IGIHE

Hejuru ya 30% by’ibikomoka ku buhinzi byangirika buri mwaka

0 13-06-2025 - saa 15:57, Utuje Cedric

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi ungana na 30% wangirikira mu mirima bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza.

Ibi yabitangaje ku wa 12 Kamena 2025, mu nama yo kurebera hamwe uburyo hakwifashishwa ikoranabuhanga ryo gukonjesha ibiribwa nk’imboga n’imbuto mu rwego rwo kugabanya kwangirika kwabyo, ibindi bigakomeza kubungabungwa binyuze muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5).

Iyi nama yabereye mu Kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa, ACES (Africa Center of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain).

Dr. Kamana yagize ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 30% by’umusaruro tugira mu buhinzi wangirikira mu murima. Uko rero tuzagenda turushaho gutera imbere mu gukoresha ubu buryo bwo kubungabunga umusaruro, tuzagenda twongera n’uburyo bwo kuwubika ndetse tube twagera no ku kigero gishimishije.”

Yakomeje avuga ko uburyo bwo gukonjesha ibiribwa buzagira uruhare ku bijyanye no gufata neza ibyoherezwa mu mahanga.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri ACES, Dr. Ndahetuye Jean Baptiste, yagaragaje ko iki kigo cyashinzwe kugira ngo gikemure ibyo bibazo, binyuze mu guhugura abantu batandukanye bakorera muri uru rwego.

Ati “Iki kigo cyashinzwe kugira ngo gikemure ibyo bibazo kandi hahugurwe abantu benshi, bagende bakore impinduka muri uru rwego rw’ubuhinzi.”

Umwarimu muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza, Prof. Toby Peters, yavuze ko binyuze muri ACES, abagera kuri 200 bahabwa amahugurwa y’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ryo gukonjesha ibiribwa.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi, abanyeshuri bagera kuri 200 bahabwa amahugurwa atandukanye y’uburyo bashobora gukonjesha ibiribwa hatabayeho kwangiza ibidukikije. Hari amasomo ajyanye no gukonjesha ibiribwa n’imiti dufite hano agera kuri 18 kandi turateganya kuyongera ku buryo mu cyumweru gikurikiraho tuzongeramo andi atanu.”

ACES yubatswe binyuze ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, u Bwongereza n’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kurengera ibidukikije.

Iyi nama yitabiriwe n'abanyeshuri, abahinzi, abikorera ndetse n'abo mu nzego za Leta
Beretswe ibikoresho biri muri ACES byifashishwa mu gukonjesha ibiribwa
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, Cyiza Beatrice, ni umwe mu batanze ibitekerezo ku buryo ikibazo cy'umusaruro upfa ubusa cyakemuka
Dr. Kamana yagaragaje ko igipimo cy'umusaruro w'ubuhinzi wangirika gikwiye kugabanywa
Prof. Toby Peters yavuze ko abagera kuri 200 bahugurwa na ACES ku kwezi, ku buryo bwo gukonjesha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza