IGIHE

Ifoto y’umunsi: Umukororombya mu kirere cy’i Kigali

0 21-05-2019 - saa 20:14, IGIHE

Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye n’Isi. Aya ni amagambo ari muri Bibiliya mu Gitabo cy’Itangiriro 8.13 aho Imana yasezeranyije Nowa kutazongera kurimbuza ibifite umubiri byose amazi.

Kuva mu myaka isaga 2000 ishize, iryo sezerano ryarakomeje kugeza uyu munsi, umukororombya iyo ugaragaye mu kirere, ushushanya urwibutso rw’Imana kuri iryo sezerano.

Si kenshi cyane umukororombya ukunda kuboneka kuko rimwe na rimwe iyo ugaragaye biba ari ikimenyetso ko imvura itakiguye.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi 2019, ikirere cy’Umujyi wa Kigali cyagaragayemo umukororombya nyuma y’imvura yakubye mu buryo butunguranye.

Uyu mukororombya wagaragaye mu bice bitandukanye bya Kigali ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa.

Bamwe mu bawubonye, bafashe amafoto n’amashusho yawo batangira kuyahererekanya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Umunyamakuru wa IGIHE, Hakizimana Thamimu, yeguye camera ye, afata amafoto agaragaza uko ikirere cya Kigali cyari kimeze mu gihe cyarimo umukororombya.

Ni amafoto yafatiwe hafi ya rond-point nini y’Umujyi wa Kigali ku muhanda werekeza i Nyabugogo.

Si kenshi cyane umukororombya ukunda kuboneka kuko rimwe na rimwe iyo ugaragaye biba ari ikimenyetso ko imvura itakiguye
Imvura yari yakubye mu kirere cya Kigali yari iteye ubwoba
Umukororombya ni isezerano Imana yahaye Nowa ko itazongera kurimbuza Isi umwuzure
Uhagaze muri rond-point nini mu Mujyi, uyu mukororombya witambitse aho umuntu yakwita ku Gisozi
Uyu mukororombya wagaragaye mu bice bitandukanye bya Kigali ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa
Bamwe mu bawubonye, bafashe amafoto n’amashusho yawo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza