Voyage 1, icyogajuru cya mbere kimaze imyaka myinshi mu isanzure kurusha ibindi, cyongeye gutanga amakuru nyuma y’amezi atanu kidakora neza, kubera ibibazo by’itumanaho cyari cyaragize.
Iki cyogajuru cyakozwe mu 1977, aho cyari gifite intego nyamukuru yo kuzenguruka imibumbe irimo Jupiter, Saturn, Neptune ndetse na Uranus. Ibi byarakozwe ndetse birarangira, icyakora iki cyogajuru cyakomeje gukora na nyuma y’aho kugeza na magingo aya.
Kuri ubu kiri kubarizwa mu bilometero miliyari 24 uvuye ku Isi, aho kiri kuzenguruka ku mpera z’isanzure Isi iherereyemo, izwi nka Solar System. Solar System igizwe n’imibumbe umunani irimo n’Isi yacu, yose ikaba izenguruka inyenyeri y’Izuba, ari naho ikuraho iryo zina.
Voyage 1 yari imaze amezi atanu yohereza imirasire (signals) ikurwamo amakuru ashoboza abahanga bari ku Isi kumenya imiterere y’aho iri kuzenguruka, gusa izi ‘signals’ ntabwo zabaga zifite ayo makuru, bitewe n’ikibazo iki cyogajuru cyari cyaragize kuri ‘memory’ yifashishwa mu kubika amakuru gikusanya.
Abahanga ba NASA, Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Isanzure, babashije kubona iki kibazo, ndetse banabasha kugikemura mu buryo butari bworoshye, dore ko kugira ngo ‘signals’ zitanga amakuru zigere ku Isi, bitwara nibura amasaha 22, ari nako bigenda iyo abari ku Isi bashaka kohereza amakuru kuri Voyage 1.
Voyage 1 yakoranywe na Voyage 2, nayo ikiri muri uru rugendo kuko imaze kugenda ibilometero nibura miliyari 20 uvuye ku Isi.
Abahanga ba NASA bishimiye cyane kongera kwakira amakuru aturutse kuri Voyage 1, dore ko iki cyogajuru kiri mu gice kitakozweho ubushakashatsi bwinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!