Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Police FC, Nsabimana Aimable, yateye ivi, asaba umukunzi we, Issa Leila, kuzamubera umugore.
Iki gikorwa cyabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021.
Nsabimana Aimable na Issa Leila, bombi bamaze umwaka umwe bakundana ndetse biyemeje gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo.
Kapiteni wa Police FC yasabye Issa Leila kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.
Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iheruka gusozwa muri Cameroun.
Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko we n’umukunzi we, bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.
Nsabimana wakiniye amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye kandi SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.
Yabaye umukinnyi wa kabiri w’Amavubi uteye ivi mu gihe cy’icyumweru kimwe, inyuma ya Tuyisenge Jacques wasezeranye na Musiime Recheal Jordin ku wa Kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!