IGIHE

Ibyihariye ku mushinga wa Nyirahabimana ukora amavuta n’isabune mu bigazi

0 20-07-2024 - saa 11:51, Hakizimana Jean Paul

Nyiransabimana Agnes utuye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Karembo, yahisemo gukora uruganda ruto rubyaza umusaruro ibigazi, aho abikoramo amavuta y’amamesa ndetse n’amasabune akabigurisha mu baturanyi.

Uyu mubyeyi w’imyaka 49 atuye mu Murenge wa Karembo mu Kagari ka Karaba mu Mudugudu w’Ingoro ho mu Karere ka Ngoma yahaye IGIHE ikiganiro cyihariye, avuga ko yakuze abona ibigazi ari byinshi cyane atangira kwiga uko yabibyaza umusaruro aho guhora byangirika.

Nyiransabimana wahoze akora akazi k’ubudozi, niko kamufashije kujya kwiga kubyuza umusaruro ibigazi ndetse no kwigisha abandi harimo gukora amavuta yo guteka ndetse n’isabune ikomeye nk’uko yabishimangiye.

Ati “Naratekereje numva nakwikorera uruganda ruto iwanjye, narebye abandi baturage bahinga ibigazi mpita ntangira gufatanya nabo nkabirangura nkakoramo amavuta rimwe akaza atari meza, ejo nkongera nkagerageza kuko nari narabyizeho.”

“Nari narize ko amavuta avamo isabune ntangira gufata bya bigazi mbiyabyazamo nkanayacuruza kandi abantu bakayishimira, andi mavuta nyabyazamo amasabune kandi inaha barayagura.”

Nyiransabimana avuga ko ikibuto kimwe cy’ikigazi agikuramo akabido ka litiro zirindwi k’amavuta y’amamesa. Aka kabido agakuramo imiti y’isabune 20, buri muti akawugurisha nibura 1000 Frw kuko ngo aba ari isabune nini kandi idapfa gushira.

Ati “Ni ibintu bifite inyungu cyane kuko nko mu kwezi ngurishamo isabune 80, nkanagurisha amavuta 10.000 Frw cyangwa arenga. Ni ibintu nkora mfatanyije n’ibindi byinshi nkora harimo amasabune y’amazi no kwigisha indi myuga abanyeshuri mfite. Muri rusange nshobora kubika ibihumbi 50 Frw kandi nanakemuye utundi tubazo two mu rugo.”

Imbogamizi zikiri mu mushinga we

Nyiransabimana yavuze ko imbogamizi afite kuri ubu harimo kuba akorera iwe mu rugo bigatuma ibyo akora byivanga n’ibikoresho, bikabangama. Ikindi ni ibikoresho byiza byatuma amavuta n’amasabune akora bisohoka bimeze neza.

Ati “Sindabona ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho kuko ibyo nkoresha ni gakondo ntibyatuma nkora nk’amasabune meza nanacuruza ku isoko mpuzamahanga. Indi mbogamizi ni uko njya kurangura ibigazi ahantu kure kuko mbikura mu Murenge wa Mugesera nkabizana i Karembo.”

Nyiransabimana yagiriye inama abagore bagifite kwitinya kubireka bakitinyuka kuko bari mu gihugu cyabahaye amahirwe yose ashoboka cyane ko we ageze aho ateganya ko mu minsi iri imbere uyu mushinga we azawagura ukagera mu tundi turere.

Nyiransabimana yatangiye kwigisha abaturanyi be kubyaza umusaruro ibigazi
Ibigazi bishobora kuvamo amavuta yo guteka n'isabune
Nyiransabimana yatangiye kubyaza umusaruro ibigazi
Ibigazo byatanga umusaruro urenze kuba umutako
Benshi ntabwo bari bazi uburyo babyaza umusaruro ibigazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza