IGIHE

Miss Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y’amategeko

0 27-12-2024 - saa 16:14, Uwiduhaye Theos

Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasezeranye mu murenge na Michael Tesfay, bitegura kurushinga.

Nishimwe yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024. Ni mu gihe kandi ari kwitegura gusezerana imbere y’Imana mu birori biteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2024. Muri Mutarama 2024 nibwo yari yambitswe impeta na Michael Tesfay bagiye kurushinga.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi, mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Naomie n'umugabo we bahoberanye bamaze gusezerana
Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y'amategeko na Michael Tesfay
Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza