IGIHE

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ukinira APR FC n’Amavubi yateye ivi

11 9-03-2020 - saa 08:36, Eric Tony Ukurikiyimfura

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ukina mu kibuga hagati muri APR FC n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yaraye ateye ivi asaba umukunzi we, Mushambokazi Belyse, kuzamubera umugore.

Niyonzima w’imyaka 27, yatereye ivi kuri Quiet Haven Nyarutarama ejo ku Cyumweru, ndetse umukunzi we, Mushombakazi Belyse amwemera kuzamubera umugore.

Sefu ukina mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro cyangwa akaba yakwigira imbere agakina inyuma ya ba rutahizamu, ni umukinnyi wa APR FC guhera muri Nyakanga 2019, aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 22 Frw kugira ngo yerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, avamo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka ine, agatwarana na yo ibikombe bibiri bya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/17 na 2018/19, na kimwe cy’Amahoro mu 2016.

Ari muri Rayon Sports, yatwaye kandi ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund mu 2017 na 2018, bagerana muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Mu mezi umunani amaze muri APR FC, bamaze gutwarana igikombe cy’Ubutwari 2020 mu gihe yayitsindiye ibitego bibiri mu mikino ya Shampiyona y’uyu mwaka igeze ku munsi wa 22.

Niyonzima Olivier yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore
Umukunzi wa Niyonzima Olivier, Mushambokazi Belyse, yamwemereye kuzamubera umugore
Niyonzima Olivier 'Sefu' na Mushambokazi bamaze umwaka umwe n'igice bakundana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mpinganzima zawadi 2020-03-13 07:53:57

yg rata olvier wacu turakwemera umusaza!!naho abavugango kubera udakina muri rayon wateye igi bihorere ahubwo congrilaturation na belyse wawe muzabane akaramata knd burimuntu nuburenganzirabwe gukina mu ikipe ashaka naho kuba adakina muri rayon ntakibazo kirimo urinda uvugango yateye igi x ninkoko?mwagiye mureka gusebanya bro.

2
Amaherezo 2020-03-09 18:09:49

Gutera ivi kimwe mubyerekana ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ibi byitwa kuraruza imico yose bazana mu Rwanda, wambwira ko gutera ivi hari icyo byongera mu rukundo rwa babiri?

3
Rafiki 2020-03-09 14:35:35

Felicitation Olivier,in byiza kugira umuryango.Bizagufashqa no muri carriere yawe. Nibaza ko ikipe hose yakinira ,ari amahitamo ye ,tutabimuhora.Icyo tumwifuriza n’urugo ruhire ,akazabya hungu na kobwa ,akabyarira Igihugu

4
Peter 2020-03-09 11:10:26

Ariko uziko musetsa ibyo muvuga nibiki nimba atagikinira Rayon sports niyo mpamvu mwavuga mutyo?Imana imwubakire

5
Peter 2020-03-09 11:10:26

Ariko uziko musetsa ibyo muvuga nibiki nimba atagikinira Rayon sports niyo mpamvu mwavuga mutyo?Imana imwubakire

6
Peter 2020-03-09 11:10:26

Ariko uziko musetsa ibyo muvuga nibiki nimba atagikinira Rayon sports niyo mpamvu mwavuga mutyo?Imana imwubakire

7
Peter 2020-03-09 11:10:26

Ariko uziko musetsa ibyo muvuga nibiki nimba atagikinira Rayon sports niyo mpamvu mwavuga mutyo?Imana imwubakire

8
Nani 2020-03-09 09:44:21

Nonese uwo babyaranye aramujugunye none ashatse undi? [email protected] amarira nagahinda byuwo babanaga nkumugore numugabo ntabwo azatuma yubaka kdi bidatinze

9
munyemana 2020-03-09 05:34:25

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

10
TEY 2020-03-09 05:23:06

Njyewe nduka kuva Olivier atagikinira Rayon sports mwari kwandika muti NIYONZIMA Olivier yateye igi naho yaba agikinira rayon mukavuga ko yateye ivi ubu rero yateye igi

11
Zata we 2020-03-09 04:58:36

Gutera ivi: kimwe mu bimenyetso byerekana ko Carrier y’umukinnyi irangiye.

Kwamamaza