IGIHE

Injira mu ntekerezo za Aliko Dangote, umukire wa mbere muri Afurika

9 15-01-2020 - saa 15:10, Cyprien Niyomwungeri

Ni we mukire wa mbere muri Afurika, afite abapolisi bamurinda n’imodoka nyinshi zimugenda imbere zimucira inzira mu gihe hari umuvundo mu muhanda, ariko ababonanye nawe bose bahuriza ku kuba ari umuntu uca bugufi, udatontomera abakozi ndetse ukunda kugaragara mu mihanda y’i Lagos yitwaye mu modoka cyane muri weekend.

Yanga urunuka umuntu umubeshya, ibyo we afata nko kumureba mu mutwe, yirinda kurakara akanagendera kuri ikintu cyose cyabimutera. Ntiyinubira abantu bamusaba amafaranga, ariko yishimira kuyabaha mu buryo butandukanye n’ubwo bamusabyemo.

Tariki ya 10 Mata 1957, impundu zaravuze mu bwoko bw’aba-Hausa, bo muri Leta ya Kano mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, ubwo umuryango w’umuherwe Mohammed Dangote na Mariya Sanusi Dantata bibarukaga Aliko Dangote.

Ni umwana wavutse nk’abandi, avukira mu muryango w’abaherwe kuko Sekuruza ubyara nyina Alhaji Alhassan Dantata, yarinze apfa mu 1955 ari we muherwe wa mbere muri Afurika y’Uburengerazuba yose, Sekuru ndetse na Se umubyara na bo ubukene babwumvaga nk’umugani.

Mu mibereho ye, Dangote yakuze akunda ubucuruzi buramuhira ahinduka ikimenyabose kuko ubu niwe muherwe wa mbere muri Afurika akaba n’uwa 96 ku Isi. Yiga mu mashuri abanza, yibuka ko yajyaga arangura ikarito ya bombon akayicuruza.

Uyu mugabo w’imyaka 62, Se yapfuye afite imyaka umunani arerwa na nyirarume wamurihiye amashuri yiga ubucuruzi muri Kaminuza ya Al-Azhar i Cairo mu Misiri. Uyu ni nawe wamugurije igishoro yatangije urugendo rw’ubuzima rwatumye abarirwa mu batunze akayabo ku Isi.

Amaze gushaka abagore bane bose batandukana, yabyaye abana 15 kuri abo bagore bose.

Dangote, ni umugabo ukunda ishoramari cyane, yazamuwe n’ubucuruzi bwa sima, isukari, ifarini ndetse ubu akomeje kwagura amashami mu ruganda rukora ifumbire, urutunganya ibikomoka kuri Peteroli no mu mupira w’amaguru aho yitegura kugura ikipe ya Arsenal FC.

Aliko Dangote yubatse ubwami bwe mu ishoramari ritajegajega muri Afurika

Inkomoko y’ubutunzi bwa Dangote

Alhaji Aliko Dangote akomeje kuyobora urutonde rw’abaherwe muri Afurika, aho umwaka wa 2019 wasize ubutunzi bwe bwiyongereyeho miliyari 4.3 z’amadolari.

Uyu mugabo asoje imyaka icumi afite umutungo rusange ubarirwa muri miliyari 15 z’amadolari, bikaba bimugira umuherwe wa 96 ku Isi.

Nk’uko urutonde rwa Bloomberg rw’abaherwe rubigaragaza, umutungo we ukomeje kwiyongera bitewe n’ishoramari rye mu nganda za sima, isukari n’ifarini.

Forbes iherutse gutangaza ko ‘uruganda rwa Dangote Cement rukora toni miliyoni 44 buri mwaka kandi afite intego zo kongera umusaruro warwo ku kigero cya 33% muri 2020’.

Mu kiganiro aherutse kugirana na David Rubenstein wa Bloomberg, Dangote, yavuze uko avuka mu muryango ukize yaba ku ruhande rwa Se ndetse na Nyina ariko yishimira uko yakijijwe n’ibyo yaruhiye atari umurage wa Se.

Ati “Data na we yari umuherwe yaba mu bucuruzi ndetse anakomeye muri politiki. Ikintu kimwe kintera ishema ni uko ubutunzi bwanjye budaturuka mu murage wa Data, nubatse buri kimwe mpereye ku busa ngera aho ndi”.

Se wa Dangote yapfuye afite imyaka umunani arerwa na nyirarume ari nawe wamugurije $3000 yatangije ubucuruzi akayamwishyura mu mezi atatu gusa. Icyo gihe yari afite imyaka 21 akirangiza Kaminuza mu 1978.

Yatangiriye ku gucuruza sima yaguraga imbere mu gihugu no gutumiza mu mahanga isukari, umuceri n’ibindi biribwa akabicuruza. Yatumizaga cyane umuceri muri Thailand n’isukari muri Brésil.

Dangote asobanura ko impamvu ikomeye yatumye ajya mu bucuruzi bwa sima ari uko ari yo ikoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo kandi umugabane wa Afurika ari ahantu ufite icyuho kinini ukeneye kuziba.

Ati “Ubwo twatangiraga sima twabonaga ko inyinshi ituruka mu mahanga, niyo mpamvu ari byo twahisemo gukora, turatangira, ni urugendo rurerure”.

Dangote yatangiye gutumiza sima mu mahanga mu 2000, bigeze mu 2003 afata icyemezo cyo kubaka uruganda rwe. Ati “Icyo gihe Nigeria yakoraga sima ingana na toni miliyoni 1.8, nubaka uruganda rufite ubushobozi bwo gukora sima ingana na toni miliyoni eshanu, rwuzuye mu 2007”.

Ubu ni uruganda rwa mbere rukora sima muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yose. Rwubatswe na miliyoni 319$ zo mu mufuka wa Dangote na miliyoni 479$ z’inguzanyo ya IFC (International Finance Corporation).

Uru ruganda rwagabye amashami muri Afurika y’Uburengerazuba n’ahandi aho rufite amashami mu bihugu nka Benin, Ethiopia, Sénégal, Cameroun, Ghana, Afurika y’Epfo, Togo, Tanzania na Zambia.

Uruganda rwa Dangote rw’ibinyobwa rwihariye 70% by’isoko rya Nigeria, uruganda rw’isukari ni urwa mbere muri Afurika n’urwa gatatu ku Isi mu gukora isukari nyinshi ingana na toni 800 000 ku mwaka.

Dangote avuga ko nubwo yavutse mu muryango ukize ubwo bukire atari bwo bwamuzamuye

Imvano yo kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli

Dangote Group ihuriza hamwe ishoramari ry’umuherwe Dangote, ikubiyemo uruganda rwa sima, isukari, umunyu, ifarini, ibinyobwa n’ubwubatsi. Hari kandi n’imishinga mishya irimo kubakwa ari yo; uruganda rutunganya peteroli na gas, ibinyabutabire bikomoka kuri peteroli, ifumbire ndetse n’umushinga w’ubuhinzi.

Dangote avuga ko kwagura ishoramari bituruka ku gitekerezo Dangote Group igenderaho cyo gukoresha ubushobozi buhari uyu munsi mu mu kubaka ishoramari ry’ahazaza.

Ati “Ubwo twakoraga ubucuruzi bw’isukari, niyo twifashishije mu kubaka uruganda rwa sima, ubu turi muri sima irimo kudufasha kubaka byinshi birimo uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli, uruganda rw’ifumbire n’ibindi”.

Akomeza avuga ko ikindi cyateye Dangote Group gushora imari mu gutunganya peteroli ari uko ‘Iyo urebye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yose, dufite inganda ebyiri gusa zikora. Rumwe ruri muri Côte d’Ivoire, rutunganya utugunguru ibihumbi 75 ku munsi, urundi ruri muri Afurika y’Epfo’.

Ati “Ariko iyo urebye ibihugu byose byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ntabwo bifite ubushobozi bwo gutunganya peteroli, byose byohereza mu mahanga peteroli bigakurayo ibiyikomokaho. Twasanze ko nko muri Nigeria amadevize menshi agendera mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli”.

Uruganda rutunganya Peteroli rwa Dangote ruzuzura rufite agaciro ka miliyari 12 z’amadolari rukazajya rutunganya utugunguru ibihumbi 650 ku munsi. Rurimo kubakwa mu gice cyahariwe inganda i Lagos.

Ruzaba arirwo rwa mbere ku Isi mu bugari rufite inzira imwe itunganyirizwamo ibikomoka kuri peteroli.

Amafaranga yo kubaka uru ruganda ni inguzanyo yatswe mu bigo by’imari nka Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), African Exim Bank.

Uruganda rutunganya peteroli rw'umuherwe rwa Dangote ruzasiga Nigeria ari iya kabiri mu kohereza ibikomoka peteroli mu mahanga nyuma y'urwo muri Afurika y'Epfo

Ishoramari hanze ya Afurika

Dangote avuga ko bafite gahunda yo gushora imari no hanze ya Afurika, bitewe n’uko ubu binjiza miliyari 4$ ku mwaka, mu myaka ibiri iri imbere bakazaba binjiza miliyari 30 z’amadolari.

Ati “Icyo dushaka ni ugufata igice kinini cy’ayo mafaranga tugashora imari hanze ya Afurika hanyuma nka 40% yayo tugakomeza kuyashora muri Afurika”.

Ishoramari rya mbere Dangote yatangaje ko ari ukugura ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ya Arsenal FC, asanzwe anafana bikomeye, akaba abiteganya umwaka utaha.

Ati "Ni ikipe nifuza kuzagura umunsi umwe, ariko icyo nkomeza kuvuga ni uko ubu dufite imishinga ya miliyari 20$ kandi n’iyo nshyizeho umutima. Ndikugerageza gusoza kubaka sosiyete, nidusoza nko muri 2021 birashoboka."

"Ntabwo nagura Arsenal uyu munsi, nzayigura nidusoza iyi mishinga yose kuko ndashaka kuzamura ikompanyi ku rundi rwego.’’

Dangote mu bikorwa by’ubugiraneza

Mu kiganiro Dangote yagiranye na Luisa Kroll wa Forbes Magazine, yahishuye ko yabonye uburyo umuherwe Bill Gates na Howard Buffet bakora ibikorwa by’ubugiraneza bimubera icyitegererezo cyane yumva ko nawe yakora byinshi kuruta ibyo yakoraga mbere.

Ati “Buri mwaka ntanga 2.5% by’ubutunzi bwanjye, nkora ibindi bikorwa by’ubugiraneza mu kugabanya ubukene, uburezi, ubuzima ndetse no kwita ku bidukikije”.

Mu kurwanya ubukene, Dangote Group ifite porogaramu yo guha igishoro abagore, aho buri umwe ahabwa amadolari 100 yo gutangira ubucuruzi buciriritse.

Dangote ukunda cyane gufasha, ubutunzi bwa Se, yabushyize mu bikorwa by’ubugiraneza. Yemeza kandi ko atagira ubuzima bwo kwishimisha ahubwo amafaranga ye ayashyira mu bikorwa by’ubugiraneza.

Yatanze inkunga mu kubaka Stade y’igihugu, yateye inkunga ukongera gutorwa kwa Olusegun Obasanjo, mu 2003, atanga miliyoni ebyiri z’amadolari, yatanze ibihumbi 500$ byo kubaka umusigiti mukuru, yatanze kandi ibihumbi 750$ mu gukumira Ebola muri Nigeria n’ibindi.

Aliko Dangote ni umwe mu bumvikana cyane mu bikorwa by'ubugiraneza muri Afurika

Ibanga ry’iterambere mu bucuruzi

Dangote avuga ko ikintu kimufasha guhirwa mu bucuruzi ari ukubujyamo abusobanukiwe neza kandi ibyo akora ntabikora by’urwiganwa.

Ati “Niba ugiye mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose, ugomba gusobanukirwa ubwo bucuruzi mu ngeri zose, ugomba kubumenya. Ntukabone umuntu ari mu bucuruzi ngo wumve ko nawe wabujyamo, ugomba kubanza kubusobanukirwa mu nguni zose”.

Hari kandi gukora cyane, kwimuka mu ntera ari ko kwaguka mu mikorere no gushyira umutima ku cyo urimo gukora.

Dangote kandi ni umwe mu bababazwa n’isura umugabane wa Afurika uhabwa n’abatawubaho.

Muri Nzeri 2017 yatanze urugero ku Rwanda nk’urugero rw’impinduka kuri uyu mugabane, igihugu cy’imiyoborere myiza n’ubuyobozi bukwiye kimwe n’ahantu ruswa yabashije guhashywa.

Yatanze urugero rw’uburyo ubwo yari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yahaye abakozi baho $100 kubera serivisi nziza bamuhaye ariko banga kwakira amafaranga y’inyongera ku kazi bahemberwa.

Inkuru bifitanye isano: Ibidasanzwe 10 wamenya kuri Aliko Dangote, umuherwe wa mbere muri Afurika

Uruganda rwa Sima rwa Dangote rwagabye amashami mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aimable 2020-01-16 12:47:36

Wamugani wa rutura harimo confusion, nigute umusore wakuriye mumuryango ukize cyane yavamo umukire wakize ahereye kugakatito???, gukira nibyiza , ark ntihaburamo kwee , gusa niba aftermath Ari positive to his citizens, what else!!,

2
Nakaga 2020-01-16 11:45:28

Ariko njye nibariza kera bavugaga ko umuherwe wambere murda ari kabuga
Ese ubu umuherwe wambere murda ninde ? Ese akora bikorwa ki ?

3
Rugira 2020-01-16 10:48:44

@ black zidane, Oya hari abakira nta crime. Just hard and efficient work!

4
bobo 2020-01-16 09:00:50

DANGOTE ?!! ESE YA NDIRIMBO YA QUEEN CHA , IRIMO KURYOSHYA AKARENZA GUSA IKIBAZO " CYARI PERSONNEL "YA KOFI WA MUSORE AVUGAMO NGO YARI DANGOTE NUYU BIVAHO ?

5
Denyse 2020-01-16 00:05:27

Uwaroze abanyafurika ntiyakarabye koko! Amafranga yose yaruhiye muri Africa ngo agiye kuyashora mu bazungu agura Alsenal!! Niba akunda abanyafurika yayashoye muri za farmers nibura muri buri gihugu cya Africa akagiramo farmer bazajya bamwibukiraho.

6
mala 2020-01-15 16:44:37

BAVUGA IBITEKEREZO NTIBAVUGA INTEKEREZO

7
black zidane 2020-01-15 12:11:59

matiere grisse, behind every single financial success there is a crime; ako mugatekerezeho! ndabona kivyovyote bila yeye kuwa mwana siasa Fresh anaweza..

8
gahimano andrew 2020-01-15 08:51:18

Uyu mugabo arakize kabisa.Yashoye amafaranga menshi mu bihugu byinshi bya Afrika.Ariko nyine ni hahandi ntabwo bizamubuza kubisiga nawe agapfa nk’abandi.Byose ni ubusa wa mugani.Ngewe nemera ba bandi bavuga ko ibyiza ari ugushaka imana kugirango izakuzure ku munsi wa nyuma.Ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Nuko benshi bitunanira ariko urebye nibwo buzima bwiza umuntu yahitamo.

9
Rutura 2020-01-15 08:25:21

Ibi bintu ni byiza ariko harimo ka confusion gato. Ngo se umubyara yari umuherwe agurizwa minerval na nyirarume? Ise yari umuherwe abunz’ikarito? Ko amafaranga y’abanyafrika agaragarira ku bana babo n’abagore babo ni gute uyu muhungu atigeze arya ku bya se ra? Gukira uhereye ku busa nabyo birashoboka, ariko iyi ni indwara abakire bose bagira yo kuvugako ibyo bagezeho byose bahereye kuri zero. Arega n’ubwenge ntabwo ari zero. Ba Bill Gates bashoye ubwenge bwabo ku buryoki ubushyize mu mibare bwaba ama miriyari y’amadorari. Twese tuzi icyo bita copyright cyangwa patente. Ibi ni ibintu bihenda kuko iyo uvumbuy’ikintu ukagishyira ku isoko kigurwa amamiriyari. Urugero, uguze formule chimique y’uko bakor’umuti wa SIDA cyangwa igituntu, wab’umukire. Kandi ntabwo ari ikintu gifatika, ni ubwenge cyangwa matiere grise umugani w’abafaransa. Ikindi umuntu wakize ari n’incuti y’abanyaporitike, ntabwo byadutungura kuko bamushyiriramo imiyaga kubyerekey’imisoro, kumuguriz’amafaranga y’umurengera adasab’inyungu, kumuh’amasoko, kumworohereza kugira monopolie ku isoko n’ibindi n’ibindi. Hari uwavuze ngo behind every single financial success, there is a crime. Ako mugatekerezeho.

Kwamamaza