Umuyobozi Mukuru wa sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere (RwandAir), Yvonne Makolo, yatangaje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura mu mwaka wa 2027/2028.
Mu kiganiro cy’ihuriro Qatar Economic Forum cyabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2024, Makolo yagize ati “Imirimo yo kucyubaka irakomeje, turi ku musozo wo kubaka igice cyo ku butaka, dukomereza ku cyo hejuru. Dutegereje ko 2027/2028 ikibuga cy’indege kizaba cyatangiye gukora.”
Iki kibuga cy’indege cyatangiye kubakwa na Leta y’u Rwanda mu 2017, aho byari biteganyijwe ko kizuzuza mu 2024. Mu mwaka wakurikiyeho, Qatar Airways yifuje gushyiraho uruhare rwayo, hanozwa inyigo yo kucyagura ku buryo mu 2026 cyari kuzura gitwaye miliyari ebyiri z’amadolari.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe gukurikirana ingendo z’indege n’ibikorwa by’ubukerarugendo buzishingiyeho (ATL), Jules Ndanga, aherutse gutangaza ko Qatar Airways ifite uruhare rwa 60% muri uyu mushinga, u Rwanda rwo rukagiramo 40%.
Yagize ati “Ubu bafite 60%, Leta y’u Rwanda ifite 40%. Cya kibuga twari kubaka turi mu muhigo wacu cyanganaga na miliyoni 400 Frw. Ubu ngubu ukibariye cyose hamwe, bigera kuri miliyari 2 z’amadolari.”
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Mohammed Al-Meer, kuri uyu wa 15 Gicurasi yasobanuye ko mu myubakire y’iki kibuga cy’indege habayemo imbogamizi zirimo ubukererwe bw’abajyana ibikoresho ahubakwa iki kibuga cy’indege ariko ko mu cyumweru gitaha, hazaba inama yo kurangiza ibijyanye no gutanga isoko ry’ubwubatsi.
Meer yagize ati “Duteganya gutanga isoko ry’ubwubatsi mu kwezi gutaha. Mu cyumweru gitaha, tuzahura nk’abagize komite; barimo njyewe na Yvonne kugira ngo turangize isoko ry’ubwubatsi. Mu by’ukuri kizarangira mu 2027.”
Umuyobozi wa Qatar Airways yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kimeze nk’kibuga mpuzamahanga cya Hamad giherereye mu mujyi wa Doha, kiri ku buso bwa kilometero kare zirenga 36.
Ati “Wari wo mugambi ubwo twagiranaga ubufatanye na RwandAir. Kwari ukurema ikintu gitanga umusaruro mwiza, imiterere yacyo n’imikorere yacyo bimeze nk’icyo dufite hano. Itsinda ry’abubatsi bacu ryagize uruhare mu kucyubaka mu gihe kirenga imyaka 10 ni ryo rishinzwe gukurikirana imyubakire y’icy’i Kigali kandi bazagira uruhare mu bikorwa byaho, bafasha bagenzi bacu mu Rwanda.”
ATL iteganya ko iki kibuga cy’indege nicyuzura, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n’imizigo ipimye toni ibihumbi 150.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!