IGIHE

Hagaragajwe ko mu Rwanda hakiri icyuho hagati y’abagabo n’abagore muri Siyansi

1 7-11-2019 - saa 17:29, Twarabanye Venuste

Inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (NCST) yatangaje ko nubwo igihugu gikora ibishoboka byose ngo abagore batere imbere mu nzego zose , muri siyansi n’ikoranabuhanga ho hakiri ikibazo cy’imyumvire y’abantu ku giti cyabo.

U Rwanda rufite ubushake na gahunda zo guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, ikaba ari intego rusangiye n’ibindi bihugu ku Isi byitaye cyane ku iterambere ryubakiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga.

Inama ishinzwe ibya siyansi ku isi yabaye mu 1999, yasabye ko habaho umunsi wa siyansi ku Isi wizihizwa ku itariki 10 z’Ugushyingo buri mwaka, mu rwego rwo kwibutsa abatuye isi kuzirikana gukoresha siyansi mu kuzana amahoro n’iterambere, aho kugira ngo abantu bajye bumva ko siyansi ihanitse ari iyo gukora ibisasu kirimbuzi n’izindi ntwaro gusa.

Ubu u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe siyansi cyatangiye ku wa 04 kikazarangira tariki ya 10 Ugushyingo 2019.

Rugaragaza ko rwifuza kongera umubare w’abagore n’abakobwa muri siyansi, nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa, NCST, Felly Migambi Kalisa yabibwiye IGIHE.

Yavuze ko ku ruhande rwa leta hariho ingamba zo kuzamura umugore mu nzego zitandukanye, ariko ko hakiri imyumvire ikiri inzitizi kuri bamwe.

Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi butandukanye dusanga tugifite icyuho hagati y’abagore n’abagabo. Navuga ko ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye kubera ko ku rwego rw’igihugu guverinoma iteza imbere abagore mu buryo butandukanye. Twasanze ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye ndetse n’imyumvire, cyo kuvuga ko kwiga ibijyanye na siyansi bikomeye bityo ko ari iby’abagabo n’abahungu."

Kimwe mu bikorwa byo gushishikariza abana b’abakobwa bakiri mu mashuri kwitabira kwiga siyansi n’abagore bize siyansi kwitabira kuyikora no gukora ubushakashatsi bugamije iterambere ry’abaturage n’amahoro, ni uguhemba ababaye indashyikirwa.

Ati “Niba tuvuga abana b’abakobwa kugira ngo duteze imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, tugomba no kureba aba bashakashatsi ngo ni gute badufasha gukemura ibibazo biri mu baturage, niyo mpamvu kuri uyu munsi twita kuri ibyo byiciro by’abagore b’abashakashatsi b’intarugero, tukareba ku bana bato bo mu mashuri yisumbuye kugira ngo bakunde siyansi.”

Niyibizi Adolphe wiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye ya Rutobwe mu karere ka Ruhango, ni umwe mu bana bitabiriye amarushanwa mu bijyanye n’amasomo ya siyansi akanabiherwa impamyabushobozi.

Yagaragaje ko basuye uruganda rw’isukari, nyuma babasaba kwandika inkuru ivuga uko babonye siyansi, imibare n’ikoranabuhanga bikoreshwa muri urwo ruganda bituma akunda siyansi.

Ati “Batweretse imibare ikora bapima ingano y’ibisheke binjije, uko bapima isukari yakozwe ndetse batwereka n’ibinyabutabire bikoreshwa, nyuma rero badusabye kwandika uko twabonye siyansi ikoreshwa mu nganda turabikora.”

Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, igamije guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga cyane cyane binyuze mu mashuri n’ubushakashatsi, ababicengeye bakagira uruhare mu gukora imishinga ifitiye abaturarwanda n’isi yose akamaro.

Abanyarwanda 11 bagaragaje imishinga y’ubushakashatsi irimo iyerekeye ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga yakemura ibibazo abaturage bahura na byo, baherutse guhembwa n’iki kigo.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bashishikarijwe gukunda Siyansi barebeye no ku barimu n'abo bayagejeje ku kuba abashakashatsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCST Felly Migambi Kalisa yavuze ko insanganyamatsiko y'icyumweru cyahariwe siyansi muru uyu mwaka ari ugufungura abantu bakagira uruhare muri siyansi ntawe usigaye inyuma
Dr. Karemera (ibumoso), umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umushaskashatsi yabwiye abana bakiri bato gushyira imbaraga mu masomo ya Siyansi kuko bizabahesha ibihembo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
hessy 2019-11-07 22:31:14

Ariko mubuyobozi abagore bamaze gukuba abagabo ishuro ebyiri. Abagabo babaye ingaruzwamuheto

Kwamamaza