IGIHE

Ishimwe rya Bahati Grace wabonye impamyabumenyi ya kabiri ya Kaminuza muri Amerika (Amafoto)

6 20-05-2019 - saa 15:36, Uwiduhaye Theos

Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, yahawe indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kirkwood College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpamyabumenyi, Bahati Grace yayihawe nyuma y’indi yahawe mu 2015 muri iyi kaminuza ijyanye no kuvura amenyo. Iyi yahawe bwa kabiri ni iy’ibyerekeye Ibinyabuzima n’Ubutabire yatangiye gukorera kuva mu 2016.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko ashimishijwe bikomeye n’iyi ntambwe yindi yateye.

Ati “Nshimijwe n’indi ntego nagezeho. Ntuzigere ureka gukabya inzozi zawe. Imana ni nziza!”

Abakobwa bambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Kundwa Doriane na Aurore Kayibanda banditse bishimira indi ntambwe yatewe na Bahati.

Aurore Kayibanda yagize ati “Komeza utsinde umwiza. Uri igisobanuro cy’ubwiza, gucya ndetse n’icy’umugore ukiri muto ushikamye. Nkwigiraho byinshi kandi ndi umunyamugisha kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Bahati Grace yize mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM).

Yari aherutse kuvugwa mu nkuru zirimo iz’urukundo rwe rushya rwitamuruye hagati ye n’umusore witwa Paccy wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima we , uyu musore ubusanzwe aba muri Canada ariko ajya asura uwo yihebeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akorera ibijyanye n’ubuvuzi.

Bahati Grace mu 2012 yabyaranye na K8 Kavuyo umwana witwa Ethan Muhire nyuma urukundo rwabo ruza kugera ku ndunduro buri wese aca inzira ye.

Uyu mwana we na K8 bari banajyanye kwishimira iyi mpamyabumenyi yabonye.

Amafoto ya Bahati Grace n’inshuti ze bishimira intambwe yateye

Ibyishimo byari byose kuri we n'umwana we Ethan Muhire yabyaranye na K8 Kavuyo
Mu 2015 ubwo Bahati Grace yabonaga impamyabushobozi mu bijyanye bo kuvura amenyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mami 2019-06-07 07:17:59

@Kibwa. Izina niryo umuntu uri Kibwa koko. Niba ukirebera Bahati mu myaka 10 ishize muri injiji. Uyu mukobwa umudayimoni mubi ni uwamuhuje na Kavuyo uriya kuko ni umunyabwenge.

2
dodos 2019-06-06 08:16:38

felicitation mukobwa mwiza ko wicisha bugufi be blessed

3
Ben 2019-05-21 17:36:40

Noneho uyuwe witwa Manirafasha Arandangije Wowese wakeize kwino bitagoye ko Bagukopa ishuri ukazihyura urangije wiridwa wikorera Amakarito haruyagukorera kungufu cygwa ugasubira muri ntongwe iwanyu? 🤣🤣🤣🤣

4
Kibwa 2019-05-21 13:07:30

Ese ko bataramutera indi nda ra? Cyangwa muri America yamenye kuziturumburamo nk’abandi Bose! Yemera abatypes bya hatari nta kuntu batazimutera

5
paul 2019-05-21 02:43:29

hhhhhhhhhhhhhh @manirafasha .uranyishe neza neza .gusa uvugisha ukuri ntuca hirya.ngo mwagiye mwiyemeye none muterura amakarito😆

6
Manirafasha 2019-05-20 09:57:36

Muri community college batanga associate degree ihwanye na A1 y’iwacu. Uyu mwana w’umukobwa yaharwany’urugamba rutoroshye kuko kubona iriya diplome muri science ni effort idasanzwe. Nizereko yakoze AS azahita atransfera muri bachelor’s program. Twe byaratuyobeye twikorer’amakarito nibyo dushoboye n’ubwo twaje twiyemeye ngo tugiye kwiga. Stay strong girl!!!!!!!

Kwamamaza