Umushoramari w’Umunya-Uganda, Capt Mike Mukula ni umwe mu bantu babaye inshuti za hafi za Gen Maj Fred Rwigema ku buryo no mu ijoro abagize RPA bavuye muri Uganda ngo batangize urugamba rwo kubohora u Rwanda bavuganye. Uyu mugabo ahamya kandi ko ari inshuti ya Perezida Paul Kagame, mu bihe yabaye i Kampala muri Uganda.
Capt Mike Mukula w’imyaka 69 azwi cyane kubera ibigo by’ishoramari 28 afite bibumbiye mu cyo yise Mukula Group of Companies, ndetse yabaye n’umupilote.
Hagati ya 1996 na 2016 yari ahagarariye agace ka Soroti mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Kuri ubu ni umwe mu bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement.
Nyuma y’imyaka 36 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangijwe ndetse n’imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Capt Mike Mukula yagarutse ku bidasanzwe byaranze umubano we na Perezida Paul Kagame ndetse na Gen Maj Rwigema.
Mu kiganiro ‘The Long Form’ na Sanny Ntayombya, Capt Mike Mukula yavuze ko yamenyanye na Gen Maj Rwigema mu 1985, ariko bahita baba inshuti cyane.
Yakomeje avuga ko ubucuti bwe na Rwigema bwatumye anamenyana n’umubyeyi we.
Ati “Yajyaga aza mu rugo, nari inshuti cyane na mama we, ni we watangiye kunyigisha Ikinyarwanda kubera ko atari azi Icyongereza, ntabwo yari azi Ikigande, ntabwo yari azi Igiswahili, nta nubwo yari azi ururimi rwanjye (Iteso), ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi yageragezaga kumvigisha mu Kinyarwanda, ariko navuga ko uretse kuba nari ndi umuntu muto kandi uciye bugufi yangaragarizaga icyubahiro uko ni ko twari inshuti cyane.”
Muri iyi myaka Capt Mukula yari afite ‘restaurant’ muri Kampala yagurishaga ibyo kunywa na ‘ice cream’ yitwaga ‘Bimbo Ice Cream’. Yavuze ko Rwigema na Perezida Kagame bakundaga kuhamusura, cyangwa bakamusanga mu rugo rwe, ndetse ashimangira ko umubano bari bafitanye utatumaga hari uwishisha undi.
Ati “Bombi uko ari babiri bashoboraga kurya no kunywa iwanjye ntacyo bikanga, ndetse banyisanzuragaho tukaganira.”
Capt Mukula yavuze ko kuva yamenyana na Perezida Kagame ndetse na Rwigema yababonyeho ibintu by’ingenzi bari bahuje birimo ubutwari bwo kutagira ubwoba no kwita ku bintu cyane, bakajya no muri bya bindi abantu bose badashobora kubona cyangwa badatekereza ko ari ingenzi.
Uyu mugabo yavuze ko kimwe mu bikorwa by’ubutwari yibukira kuri Rwigema ari igikorwa yakoze cyo kurwanya umujura wari witwaje intwaro ku muhanda wa Jinja, ku buryo wasaga n’uwafunzwe.
Ati “Nibuka nyakwigendera Rwigema umunsi umwe twari mu modoka dusohoka muri Bimbo ku muhanda wa Jinja. Hari ahantu twageze dusanga umujura yateje akavuyo, umuhanda usa n’uwafunzwe yari ari mu modoka yo mu bwoko bwa Benz Mercedes 320 y’umukara, yari yambaye ipantalo y’umukara, inkweto z’umukara n’ishati y’umweru.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona umuhanda usa n’uwafunzwe, Rwigema yabajije icyabaye, bamubwira ko hari umujura ufite imbunda wazengereje abantu.
Ati “Yabajije icyabaye baramubwira bati ‘hari umujura uri hejuru hariya kandi afite intwaro’, abapolisi bari bafite ubwoba ku buryo nta n’umwe washoboraga kumurwanya. Ndibuka neza ko Rwigema yatse imbunda umwe mu bapolisi, yari afite imbunda ya AK47 nshya na magazine imwe, arayimwaka. Yakoze igikorwa cy’ubutwari ajya ahantu mu nguni, arasa amasasu abiri cyangwa atatu, umujura na we arongera ararasa, Rwigema aramusubiza, noneho wa mujura arasa amasasu menshi. Rwigema yahise yinjira muri iyo nzu arasa amasasu menshi kuko yari yabonye aho uwo mujura ari, yahise apfa. Imbunda ayisubiza umupolisi ubundi turikomereza.”
Yagombaga kuba ‘parrain’ wa Rwigema
Ku wa 20 Kamena mu 1987 ni bwo Gen Maj Fred Rwigema yakoze ubukwe na Janet Urujeni Rwigema. Capt Mukula ni we wagombaga kumubera parrain, ariko bihinduka ku munota wa nyuma hamaze gufatwa umwanzuro ko ubukwe bukorwa mu birori bya gisirikare, kandi we yari umusivile. Yasimbuye muri izi nshingano na Gen (Rtd) Ivan Koreta.
Capt Mukula ati “Ku bukwe bwe na Janet Rwigema twari twaraguze amakote, natekerezaga ko nzamubera parrain ariko ubuyobozi bwashatse ko buba ubukwe bwa gisirikare, bafashe umwe muri ba Générale, Ivan Koletta amubera parrain ariko twari twaraguze amakote yaba ayo mu birori by’umuhuro ndetse n’iry’ubukwe, yari amakote arimo ibara ry’ikijuju twari twaguze ndetse twarayipimye neza. Umuhuro wabereye mu gace ka Bugolobi.”
Yakomeje avuga ko muri ubu bukwe, Perezida Kagame yari afite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’umutekano. Ngo bakoranye bya hafi kugira ngo ibi birori bigende neza.
We na Perezida Kagame bari bahuje urukundo rw’imodoka
Capt Mukula yavuze ko kimwe mu bintu yibukira kuri Kagame ari igihe yabaga yasohokeye muri Bimbo Ice Cream’ kuko yakundaga cyane ikinyobwa cya ‘milkshake’.
Yavuze ko ikindi gikomeye bari bahuje ari urukundo rw’imodoka, ndetse no gukunda abantu.
Ati “Hari igihe njye n’umuvandimwe wanjye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, twajyanye mu bukwe bwa Rosette Rugamba na Henry Rugamba. Yaje mu rugo kuko twari twemeranyije ko tuzajyana, muri icyo gihe yari afite imodoka ya Mercedes Benz G Wagon y’umweru, njye nari mfite imodoka nk’iyo ya G Wagon ariko y’ibara ry’ikigina. Yaje kumfata mu rugo kugira ngo tujyane mu bukwe i Jinja. Yari yasabye ko tugenda mu modoka imwe, ariko ndamubwira nti reka tujyane imodoka ebyiri ni mu ijoro nta wamenya […] Perezida Kagame akunda kwitwara mu modoka.”
Yakomeje ati “Perezida Kagame ni umuntu ukunda abantu ndetse na bo bakamukunda nubwo adasahindaga mu kwitabira ubwo bukwe bigaragaza ko yakundaga abantu nabo bakamukunda.”
Ijambo rya nyuma Rwigema yamubwiye mbere yo gutera
Mu myaka ya nyuma ya 1980, Abanyarwanda bari abasirikare bakuru mu ngabo za Uganda bari baratangiye gutekereza ko rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse mu bihe bitandukanye bagakora inama zo kurutegura.
Capt Mukula yavuze ko zimwe muri izi nama zaberaga iwe ariko na we atabwiwe icyo zigamije.
Ati “Byari bigoye ku muntu wo hanze kuba yabimenya, ndetse na bamwe mu bari muri NRA nk’abarwanyi nta n’umwe washoboraga kubimenya, kugeza ku munsi wa nyuma.”
Yakomeje avuga ko yaje kubona ko hari ibimenyetso byo gutangiza uru rugamba, kubera imyitwarire idasanzwe yabonaga kuri Rwigema.
Ati “Ariko njye wari umuntu wabo wa hafi hari ibihe Rwigema yambwiraga ati ‘ese nshobora gukoresha ‘apartment’ yawe hari inama mfite, ubundi agahamagara abasirikare bakuru b’Abanyarwanda, bakajya mu nzu yo hejuru, bagakora inama ari babiri cyangwa batatu, umuntu akibaza ibyo bari kuganira, ibi ntabwo byabaye rimwe, ahubwo byabaye kenshi.”
“Hari n’igihe kandi natwaraga Rwigema ku kibuga cy’indege, agafata indege ya Ethiopian Airlines ijya i Bujumbura, zari ingendo za bucece, ku buryo wibazaga impamvu Générale wo muri Uganda yajya i Bujumbura akoresheje Ethiopian Airlines.”
Ikindi cyamweretse ko hari ikiri gutegurwa ngo ni uko mu 1990, Rwigema yamaze igihe kinini areba amateka ya Gen Norman Schwarzkopf wari ukomeye mu gisirikare cya Amerika. Yakurikiranaga uburyo yateguye urugamba rwo muri Iraq n’izindi ntambara zitandukanye.
Capt Mukula yavuze ko mu bihe bitandukanye kandi Rwigema yagiye amutira imodoka, mu masaha make abantu bakamubwira ko imodoka ye bayibonye mu bice bya Mbarara, cyangwa igana ku mupaka wa Gatuna. Ibi byose byashimangiraga ko Rwigema ari gutegura urugamba.
Mu ijoro Rwigema n’abasirikare ba RPA bava i Kampala bagana i Gatuna gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ngo yabanje guhamagara Capt Mukula, amubwira ko ashaka ko babonana.
Ati “Muri iryo joro hari umukino w’umupira w’amaguru hagati ya KCCA na SC Villa nari ndi kwiyogoshesha, ansanga aho nari ndi araza arambwira ati nashakaga kukubona gusa, muri iryo joro ni bwo yateye. Iyo ni yo nshuro ya nyuma namubonye, birababaje.”
Kimwe n’abandi benshi, Capt Mukula yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Rwigema yayamenye nyuma hashize iminsi myinshi arasiwe ku rugamba.
