Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yatangaje ko igitero gikomeye ingabo z’igihugu cye zagabye kuri Iran mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Kamena 2025 cyari kigamije gusenya ibyahungabanya umutekano, kuko ubutegetsi bwa Iran bumaze imyaka myinshi buhigira kukirimbura.
Muri iki gitero cyahawe izina ‘Operation Rising Lion’, Israel yarashe ku bikorwaremezo by’ingufu kirimbuzi, ku bigo by’ingabo zidasanzwe za Iran (Revolutionary Guard) hirya no hino, ahaba abasirikare bakuru b’iki gihugu n’abahanga mu by’izi ngufu.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Gen Maj Mohammad Bagheri, Umuyobozi wa Revolutionary Guard, Hossein Salami, n’umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe ibikorwa byihutirwa ndetse n’abandi benshi, biciwe muri iki gitero.
Ambasaderi Weiss yasobanuye ko igitero cya Israel cyari kigamije gusenya ingufu kirimbuzi Iran ishobora kwifashisha mu gusenya igihugu cyabo, cyane ko ubutegetsi bwa Iran bumaze imyaka myinshi bubihigira.
Yagize ati “Mu myaka ya vuba, ubutegetsi bw’intagondwa bwa Iran bwahigiye kurimbura Leta ya Israel, ari ihame ridakuka. Ubu butegetsi bwasabye byeruye, kenshi kandi mu ruhame ko Leta ya Israel irimburwa. Iran ni yo Leta ya mbere ishyigikira iterabwoba.”
Uyu mudipolomate yatanze urugero ku magambo yavuzwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, tariki ya 17 Gicurasi 2025, aho Khamenei yise Leta ya Israel akabyimba ka kanseri gakwiye gukurwa mu mubiri.
Khamenei yagize ati “Rwose, Leta y’Aba-Zionistes ni isoko ya ruswa, intambara n’amakimbirane. Leta y’Aba-Zionistes irica, ni mbi, ni akabyimba ka kanseri kazakurwaho rwose kandi bizaba.”
Yibukike kandi ko mu Ugushyingo 2024, ubwo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoraga impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Yoav Gallant wabaye Minisitiri w’Ingabo, Khamenei yagaragaje ko ahubwo bakabaye bakatirwa igihano cy’urupfu.
Hari tariki ya 25 Ugushyingo, Khamenei agira ati “Basohoye impapuro zo kubata muri yombi, ibyo ntibihagije…Igihano cy’urupfu gikwiye guhabwa aba bayobozi b’abanyabyaha.”
Ambasaderi Weiss yasobanuye ko mu rugendo rugana ku gushyira mu bikorwa umugambi wayo wo gusenya Israel, Leta ya Iran yashyize imbaraga mu kubaka igisirikare kandi ko ikomeje gutunganya ingufu kirimbuzi mu ibanga igamije gukoramo ibisasu, ariko ikabeshya amahanga binyuze mu biganiro bya dipolomasi.
Yagaragaje ko habura igihe gito ngo Iran itunge intwaro kirimbuzi kuko imaze kugwiza ingufu kirimbuzi za Uranium zifite ubukana bwinshi, zayifasha kugera kuri iyi ntego, ati “Ibyago biterwa na Iran biregereje, bityo Israel nta mahitamo yari ifite keretse kubikuraho hakiri kare.”
Yakomeje asobanura ko mu gihe cya vuba, Iran yatunganyije Uranium ku muvuduko urenze uwabayeho mu myaka 20 ishize.
Ati “Iran yatunganyije Uranium nyinshi ifite ubukana, ihagije mu gukora ibisasu kirimbuzi birenga icyenda. Kimwe cya gatatu cyayo cyatunganyijwe mu mezi atatu ashize gusa, ubwiyongere buri hejuru bw’isanzwe itunganywa. Iki gikorwa kigamije inabi cyabaye mu gihe yaganiraga na Amerika.”
Ambasaderi Weiss yagaragaje ko igitero Israel yagabye kuri Iran ari amahitamo ya nyuma, kandi ko yabikoze mu rwego rwo kwirwanaho. Yasobanuye ko cyagabwe gusa ku bikorwa bya gisirikare ndetse n’iby’ingufu kirimbuzi, ko nta musivili wakozweho.
Ati “Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, bityo yakoze igikorwa cyo kwirwanaho nk’amahitamo ya nyuma, ihamya intego kandi ibikorana imbaraga.”
Igisirikare cya Israel (IDF) cyasobanuye ko cyagabye igitero ahantu harenga 100 muri Iran, cyifashishije indege z’intambara zirenga 200. Netanyahu yasobanuye ko ibitero bizamara iminsi myinshi kugeza igihe ibishobora kubangamira umutekano w’igihugu cye bizakurirwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!