IGIHE

Rutanga wa Rayon Sports yasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko (Amafoto)

7 24-10-2019 - saa 19:59, Eric Tony Ukurikiyimfura

Myugariro akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yasezeranye n’umugore we, Umunyana Shemsa, imbere y’amategeko, umuhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, abatoza barimo Umukuru Javier Martinez Espinoza n’umwungirije Kirasa Alain ndetse n’abandi bakoze b’iyi kipe bari mu bitabiriye ibi birori.

Hari kandi abakinnyi bagenzi be barimo Nshimiyimana Amran, Rugwiro Hervé, Irambona Eric, Nizeyimana Mirafa, Habimana Hussein, Sekamana Maxime na Habineza Olivier.

Rutanga yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko yishimiye gusezerana n’umukunzi we bamaranye imyaka ine, aho yizeye ko bizamufasha kugira ahazaza heza.

Ati “Umunyana tumaze imyaka ine dukundana. Ni umugore ukunda imana kandi ungira inama zubaka iteka. Bijyanye n’uko nyoboye bagenzi banjye dukinana mu ikipe ikomeye ngomba no kuba ntuje mu mutwe ntafite byinshi bimvangira. Kugira umufasha ni kimwe mu bifasha umukinnyi gutuza, nizeye ko ahazaza hagiye kuba heza.”

Muri Kamena umwaka ushize, nibwo Rutanga Eric na Umunyana Shemsa bibarutse imfura y’umukobwa.

Rutanga byitezwe ko azagaragara mu mukino Ikipe ye ya Rayon Sports izakirwamo na Sunrise FC ku wa Gatandatu ubwo hazaba hakinwa Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona.

Rutanga Eric yasezeranye n'umugore we, Umunyana Shemsa imbere y'amategeko
Rutanga n'umugore we bamaze imyaka ine bakundana basezeranye nyuma y'umwaka umwe bibarutse imfura
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yitabiriye ubukwe bwa kapiteni w'ikipe ayobora
Rutanga yasezeraniye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kirasa Alain ahobera Rutanga mu gihe umukuru, Javier Martinez Espinoza yishimiye kubona kapiteni w'ikipe ye asezerana
Abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports bari bagiye gushyigikira Rutanga

Amafoto: Rayon Sports

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Queen 2019-11-16 12:12:32

Nonese ko Rutanga yiyambariye nka sorwatom kweli 🤔
Amabara aragwira kabisa 🤦

2
Valens 2019-10-30 04:29:45

Fantastic kbs

3
Popo 2019-10-25 04:21:53

Ariko Mana yanjye nayobewe uyu wiyita Gasore uko aba atekereza!!!!!! Narumiwe koko!!!!!!!!! Muzi ko nta kintu kizima ajya avuga!!!!!!! Ngo Rutanga ni ruzingo!! Nta soni?!!! Uwo uriwe wese ndakugaye. Kandi wanga Rayon kandi ntacyo bizakungura na gito. Nanga comment zawe mu buzima.

4
jean mateso 2019-10-25 02:30:39

ERIC, MY CONGRATULATIONS.
Sé mtoto wa mzee.

5
Gasore 2019-10-24 17:49:36

Ndabona ruzingo yasezeranye daaaa

6
Patrick 2019-10-24 15:39:09

Mobyiza nibasezerane

7
Margo 2019-10-24 14:51:49

It’s perfect! Amahirwe masa kuri Kapiteni wa Gikundiro yacu. Uwiteka aguhire mu muryango.

Kwamamaza