Umwami wa Eswatini, Mswati III, yagaragaye ari kumva akayaga k’i Rusororo aho abakuru b’ibihugu bari mu mwiherero w’Inama ya Commonwealth.
Ni umwiherero watangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Mu masaha y’ikiruhuko cya nyuma ya saa sita, Mswati yagaragaye ari kumwe n’umwe mu bitabiriye, bari gufata ifoto ya selfie hanze y’icyumba cyabereyemo inama.
Nyuma yaho, mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, nawe yamwegereye baraganira, gusa we ahita ajya kuri telephone.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!