IGIHE

Huye: Gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’ ikomeje guhindura ubuzima bw’abana

0 16-01-2025 - saa 18:59, Theodomire Munyengabe

Ubuyobozi n’ababyeyi begereye ikigo nderabuzima cya Sovu mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye, baravuga ko gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’ ikomeje kuzamura ubuzima bw’abana, cyane cyane abahoze mu mirire mibi.

Ni gahunda yatangijwe n’ikigo nderabuzima cya Sovu mu 2017, igamije gufasha abana bari mu mirire mibi kuyivamo, hifashishijwe uburyo burimo kubashyira mu bitaro bagakurikiranwa, bagahabwa ubuvuzi n’imirire iboneye, ndetse no kurema amashyirahamwe y’ababyeyi babo kugira ngo na bo bahabwe amasomo yo kurushaho kubitaho.

Igi ry’umwana ni kimwe mu bice bigize iyi gahunda. Ni umusanzu wa 100 Frw utangwa na buri mujyanama w’ubuzima, umukozi w’akagari n’umurenge bagatanga 300Frw, abo muri iki kigo nderabuzima bagatanga 200Frw.

Uyu musanzu utangwa buri kwezi, hagamijwe gushakira igi buri mwana wagaragaza imirire mibi muri iki kigo nderabuzima.

Aya mafaranga ashyirwa kuri konti yafunguwe mu Murenge SACCO, akunganira ikigo nderabuzima mu kubona ibikenewe kugira ngo cyite ku bana bari kuvurwa, n’abatashye bagikurikiranwa.

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Sr. Uwanyirigira Solange, yagize ati “Amafaranga y’ubu yarenze kuba ayo kugura amagi gusa, kuko ashyirwa mu mashyirahamwe y’ababyeyi b’abo bana, bakayifashisha mu kugura imboga zo gutera n’ifumbire yo kuzihingisha bityo zikagira umusaruro.”

Kubyara muri batisimu

Muri iki gice, umwana cyangwa abana baratoranywa, ubuzima bwabo bugakurikiranwa umunsi ku wundi.

Sr. Uwanyirigira yavuze ko bimwe mu byo umubyeyi wa batisimu agomba gukora harimo kumenya niba umwana apimwa, niba nyina amwitaho, ubuzima bw’iwabo mu rugo, niba umwana adahohoterwa cyangwa niba yaragiye mu irerero.

Muteyasire Beatha, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Sovu, yatangaje ko we ubwe ari umubyeyi wa batisimu w’abana bane.

Yemeza ko gufata izi nshingano bikugira umubyeyi wa kabiri, ukibuka kugenzura aho wa mubyeyi w’umwana yagize intege nkeya, ukamugira inama, ukajya gusura umwana, haba hari ubushobozi runaka ufite ukaba hari icyo wamufasha.

Ni igikorwa gihuriweho n’abantu benshi, cyane cyane abayobozi nk’Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, watangaje ko afite abana b’impanga bo mu muryango umwe yabereye umubyeyi wa batisimu.

‘Kundwa Kibondo’ yahinduye ubuzima bw’abana

Mukeshimana Immaculée, umubyeyi ufite umwana uri mu mirire mibi, yavuze ko kuba umwana we ari kwitabwaho muri iyi gahunda, biri gutanga umusaruro. Ati “Umwana wanjye yaje afite ibiro 8.5, ubu agize ibiro 9.5 mu gihe gito.”

Ni umusaruro ahamya ko atari kuba yagezeho iyo uyu mwana aba akiri mu rugo, kuko haba ibintu byinshi biboha umubyeyi, ntiyite ku mwana neza.

Nyandwi Francine, Umujyanama w’ubuzima kuri iki kigo nderabuzima, avuga ko iyi gahunda yazamuye imyumvire y’ababyeyi mu kwita ku bana babo, bituma bazamura urwego muri byose, haba mu gutegura indyo iboneye, isuku n’isukura.

Meya Sebutege yatangaje ko gahunda ikomatanyije ya Kundwa Kibondo yabaye mu z’imbere zazamuye akarere, ndetse ikaba yaravuye mu Murenge wa Huye, ikagera hose mu karere, no mu bindi bice by’Intara y’Amajyefo.

Ati “Aka gashya icyo kadufasha ni ukugabanya igipimo cy’igwingira n’imirire mibi mu buryo bwihuse, kuko n’ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko no kugabanya 1% ku gipimo cy’igwingira ubundi biba ari ibintu bishobora gutwara imyaka.”

Yakomeje ati “Ibipimo byafashwe mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mwaka wa 2024 byagaragaje ko igwingira mu bana b’akarere ka Huye ryari ku gipimo cya 16.1%, kandi ni umusaruro wa Kundwa Kibondo, mu gihe byari bivuye kuri 29% byariho mu 2020.’’

Uretse ibi, mu Karere ka Huye hanagaragara ibindi bikorwa bigamije kuzamura ubuzima bwiza bw’umwana birimo ikigo gifasha kwita ku bana bavukanye ibiro bike cyitwa ‘Umubano Impore’; gifashwa mu buvuzi bwabo. Mu myaka itanu ishize, kimaze gufasha abagera ku 1000.

Meya Sebutege yatanze icyizere ko ubuzima bw’umwana buzakomeza kuba bwiza kurushaho nyuma y’aho ibigo nderabuzima byose uko ari 16 byo muri Huye bihawe ibyuma bipima inda, umubyeyi wese akaba ajya kubyara yabanje gupimwa.

Ikigo Nderabuzima cya Sovu ni cyo cyatangiriyemo gahunda ya Kundwa Kibondo
Meya Sebutege Ange yavuze ko iyi gahunda yabafashije kumanura imibare y'abana bafite igwingira
Ikigo cyitwa Umubano Impore buri mwaka gifasha abana barenga 200 bafite ibiro bike
Mu byo bigisha ababyeyi harimo 'Icyanya cy'ubuzima', ahari uturima tw'imboga ababyeyi bigishirizwaho gutegura amafunguro
Nyandwi Françoise ahamya ko iyi gahunda yahinduye ubuzima bw'abana benshi
Sr. Uwanyirigira Solange yavuze ko gahunda ya Kundwa Kibondo yatumye abaforomo bongera gukorana cyane kandi neza
Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku mubyeyi n'umwana, abana bari guhabwa Vitamini ndetse n'ibinini by'inzoka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza