Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwiyemeje kuvugutira umuti ibibazo biri hagati y’abakora umwuga wo kwigisha imodoka mu Murenge wa Busasamana, aho bamaze iminsi mu makimbirane akomoka ku nyungu bakura muri aka kazi.
Akarere ka Nyanza kari muri 16 dukorerwamo ibizamini bitanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, ariko kakagira n’undi mwihariko wo kugira ishuri rikomeye rwitwa Kavumu TSS rizwiho kwigisha abashaka gutwara amakamyo.
Aka karere kandi ni ko konyine kari mu Ntara y’Amajyepfo ubyifuza ashobora gukoreramo impushya zose zo gutwara ibinyabiziga zikoreshwa mu Rwanda.
Ibi bituma aka karere kagira umubare munini w’abifuza kwiga gutwara ibinyabiziga bitandukanye, biha amahirwe abigisha kuzitwa batangira kubikora kinyamwuga.
Mu 2023, amashuri 10 yishyize hamwe atangira kujya anakusanya imisanzu igamije guteza imbere ibyo bakora, aho banateganyaga kuzimuka aho bakorera bakava mu butaka bw’Akarere ka Nyanza bakimukira ahabo.
Muri uko kwiyubaka, biyemeje kujya batanga amafaranga angana n’ibihumbi 10 Frw mu gihe habereye ibizamini, dore ko ari site ikunze kuberaho ibizamini byinshi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.
Uko iminsi yagiye yicuma ariko, abayobozi baryo bagiye bihunza abayoborwa babashinja kunyereza umutungo, bakorera mu gisa n’umwijima, icyari ishyirahamwe gitakaza umwimerere, dore ko nta n’ubuzima gatozi ryagiraga.
Byarenze kuba ikibazo ku banyamuryango bigera no ku bakiriya babagana
Bamwe mu babaga muri iri shyirahamwe, baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bakomeje gutanga umusanzu wa buri munsi ariko nta buryo buhari bwo kugenzura umutungo.
Aka kajagari mu mikorere karagiye kagera no mu bakiriya bazaga gukora ibizamini, ku buryo hari abazaga gukora ibizamini barishyuye ibyo basabwa byose kuri Leta, ariko bagera ku modoka bari bukorereho, bagasanga abishyuza mu ntoki bahageze hakaba ubwo bamwe basiba ibizamini.
Hakizimana Dieudonne ukorera muri Centre de Formation de Ruhango ubarizwa muri iri shyirahamwe, avuga ko yagiye agorwa no kwishyura amafaranga mu ntoki atagira inyemezabwishyu.
Ati “Mfite ingero nyinshi z’amafaranga nagiye niyishyurira mu ntoki agera ku bihumbi 430 Frw ndengera abanyeshuri ngo badasiba ibizamini, dore ko imodoka babaga bari bukoreshe babaga bazifunze. Noneho n’igihe nishyuye, nabaka inyemezabwishyu ikabura ngo hano ntibihaba.’’
Hakizimana akomeza avuga ko ishyirahamwe ryabo ryayobowe nabi ndetse n’imitungo ikaba yararigishijwe ku buryo mu isanduku yakabaye irimo arenga miliyoni 100 Frw, ubu harimo atarenga miliyoni 10 Frw gusa.
Undi muturage utashatse kwivuga, yavuze uko yaje gukora ikizamini cya moto akabuzwa kugikora kandi amafaranga asabwa na Leta yose yayatanze, bikicwa gusa ngo n’uko iyo moto itatanze imisanzu y’iryo tsinda.
Akarere kasabwe kubyinjiramo
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo Akarere ka Nyanza katabajwe maze ubuyobozi n’inzego z’umutekano zisaba iryo shyirahamwe guhagirika ibyo bikorwa, ndetse rigashaka urwego ruhamye rukurikirana ibibazo kuko nta muntu wo kubibaza wari uhari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko bamwe mu bagize itsinda baje kuganyira akarere ko imisanzu batanga icunzwe nabi, ndetse ko n’ubuyobozi bwabishyuzaga bwabikoraga mu buryo butanoze.
Ntazinda yavuze ko uwari ukuriye abakiraga imisanzu witwa Niyitegeka Eliezer yavugaga ko abikora mu izina rya ANAPAER, iri rikaba Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Amashuri Yigisha Gutwara Ibinyabiziga.
Nyuma baje kugenzura basanga amafaranga ahari ntashyitse, ndetse harimo n’ayo byagaragaye ko abitswa kuri konti z’abantu ku ruhande.
Ati “Nk’akarere twabonyemo ikibazo kuko amafaranga yakirwaga nta kimenyetso cyayo twabonye, ari nabwo twabagiraga inama yo gushinga koperative kugira ngo ijye ibazwa ibitaragenze neza.’’
Kugeza ubu harakekwa ko itsinda ryayoboraga iri shyirahamwe ryaba ryaratwaye arenga miliyoni 100 Frw, mu gihe bo bavuga ko baguze amahema n’intebe zicarwaho hakorwa ibizamini.
Bavuga kandi ko bakodesheje aho bazajya bigira imidoka, bikavugwa ko bahakodesheje miliyoni 12 Frw gusa, ibyo bamwe mu banyamuryango batemera kuko byakozwe bahejwe.
Kugeza ubu Niyitegeka Eliezer ari mu makobo y’ubutabera, akekwaho gukoresha nabi amafaranga y’itsinda yari akuriye.
Ubusanzwe iyi site, bivugwa ko buri munsi umwe muri itanu y’akazi, buri cyumweru hinjira atari munsi y’ibihumbi 300 Frw, agatangwa n’abanyamuryango, ibiherwaho bivugwa ko hashobora kuba harinjiye amafaranga menshi agera kuri miliyoni 200 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!