IGIHE

Uburyo umubyeyi yafasha umwana kwitwara neza mu ishuri

0 10-10-2019 - saa 19:04, IGIHE

Mu ishuri abana ntibagendera ku muvuduko umwe mu myigire, ntibaba bafite ubushobozi bumwe bwo gufata ibyo bigishijwe ndetse ntibakoresha n’uburyo bumwe bwo kwiga.

Umubyeyi wese yishimira kubona umwana yibarutse yitwara neza mu rungano, bikaba akarusho iyo abantu bose bamufata nk’icyitegererezo mu byo akora, mu ishuri no mu buzima busanzwe.

Mu gihe ababyeyi baba bashaka ko abana babo bitwara nk’abantu bakuru, ubushakashatsi mu by’imitekerereze y’umuntu bwagaragaje ko nubwo nta mahame yashyizweho agenderwaho mu gutanga uburere bwiza hari ingingo zigaragaza uko ushobora kugera ku ntsinzi.

Abahanga mu by’imitekerereze bagaragaza ko hari uburyo butandukanye ababyeyi bakwifashisha mu gutoza abana babo kwitwara neza ku ishuri.

Ababyeyi ni bo banze y’uburezi buhabwa abakiri bato kuko bazi agaciro bufite ku buzima bwabo bw’ahazaza.

Rimwe na rimwe usanga abana batitaye ku hazaza habo ahubwo bakaba birebera YouTube, bakina imikino itandukanye cyangwa bari kuganira n’inshuti zabo aho gukora imikoro itandukanye.

Ese kuki abana bamwe bdashishikarira kwitara neza mu ishuri nyamara biri mu nyungu zabo? Kuki badaharanira gushaka intsinzi nkuko ababyeyi babo baba babibifuriza?

Empoweringparents.com yakusanyije ingingo z’ingenzi zafasha umubyeyi gushyira umwana we mu mwanya wamufasha gukorana ibakwe no gutsinda mu ishuri.

-  Kubaka ubucuti n’umwana

Umubyeyi akwiye guhora ari inshuti n’umwana we, akamwubaha kandi akamushyigikira. Ni byiza kuzirikana ko aba bombi bari mu ikipe imwe, aho umubyeyi aba afite inshingano zo kwita ku we.

Guhana, kubwiriza no gukoresha iterabwoba ntaho bizakugeza ahubwo bizonona ubucuti bwanyu n’umuhate w’abana. Amarangamutima y’umubyeyi yo kwiheba, kurakara no kugira ubwoba arasanzwe ariko kuyagaragariza abana ntibikwiye kuko bishobora kugira ibyo bizambya.

Umubyeyi akwiye kwibuka ko imyitwarire y’umwana akenshi itaba igamije kumubabaza. Ni ingenzi kuzirikana ko inshingano zawe nk’umubyeyi ari ukwigisha umwana uko akwiye kuba uwifatira ibyemezo aho kuba wa wundi ukwishingikirizaho buri munsi.

-  Gukundisha umwana gukora cyane

Mu buzima, rimwe mu masomo y’ingenzi harimo no guhemberwa akazi wakoze. Ni byiza ko umubyeyi atangira kubwira umwana we amagambo amwereka inyungu ziri mu gusoza amasomo neza.

Ushobora kumubwira ko “Nusoza kwiga, nzaguha uruhushya rwo kujya gusura inshuti zawe’’ cyangwa “Nusoza umukoro, turaganira kuri ya film washakaga kureba kuri televiziyo.’’

Iri hame ni byiza kurizirikana kuko iyo umwana wawe adafite imyitwarire ihwitse, ubu buryo bushobora kumufasha.

Ibi bimufasha kumenya gukora ibyo ubwonko bwe butashoboraga gukora aribyo byo kwita ku by’ibanze, ibyo kwishimisha bikazaza nyuma.

-  Gushyiraho uburyo bwo gufasha umwana wawe

Mu gihe umwana wawe atari kwiga, asubira inyuma mu bijyanye n’amanota yabonaga; aha rero ntiwareberera iki kibazo uko byagenda kose.

Umubyeyi si byiza gukorera umwana ahubwo amufasha kubaka uburyo atashobora kwigezaho bumworohereza mu byo akora.

Ubu buryo bushobora kuba ingengabihe yo gusubiramo amasomo, kumuhuza mudasobwa mu rugo, ukamukumira ku mikino ya video mbere yo gusoza umukoro yahawe.

Ushobora gushyiraho uburyo butuma yiga nta kimuhuza ndetse ibikoresho byose by’ikoranabuhanga byashyizwe ku ruhande.

Hari abana bakunda kumva umuziki bari kwiga, nta kibazo kibirimo. Gusa umubyeyi akwiye kumenya ko hari imiziki iba iri muri telefoni, ashobora gukura kuri YouTube, Twitter, Reddit n’izindi mbuga zicuruza muzika.

Iyo umubyeyi adashobora kugenzura uko umwana we akoresha izo porogaramu biba byiza kutemerera umwana kumva umuziki mbere yo gusoza akazi ke.

-  Gutegura gahunda yo guhura na mwarimu

Iyo amanota n’imyitwarire by’umwana byasubiye inyuma biba byiza ko umubyeyi ategura inama, akamuganiriza ari kumwe n’abarimu be.

Ugomba kubaka ubucuti bwagufasha unyuze kuri mwarimu ukamenya ko umwana wawe yahawe umukoro. Buri gitondo ni byiza kubaza umwana niba yibutse gutwara umukoro ku ishuri kuko hari ababikora ariko bakabyibagirwa.

Iyo umwana amaze kumenya gukoresha igihe, gusoza umukoro we no gukorera kuri gahunda, ni cyo gihe cyo kumureka akikoresha, ukaba wamufasha aho bikenewe.

-  Gushaka ahantu haboneye ho kwigira

Umwana wawe ashobora kuba ashaka kwigira ahantu hatuje, yitaruye abavandimwe be cyangwa akanyurwa no kwiga ari hamwe n’abandi.

Ni byiza ko umubyeyi afasha umwana we muri urwo rugendo ku buryo abona ahantu hamunyura akahamugumisha.

Mu gufasha umwana wawe kutarangara, ni byiza kwicarana na we akora umukoro. Ushobora kuba wisomera igitabo cyangwa ikinyamakuru ariko unaga akajisho ku byo akora kuko bimufasha kudatandukira.

-  Kugabanya akazi mu byiciro

Ni byiza gufatanya n’umwana mu gihe akeneye kugabanya akazi afite mu byiciro bitandukanye. Ibi bizafasha mu kumenya ibyo umwana ashobora gukora kuri gahunda ya buri munsi.

-  Kubahiriza amabwiriza yemejwe

Umubyeyi akwiye kugendera ku mahame yafashe atayatandukiriye, kugira ngo afashe umwana we. Ni byiza guha umwana ubutumwa bumufasha kwitwara neza kandi bumuremamo icyizere. Ingamba mwafashe mu myigire zikwiye kubahirizwa byanze bikunze.

-  Kwita ku myitwarire y’umwana

Ni byiza ko umubyeyi amenya ko kuba umwana we adashishikarira kwiga bishobora kuba biterwa n’isoni agira mu ishuri. Abana bashobora kudasobanura ibi byose kuko batari kuri urwo rwego.

Ababyeyi rero bakwiye guhora bagenzura neza bakamenya imyitwarire y’abana babo n’ingaruka ishobora kubagiraho. Ibimubaho ushobora gusanga bitandukanye mu gihe azaba amaze kuba mukuru.

Umwana ni umutware, akwiye gutegurwa kare kugira ngo azavemo uw’umumaro ku muryango n’igihugu cye.

Abana bakiri bato bashobora kugororwa neza kandi bakagirira igihugu akamaro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza