IGIHE

Abantu 28 bahawe impamyabushobozi z’amasomo y’ibaruramari atangwa na “Kuranga Digital Ltd”

0 22-10-2022 - saa 21:32, Igizeneza Jean Désiré

Abantu 28 bahawe impamyabushobozi mu Kigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’icungangamari, ibaruramari n’ikoranabuhanga, ’Kuranga Digital Ltd’ basabwe kutirebaho kubera inyota y’amafaranga gusa ahubwo bakareba umusaruro bazaha ababahaye akazi no kubagira inama cyane ko bamwe mu batanga akazi baba batazi iby’ibaruramari.

Kuranga Digital Ltd ni Ikigo gitanga Amasomo ku bantu barangije Kaminuza mu bijyanye no gucunga no kubarura imari n’umutungo. Gikorana n’ibigo bitandukanye birimo Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati, AUCA ikunze kubaha abanyeshuri n’ibindi bigo bibafasha mu guha akazi n’amasomo yisumbuye abanyeshuri barangije baba bakeneye.

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 28 basoje amasomo wabaye kuri uyu wa Gatanu. tariki 21 Ukwakira 2022, Umuyobozi Mukuru wa Kuranga Digital Ltd, Uwitonze Patrick Aimable, yabasabye kugaragaza itandukaniro kuko ubuhanga bazagaragaza ari bwo buzanatuma bakorera amafaranga baba bakeneye.

Ati "Ndabasaba guhora murwanira kugira ubumenyi bwisumbuye ku bwo mwahawe kuko kwiga ni uguhozaho. Mugire umwete murebe ku mafaranga mukorera nyuma y’uko mwatanze umusaruro ku bigo mugiye kwerekezamo."

Mu kwakira abanyeshuri bahugura bagendera ku kuba umuntu yarize amasomo afite aho ahurira n’icungamutungo n’ibaruramari, kuba atarabyize ariko abikoramo, kuba ari rwiyemezamirimo ndetse no kuba azi gukoresha mudasobwa.

Uwitonze avuga ko kugeza ubu bagiye gukorana na za Kaminuza zitandukanye kugira ngo abarangije muri zo bajye bagana iki kigo babahugure ku bijyanye n’isoko ry’umurimo bahuzwe n’abatanga akazi na cyane ko muri aba 28 basoje amasomo batanu muri bo ari bo bategereje akazi abandi bakabonye.

Mu masomo atangwa harimo kwigisha abanyeshuri gukoresha porogaramu ya mudasobwa izwi nka QuickBooks, porogaramu ikoreshwa mu ibaruramari aho yorohereza abarikoramo binyuze mu kubona amakuru ajyanye n’ibigo bakorera.

Umwe mu basoje amasomo muri iki kigo, Amani Claude yabwiye IGIHE ko hari akazi yabuze kubera kutamenya gukoresha iyi porogaramu bijyanye n’uko yari yarayize mu magambo muri Kaminuza gusa ariko Kuranga Digital Ltd ikaba yaramufashije ubu akaba afite akazi abikesha amasomo yakuye muri iki Kigo.

Umwarimu ubana n’aba banyeshuri umunsi ku munsi abigisha izi porogaramu, Uwimana Angelique, yemeza ko ari porogaramu ziba zikenewe kuko iyo utazizi mu kazi ntacyo waba ujya kuhakora.

Uwimana avuga ko impamyabushobozi batanga ku banyeshuri ziba ziri ku rwego mpuzamahanga ku buryo umuntu ashobora no kuyerekana mu bihugu bitandukanye akaba yahabwa akazi.

Umuyobozi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) ushinzwe icyiciro cyihariye cy’urubyiruko, abafite ubumuga n’abagore, Aissa Gaju, yasabye aba banyeshuri guhanga imirimo bakishakamo ibisubizo yemeza ko na bo babiteguye mu rugaga bakabahuza n’amahirwe ari ku isoko ry’umurimo.

Ni ibitekerezo ahuza n’Umuyobozi muri Kaminuza ya AUCA, Prof. Butera Edison, uvuga ko n’iyo batabona akazi, ubumenyi bakuye muri Kuranga bushobora gutuma bihangira imirimo. Yashimangiye ko bagomba gukomeza gukarishya ubwenge ku bijyanye n’ikoranabuhanga kubera ko ari ho ibintu byose biri kwimurirwa.

Prof. Butera avuga ko ibigo nk’ibi byongerera ubumenyi abanyeshuri biba bikenewe kuko mu ishuri risanzwe ibintu biba ari byinshi bityo kubyigisha byose bikaba bisa n’aho bidashoboka.

Yemeye ko n’ubutaha Kaminuza akoramo izohereza abandi banyeshuri kuko bagaragaje ko bakora kinyamwuga mu guteza imbere ubumenyi bw’abanyeshuri babo.

Kuranga Digital Ltd ifasha mu gutegura umahugurwa atangwa ku banyeshuri b’ingeri z’itandukanye baba bashaka kwinjira ku isoko ry’umurimo bajyanyeyo impamba ifatika mu by’ubumenyi.

Bakorana n’ibigo bitandukanye binyuze mu guhugura abakozi babo hagamijwe kongera umusaruro batanga. Iherutse gukorana n’Umujyi wa Kigali aho bafashije mu guhugura abagera kuri 200 bagiye mu mirimo itandukanye ibabyarira inyungu.

Kugeza ubu Kuranga Digital yatangije ikindi kigo kizajya gifasha mu guhugura abantu kuri porogaramu za mudasobwa zikoreshwa mu ibaruramari, ‘Acounting Software Academy’.

Ni ikigo kizafasha mu kwigisha porogaramu zitandukanye zirimo QuickBooks n’izindi zikoreshwa mu bigo bikomeye byo ku Isi ariko bitaragera mu Rwanda zirimo nka ’Fantom’ na SAP n’izindi.

Izi ni serivisi zizafasha abaziga ndetse n’igihugu muri rusange bijyanye n’uko u Rwanda rushaka kuba igicumbi cy’ikorabuhanga mu Isi.

Mu 2016 u Rwanda rwafashe gahunda idasanzwe yo kwimakaza gahunda yo gukorera imirimo yose ku ikoranabuhanga hagamijwe gukora imirimo myinshi ariko mu gihe gito.

Ubu nyuma y’imyaka itandatu, hafi ya serivisi zose mu gihugu ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga. Izi zirimo serivisi za banki, izo mu ibaruramari n’icungamutungo, kwishyura ingendo, kwivuza, kwiga, ubukerarugendo, serivisi zo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi.

Umwarimu wigisha abanyeshuri bo muri Kuranga Digital Ltd nawe yashyikirijwe icyemezo cy'ishimzwe n'umuyobozi muri PSF
Umuyobozi Mukuru wa Kuranga Digital Ltd, Uwitonze Patrick Aimable, yavuze ko bijyanye n'ubuhanga yabonanye aba banyeshuri mu minsi mike bazaba babaye ba rwiyemezamirimo
Abanyeshuri basoje amasomo muri Kuranga Digital Ltd basabwe gushyira akazi imbere kuko ari ko kazatuma babona amafaranga bifuza
Abanyeshuri bashimiye Kuranga Digital Ltd ku bumenyi bahawe bwabafashije kujya mu mirimo itandukanye ibabyarira inyungu
Abasoje amasomo muri Kuranga Digital Ltd bari basanzwe barize Kaminuza ariko bakomeza kunoza ubumenyi mu gukoresha neza za porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu ibaruramari n'icungamutungo
Mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kuranga Digital Ltd hari hatumiwe ba rwiyemezamirimo batandukanye kugira babahe impanuro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza