IGIHE

Malta yagaragaje u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’imena muri Afurika

0 30-04-2024 - saa 08:46, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Malta, Ian Borg, yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’imena ku mugabane wa Afurika, wakwifatanya n’igihugu cyabo kugera ku iterambere rifitiye abatuye ibihugu byombi.

Minisitiri Borg yabivuze ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, uri mu ruzinduko muri Malta kuva kuri uyu wa 29 Mata 2024.

Yagize ati “U Rwanda ni urugero rwa politiki n’ubukungu buhamye muri Afurika kuri Malta kandi twiteguye gukomeza kongerera imbaraga ubufatanye bwacu mu nzego zitandukanye. Ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi by’ingenzi birimo ubukungu buri gukura, Commonwealth ndetse no korohereza ishoramari.”

Aba bayobozi baganiriye ku masezerano y’ubufatanye guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye mu 2023, ubwo Minisitiri Borg yagiriraga uruzinduko i Kigali. Harimo ingingo yerekeye serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, amahugurwa ya dipolomasi, ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.

Minisitiri Biruta yasobanuye ko hirya y’ibikubiye muri aya masezerano, yaganiriye na Borg ku yandi mahirwe ibihugu byombi bishobora kubyaza umusaruro.

Baganiriye ku zindi ngingo zirimo umubano w’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi Malta ibereye umunyamuryango, intambara yo muri Sudani no muri Ukraine ndetse n’umwuka mubi uri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Baganiriye ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2023 no ku yandi mahirwe byabyaza umusaruro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza