IGIHE

Bitarenze mu 2030 u Rwanda ruzaba rwaranduye burundu indwara zititaweho uko bikwiye

0 10-01-2025 - saa 16:16, Léonidas Muhire

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko bitarenze mu 2030 u Rwanda ruzaba rwaranduye burundu indwara icyenda zititaweho uko bikwiye, (NTDs), nk’uko rwabyiyemeje mu 2022.

Ku rwego mpuzamahanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko indwara zititaweho uko bikwiye ari 21.

Mu Rwanda by’umwihariko hasigaye izigera ku icyenda zirimo inzoka zo mu nda, imidido, igicuri, tenia, bilharziose, kurumwa n’inzoka, ibisazi by’imbwa, ubuheri n’ibibembe.

Kurandura izo ndwara ku rwego mpuzamahanga byemerejwe mu Nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), mu Masezerano yiswe aya Kigali.

Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya NTDs muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yabwiye RBA ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kuzirwanya ugereranyije n’ibindi bihugu ku buryo nta kabuza bitarenze mu 2030 zizaba zarandutse burundu mu gihugu.

Yagize ati “Hari byinshi biri gukorwa harimo guteganya Ingengo y’Imari yo kurwanya izo ndwara, kongera isuku n’isukura kuko akenshi ziterwa n’umwanda, kongera ubumenyi kugira ngo abaganga bamenye kuzisuzuma no kuzivura kandi no ku mavuriro zivurirwa hamwe n’izindi ku buryo bidasaba abazirwaye kujya kwivuriza ahantu hihariye. Twizeye ko mu 2030 zizaba zarandutse burundu.”

Bamwe mu bavurirwa imidido ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke mu Burengerazuba, bashima uko bitabwaho bagahabwa ubuvuzi kandi ku buntu ku buryo amikoro make adashobora kuba imbogamizi ku barwaye iyo ndwara.

Muri Mata 2022, OMS yemeje ko u Rwanda rwaranduye burundu indwara y’umusinziro mu bantu iterwa n’isazi ya Tetse.

Gusa, RBC igaragaza ko hari n’izindi ndwara eshanu muri izo zititaweho uko bikwiye zimaze igihe zitagaragara mu Rwanda ku buryo mu gihe kiri imbere na zo bishobora kwemezwa ko zarandutse burundu.

Indwara zititaweho uko bikwiye zizaba zarandutse mu Rwanda bitarenze mu 2030
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza