IGIHE

Ibinyamakuru byo muri RDC byabujijwe gutangaza inkuru za Kabila n’ishyaka rye

0 3-06-2025 - saa 15:52, Jean de Dieu Tuyizere

Perezida w’urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe kugenzura imikorere y’ibinyamakuru n’imiyoboro y’itumanaho (CSAC), Christian Bosembe, yabujije ibinyamakuru gutangaza inkuru za Joseph Kabila n’ishyaka rye, PPRD.

Bosembe yatangaje iki cyemezo ku wa 2 Kamena 2025, mu gihe Kabila akomeje ibiganiro n’abo mu byiciro bitandukanye mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Guhera uyu munsi, abanyamakuru n’ibinyamakuru bibujijwe gutangaza inkuru z’abayobozi ba PPRD, kubavugaho cyangwa kubaha urubuga. Gutangaza amagambo n’ibikorwa bya Joseph Kabila na byo birabujijwe.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko icyemezo cya Bosembe kitareba abanyamakuru bakorera mu bice bigenzurwa n’iri huriro.

Ati "Icyemezo cya Leta ya Kinshasa cyo guhagarika itangazwa ry’amakuru y’ibikorwa bya Perezida Joseph Kabila Kabange ntikireba abanyamakuru n’ibinyamakuru mu bice twabohoye."

Leta ya RDC ihamya ko Kabila ari mu buyobozi bwa AFC/M23 ndetse yanabishingiyeho, imushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urubuga Reconstruire RDC rwashinzwe na Kabila rusobanura ko icyajyanye uyu munyapolitiki mu mujyi wa Goma ari amahoro, bitandukanye n’ibivugwa na Leta.

Kabila akomeje ibiganiro n'Abanye-Congo bari mu byiciro bitandukanye
Christian Bosembe yatangaje ko ibinyamakuru byo muri RDC bitemerewe gutangaza inkuru kuri Kabila na PPRD
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza