IGIHE

Sugira Hubert yagaragaje ikoranabuhanga nk’inkota y’amugi abiri mu rukundo

0 16-01-2024 - saa 11:16, Mukahirwa Diane

Ni nde ujya ufata umwanya agatekereza uko ubuzima bwaba bumeze butarimo ikoranabuhanga kuri ubu? Nta gisubizo kindi kitari uko bwaba bubishye.

Ikoranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bwa muntu bwa buri munsi kuva mu kazi, itumanaho, imibereho yo mu ngo kugeza n’aho ushobora kuriboneraho umukunzi n’imihango yo gusaba no gukwa ikarangiriraho.

Kimwe mu bice bikomeye ikoranabuhanga rimaze gufatamo umwanya munini ni imibanire y’abantu. Iyo wabyutse mu gitondo ukabona inshuti yawe yashyize ifoto hanze isa neza, nta kabuza utekereza ko amerewe neza nta kwirirwa umubaza.

Imibanire yo mu ikoranabuhanga iteye imbere cyane kuburyo umusore uri i New York arambagiza inkumi yo mu Bugarama i Rusizi, bakiyemeza kubana akaramata binyuze kuri ‘WhatsApp’.

Mu ruhande rumwe ibi ni ibintu byiza kuko itumanah0 ryaroroshye si ngombwa ko umenya amakuru cyangwa ngo uhe ubutumwa umuntu runaka, ubanje kumugeraho gusa ahubwo telefoni igendanwa irabyihutisha.

Ariko na none udashishoze wa mubano wubatse imyaka myinshi ushobora kurangira mu kanya nk’ako guhumbya bitewe n’ikosa rito, ukoze binyuze muri rya koranabuhanga.

Sugira Hubert Hategekimana, inzobere mibanire yagaragaje ko ikoranabuhanga ridatwawe neza, rishobora kuba ikibazo mu mubano kandi ubusanzwe ari ryiza.

Ati “ Ikoranabuhanga ni igikoresho kitari kiza cyangwa kibi ahubwo bikaba byakubera byiza cyangwa bibi bitewe n’uko wagikoresheje. Ni nk’umuriro w’amashanyarazi, iyo uwukoresheje neza ukuzanira umuriro ariko nabi wakwica.”

Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga riba ribi mu mibanire yo mu rugo cyangwa mu bakundana iyo hatabayeho kwitonda mu buryo barikoresha.

Ati “Tutagiye no mu mibanire gusa ukwiye kumenya ngo ikoranabuhanga ni iki, wakuramo iki? Ikibi kijyanye n’ikoranabuhanga tuvuga nka telefoni na mudasobwa ni uko hashobora kuzamo ikintu cyo kubatwa nabyo.”

“Iyo ikintu cyose aho kugira ngo kibe igikoresho ahubwo kigatangira kuba nk’iki gukoresha nibwo haba hajemo kubatwa ubwo byaba ikibazo. Ikoranabuhanga ubwaryo ni ryiza ryoroshya itumanaho bijya bibaho abashakanye bakaba ahantu hatandukanye rirabafasha. Baravuga ngo ryegeranya abari kure rigatandukanya abari kumwe.”

Urukundo rushingiye ku ikoranabuhanga rwakora iki?

Abanyarwanda nibo bajya bakunda kuvuga ko ntawe umenya aho ubuzima bumwerekeza, mushobora gushakana ariko mukaba mu bihugu bitandukanye bitewe n’akazi.

Iyo mubana muri ubu buryo nibwo ikoranabuhanga rihabwa umwanya mu munini mu mibereho yanyu, Sugira Hubert Hategekimana avuga ko niba mubana muri ubu buryo muba mugomba kwitonda cyane.

Ati “Abantu bari mu mubano batari kumwe ikintu gikomeye baba bakwiye kwitaho ni itumanaho kuko niwo musingi w’umubano unatuma ukomera.”

“Mukaganira ariko bya nyabo ukabwiza ukuri uwo mukundana cyane cyane iyo mutari kumwe. Impamvu itumanaho rikwiye kwaguka mutari kumwe ni uko uwo mutari kumwe ntabwo aba azi uko wabyutse cyangwa wiriwe. Ukitondera ko impinduka yose yabaye mu buzima bwawe ayimenya kandi amakuru ayagukuyeho.”

Usibye kuba abantu baramaze kubana bakaba bakomezanya mu buryo bw’ikoranabuhanga, hari n’abarimenyaniraho bagakundana kugeza bashinze urugo.

Sugira Hubert Hategekimana avuga ko ari amakosa akomeye kubana n’umuntu mutarahura, witwaje ko mwamenyaniye ku ikoranabuhanga.

Ati “Kujya kubana n’umuntu mutarabonana imbonankubone ntabwo ari ibintu nabwira abantu. Sinibaza n’impamvu umuntu yabikora mu by’ukuri, kuko niba umuntu mugiye kubana aba ari ubuzima bwanyu bwose si nibaza impamvu hazamo iyo huti huti.”

“Kugira ngo ujye kubana n’umuntu mutarabonana nubwo habaho ikoranabuhanga ryatuma muganira ariko turi abantu kuba wicaranye n’umuntu hari igihinduka. Burya 80% byo gusabana biba muri kumwe.”

Inama za Sugira Hubert ni uko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwanya ubushishozi cyane bigeze ku ngingo yo gukundana no kubakana urugo hagati y’abashakanye.

Hubert Sugira Hategekimana avuga ko ikoranabuhanga nta kibazo riteje ahubwo imikoreshereze yaryo ariyo ishobora guteza ibibazo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza