Ambasaderi Rwamucyo Ernest kuri uyu wa 4 Kamena 2025 yashyikirije Perezida Dr. William Samoei Ruto kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya.
Ubwo yakirwaga mu biro bya Perezida wa Kenya, yabanje kugeza kuri Ruto indamutso za Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Uyu mudipolomate yabwiye Perezida Ruto ko azirikana umubano mwiza w’amateka u Rwanda rufitanye na Kenya, ushingiye ku bwubahane, indangagaciro zihuriweho n’icyerekezo kimwe cy’amahoro, iterambere n’ukwishyira hamwe kw’akarere.
Yagize ati “Nizeye ko nzakora neza inshingano yo kongerera imbaraga umubano by’ibihugu byombi, ukagera ku rwego rwisumbuyeho.”
Ashingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ibikorwaremezo, uburezi, umutekano n’imigenderanire y’abaturage, yagaragaje ko Kenya ari umufatanyabikorwa w’ingenzi.
Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko azakorana n’abo muri Guverinoma ya Kenya, abikorera ndetse na za sosiyete sivile, hagamijwe kugira ngo ibihugu byombi bigere ku ntego bihuriyeho.
Uyu mudipolomate yasimburanye na Ambasaderi Ngoga Martin uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!