IGIHE

Amerika iteganya kwakira vuba abazungu ihamya ko bahohoterwa muri Afurika y’Epfo

0 9-05-2025 - saa 18:55, Jean de Dieu Tuyizere

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwakira vuba icyiciro cya mbere cy’abazungu bo muri Afurika y’Epfo, zihamya ko bahohoterwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu ndetse n’abaturage.

Bamwe muri aba bantu bagaragaza ko muri Afurika y’Epfo bimwa akazi, bakibasirwa n’abagizi ba nabi babaziza ubutaka batunze, Leta ikabafata nk’aho atari abaturage bayo, bazira ko ari abazungu.

Ubwo Perezida Donald Trump yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2025, yashinje Leta ya Afurika y’Epfo guhohotera aba bazungu bazwi nka ‘Afrikaners’, ndetse byanatumye ahagarika inkunga Amerika yahaga iyi gihugu cyo muri Afurika.

Trump yateguje ko azakura aba bazungu muri Afurika y’Epfo, abakire nk’impunzi. Gusa Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo, Christin Phiri, yatangaje ko umugambi ufite impamvu za politiki.

Phiri yagize ati “Birababaje cyane kuko bigaragara ko kwimurira Abanyafurika y’Epfo b’abazungu muri Amerika bitwa ‘impunzi’ bifite impamvu za politiki kandi bigamije gutera gushidikanya kuri demokarasi ishyigikiwe n’Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo.”

Nyuma y’igihe gito Trump avuze aya magambo, yohereje abantu muri Afurika y’Epfo kugira ngo bamenye abazungu bazakirwa muri Amerika. Hagaragaye abagera ku 8000 bifuza guhabwa ubuhungiro, ariko bigaragara ko 100 biganjemo abahinzi n’aborozi ari bo bashobora kwakirwa.

Amerika iteganya kohereza abayobozi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Washington Dulles muri Virginia kugira ngo bakire icyiciro cya mbere cy’abimukira 54 bazava muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko abazungu ba mbere bazava i Johannesburg tariki ya 11 Gicurasi, ibiro ntaramakuru Reuters byo byatangaje ko bazagenda mu cyumweru gitaha, berekeze muri Virginia.

Ibi biro ntaramakuru kandi byasobanuye ko igikorwa cyo gucyura aba bazungu cyakereweho icyumweru, biryo ko hari ubwo habaho izindi mpinduka, cyane ko indege yari kubatwara ku wa 8 Gicurasi yari yimwe uruhushya rwo ku wa ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Amerika, Christopher Landau, kuri uyu wa 9 Gicurasi yaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Alvin Botes, ku gikorwa cyo gutwara aba bazungu.

Biteganyijwe ko nibagera muri Amerika, bazahabwa iby’ingenzi byose bakeneye birimo amacumbi bashobora kubamo igihe kirekire, ibikoresho byo mu rugo birimo n’iby’isuku, imyambaro, telefone ngendanwa ndetse n’ibiribwa.

Perezida Donald Trump yavuze ko abazungu bo muri Afurika y'Epfo bahohoterwa, ateguza ko Amerika izabaha ubuhungiro
Abazungu bo muri Afurika y'Epfo bashimira Trump kuba yariyemeje kubakira nk'impunzi
Christopher Landau yamenyesheje Guverinoma ya Afurika y'Epfo ko Amerika igiye gutwara icyiciro cya mbere cy'aba bazungu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza