisanzwe.”

Ofisiye mukuru muri Polisi y’u Burundi yatangaje ko hari bagenzi babo bahabwa byose bakeneye, ariko abandi ntibitabweho. Yasobanuye ko iyi nkongi ari ikimenyetso cy’akarengane kamaze igihe muri uru rwego.

Ati “Hari imitwe [ya Polisi] ihabwa byose, mu gihe indi yibagiranye. Iyi nkongi, yaba ari impanuka cyangwa atari yo, igaragaza akarengane keruye.”

Tariki ya 21 Gashyantare 2024, Depite Catherine Rwasa, yamenyesheje Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Martin Niteretse, iki kibazo ndetse n’ibindi bibangamiye akazi k’abapolisi.

Depite Rwasa yagize ati “Usanga abapolisi bavuga ko hari ibitameze neza, cyane cyane mu mafunguro no mu myambaro, aho abapolisi binubira ko bafite imyambaro yacuye, abandi bashyizeho ibiraka ku mavi no ku kibuno, ugasanga biteye isoni mu gihugu cy’u Burundi.”

Minisitiri Niteretse usanzwe ufite mu nshingano Polisi y’u Burundi, yasobanuye ko hari gahunda yo guha abapolisi impuzankano nshya, yemera ko habayemo ubukererwe bitewe n’amafaranga atabonekeye ku gihe.

Ati “Ni byo, dufite ikibazo kandi ni ikibazo cy’igihugu muri rusange kuko impuzankano basabwa kwambara hariho gahunda yo kuyibaha. Ntitwashoboye kuyigeraho kubera ko tutaboneye amafaranga ku gihe kugira ngo tuyigure neza. Ariko abapolisi nka bose, na ko bose bafite imyambaro.”

Kimwe n’abasirikare, abapolisi b’u Burundi bateganyirizwa guhabwa impuzankano nshya buri mwaka.

Hari abapolisi bavuga ko baheruka impuzankano nshya mu myaka ine ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza