Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byorohereje abatuye Isi kubona amakuru ndetse no gutumanaho. Uretse kuba zifasha mu gushyikirana no gusangiza abandi amakuru zabaye n’isoko y’akazi mu bazikoresha neza kuko usanga hari imirimo izikorerwaho ibyara inyungu.
Nubwo zifitiye abazikoresha umumaro ariko bisaba kuzikoresha neza, iyo udahugukiwe kuzikoresha ibyo witaga amahirwe bishobora ku kubyarira ibyago bikomeye.
Hirya no hino ku Isi ntihasiba kumvikana ibyaha bitandukanye byabaye biciye ku mbuga nkoranyambaga birimo nk’ubujura, gusebanya, gushimutwa, kwiba inyandiko z’ibigo cyangwa iz’abantu ku giti cyabo n’ibindi, ibi ahanini biterwa n’uko ziba zitakoreshejwe neza.
Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo gitanga serivisi z’ubukangurambaga mu gushishikariza abantu kwirinda ibyago bahura nabyo mu gihe bakoresha ikoranabuhanga, Get Safe Online byagaragajwe ko imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ikwiye kunozwa.
Iyi nama yigaga ku buryo bwo kugira umutekano n’ibanga ku mbuga nkoranyambaga.
Abayitabiriye bavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye gutekereza kabiri kubyo bazikoreraho.
Umukozi ushinzwe politike y’umutekano mu ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Maurice Haesen Kajangwe yavuze ko ibitero by’ikoranabuhanga ntaho bitaba ariko ko mu ku birwanya bikwiye guhera ku bazikoresha.
Yagize “Nibyo koko ku mbuga nkoranyambaga haberaho ibyaha byinshi bitandukanye bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga, nka hano mu Rwanda hari abashobora kwiyitirira ikigo runaka bakaba bakubeshya ibyo bashatse ukagwa mu mutego wabo.”
Yakomeje asaba abantu kwitondera buri kintu cyose bakora kuri izi mbuga kuko bishobora guha inzira abashaka kubibasira.
Ati “Abantu turabasaba kwitonda mu byo bakora byose ku bintu bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo cyane amafoto n’andi makuru, kuko iyo umuntu agufiteho amakuru menshi biramworohera kugira icyo agukoraho.”
“Ikindi kandi abantu bakwiye gukoresha ijambo ry’ibanga rikomeye buri wese atapfa kuvumbura kandi bakarigira ibanga koko, iyo rimenyekanye ku kugabaho igitero cy’ikoranabuhanga ni nk’ako kanya.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’umutekano wa Facebook muri Afurika y’Iburasirazuba, Sylvia Musalagani wavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwiga kuzikoresha ndetse no kurinda amakuru yabo.
Ati “Hari ikintu abantu bakwiye kwiga kumenya amakuru ukwiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga nayo udakwiye gutangaza, uko uyashyira hanze niko abantu baba bari kukwiga, si byiza ko buri wese yakumenya neza.”
“Ikindi kandi abantu bamenye gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko iyo uri ku zifungura hari amabwiriza ukurikiza, ndetse n’uburyo zikozwe hari ahagenewe amabanga hakoreshe ugene abakwiye kugukurikira n’abatabikwiye kugira ngo utazagira abantu bakwinjirira utazi.”
Ambasaderi wa Get Safe Online ku Isi, Peter Davies yavuze ko bakora ibishoboka byose mu gusobanurira abantu ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga neza.
Ati “Ubu hari amahirwe menshi ko ujya ku rubuga rwacu ukamenyeraho byinshi byatuma ukoresha ikoranabuhanga neza. Nko mu Rwanda ubu hari urubuga ruri mu Kinyarwanda rwacu ibibazo byose wibaza byagufasha gukoresha neza ikoranabuhanga urabisubizwa.”
Yaboneyeho gushimira u Rwanda uburyo rudahwema gushakira abaturage barwo ubumenyi ku gukoresha no kurinda imbuga nkoranyambaga zabo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga barakangurirwa ibi mu gihe ibitero by’ikoranabuhanga bigenda byiyongera cyane hirya no hino ku Isi.
Raporo yatanzwe na n’ikigo gitanga serivisi z’umutekano mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky muri 2017 yagaragaje ko ku Isi ibitero by’ikoranabuhanga bigamije kwiba inyandiko z’ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo byanganaga na 47%, kandi ko bigenda birushaho kwiyongera uko imyaka igenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!