IGIHE

Abazungu bazamuye Kayibanda bazi ko azahirikwa: Ikiganiro n’umunyamateka Isaïe Murashi

0 12-09-2020 - saa 07:06, IGIHE

Inzobere mu mateka Isaïe Murashi, yagaragaje ko Grégoire Kayibanda wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge, yateguwe n’abihayimana cyane cyane abapadiri bera, babizi ko igihe kizagera bakamukuraho agasimburwa n’abahutu bo mu bice by’Amajyaguru n’Iburengeraziba bw’u Rwanda.

Kayibanda yayoboye u Rwanda nka Perezida kuva mu 1962 kugeza muri Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi n’uwari Minisitiri we w’ingabo, Gen Maj Habyarimana Juvénal.

Kayibanda yagiye ku butegetsi nyuma y’imvururu zabibwe n’ishyaka rye Parmehutu n’amashyaka yari arishyigikiye guhera mu mwaka wa 1959 na mbere yaho gato, bituma ibihumbi by’abatutsi mu gihugu byibasirwa bamwe baricwa, baratwikirwa abarokotse bahungira mu mahanga.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Isaïe Murashi, umunyamateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yavuze ko umugambi wo gushyira abahutu ku butegetsi bagasimbuzwa abami b’abatutsi, wari umaze igihe unozwa n’abakoloni ariko ku isonga hakaba abapadiri bera bari baroherejwe gukwirakwiza ubukiristu mu Rwanda.

Na mbere y’ubwigenge, Murashi yemeza ko ubutegetsi bwari mu maboko y’abapadiri bera n’abasenyeri babo.

Ati “Misiyoni cyangwa Paruwasi nibwo bwari ubukoloni bw’ukuri mu Rwanda kuko ababiligi nta mijyi bigeze bubaka mu Rwanda. Kigali yubatswe ejobundi, biberaga za Bujumbura. Misiyoni zikomeye zari ebyiri, Kabgayi na Nyundo. Kabgayi niho hari icyicaro cy’abasenyeri nka Musenyeri Hirth, Classe, Deprimoz na Perraudin, abo nibo babaye abami b’u Rwanda.”

Mu mugambi muremure, ngo abo bihayimana batangiye gutegura uburyo bazavana ubutegetsi mu maboko y’abatutsi, bakabushyikiriza abandi bantu bagombaga kujya babumvira, aribo bahutu, nubwo Murashi avuga ko amoko nayo ari amahimbano.

Ku isonga ry’uwo mugambi, hari Musenyeri Léon Classe wari ushinzwe Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ubwo yapfaga mu 1945 abisigira abandi bamusimbuye barimo na André Perraudin na Padiri Arthur Dejemepe.

Ati “Yagiye muri seminari nkuru Nyakibanda, bamuvanayo bafite umugambi wo kumugira kuriya yabaye, kuzamugira umuntu ukomeye. Bamwohereza i Kigali, muri ririya shuri bita ETO ryari ryubatswe muri St Paul. Padiri Arthur Dejemepe ni nk’aho ari we wasimbuye Classe, Kayibanda bamugira umwungiriza we amuha kwigisha Igifaransa n’amateka.”

Yakomeje agira ati “Dejemepe yaje muri 1941 afite ubwo butumwa bwo kuzamura Kayibanda, atangira gutoteza Abatutsi. Atangira kuvuga ko Abatutsi ari abantu byarangiriyeho, nta mibereho bafite mu Rwanda. Abana bashaka kwiga seminari akababuza ngo n’abariyo muzaba mubona ibizababaho.”

Murashi yavuze ko Dejemepe yaje kwimurirwa i Kabgayi kuko yari yabaye umwungiriza wa Musenyeri, yimukana na Kayibanda ndetse aza kumugira umwanditsi mukuru wa Kinyamateka.

Kayibanda yaje koherezwa i Burayi, kwiga mu miryango n’amashyaka ya gikristu ibijyanye no guteza imvururu.

Ati “Bamujyanye i Burayi kwiga guteza imvururu, buriya yarabyize mu mashyirahamwe n’amashyaka ya gikristu i Burayi. Yaragarutse bamuha gutegeka Kinyamateka na Legio Maria.”

Icyakora, Murashi avuga ko amateka agaragaza ko nubwo abapadiri bera bateguraga Kayibanda, batangiye kumwibazaho niba azahamya neza ubutegetsi bw’abahutu. Impamvu bamwishishaga nuko yari yarashatse umugore w’umututsikazi kandi akaba uwo mu Majyepfo y’igihugu ku buryo batamubonaga nk’umuhutu wuzuye.

Ati “Kayibanda bamuteguye adafite ubushobozi buhagije kuko yari uwo mu Nduga kandi yararongoye umututsikazi. Bakaba bazi ko afite baramu be, ba sebukwe ashobora kuzabahinduka, bakamutinya, bategura abahutu buzuye bo mu Rukiga.”

Ngo nibwo batangiye gutegura uburyo bwo kubaka igisirikare bacyoherezamo abahutu bo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, nyuma yo kubanyuza gato muri za seminari cyane cyane ku Nyundo.

Murashi avuga ko aho ariho hanyuze abaje kuba abayobozi bakomeye ku butegetsi bwa Habyarimana nka ba Col Theoneste Bagosora, Laurent Serubuga n’abandi basirikare.

Abihayimana barangajwe imbere na Musenyeri André Perraudin wayoboraga Kabgayi, ngo nibo basigaranye ubutegetsi mu Rwanda nyuma y’ubwigenge, bashinzwe kumenya uba Perezida n’uvanwaho.

Kayibanda yaje gusa n’unanirwa kuyobora mu murongo bifuzaga, bakoresha ba basirikare bari barateguwe bamuhirika ku butegetsi.

Murashi ati “Buriya iri coup d’etat yakozwe na ba Perraudin kuko Kayibanda yageze aho biramuyobera ahinduka umusinzi. Kubera kwica abantu ata umutwe. Mu 1972 bamutega umutego, baramubwira ngo yirukane abatutsi. Icyo gihe hari coup d’etats z’abasirikare, i Burundi hari ba Micombero, Congo hari Mobutu, bati reka dushyireho abasirikare b’abahutu nyabahutu, abo twiyigishirije ku Nyundo.”

Kayibanda yahiritswe ku butegetsi nyuma y’imvururu zavutse mu mashuri no mu bakozi ba Leta, aho abatutsi birukanywe ku bwinshi, abandi bagahunga igihugu mu 1972. Bazizwaga ko abatutsi bo mu Burundi biraye mu bahutu bakabica, abahutu bo mu Rwanda bakavuga ko bari guhorera bene wabo i Burundi.

Habyarimana ahirika Kayibanda, yavuze ko hari abanzi b’amahoro bari batangiye kumukoreramo, bashaka kuzana umwiryane mu banyarwanda.

Nubwo yahiritse ubutegetsi avuga ko azanye amahoro, Murashi avuga ko byari uburyarya, kuko nawe yakomeje gukorera mu kwaha kw’abapadiri bamushyizeho n’abanyaburayi babatumye.

Ati “Habyarimana politiki ye ikaba iyo kubeshya, Mobutu aramukunda amujyana mu Bafaransa ba Mitterrand baramukunda arakomera […] Yumvaga ko ikibazo cy’abatutsi cyarangiye. Buriya ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bukomeye cyane ariko budafite imbaraga mu gihugu. Bwari bufite imbaraga kwa Mobutu, muri CPGL […] no mu Bufaransa. Yari afite ubutegetsi bukomeye ariko budakomeye mu Rwanda, bukomeye hanze.”

Uko kumva ko ubutegetsi bwe bufite amaboko, bwatumye Habyarimana yita ku nyungu z’abanyamahanga ibibazo by’imbere mu gihugu akumva ntacyo bimubwiye.

Mu bindi bigaragaza ko Habyarimana yari afite abo akorera, ngo nuko igihe urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu 1990, atasibaga kwa Mobutu muri Zaire no kwa Miterrand mu Bufaransa gusaba ubufasha.

Ubwo bwoba bwo kugendera ku kinyoma cy’ababakoreshaga no ku nyungu z’abazungu, Murashi yemeza ko aribyo byatumye ingabo za Habyarimana zitsindwa.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Isaïe Murashi

Bamwe mu basirikare bafashije Habyarimana guhirika Kayibanda: Amakuru avuga ko abakiriho basigaye ari batatu gusa aribo Ntibitura Bonaventure uba mu Butaliyani, Serubuga Laurent uba mu Bufaransa na Colonel Aloys Simba ufungiye muri Benin, wahamijwe ibyaha bya Jenoside
Perezida Kayibanda yari inshuti magara ya Habyarimana, aha basangiraga akabyeri
Ubwo Perezida Kayibanda yabaga ari mu gikorwa gikomeye, Habyarimana wari na Minisitiri w'Ingabo yabaga ari hafi aho
Musenyeri Jean-Joseph Hirth waroboraga Vicariat Apostolique ya Kivu, yari igice kibumbatiye ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Buha,
Musenyeri Perraudin yagize uruhare runini mu gushyiraho abayoboye u Rwanda muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri
Umunyamateka Murashi yemeza ko abapadiri bera bagize uruhare mu gutegura abayoboye u Rwanda muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza