IGIHE

Amashimwe ya Mc Philos, intiti mu miti yaminuje mu mategeko igahembwa nk’umunyeshuri w’indashyikirwa

0 17-12-2024 - saa 13:47, Uwiduhaye Theos

Nsengeyukuri Jean Damascène, uzwi cyane ku izina rya Mc Philos mu kuyobora ibirori bitandukanye, yabaye umunyeshuri w’indashyikirwa mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 21 muri Kaminuza ya ULK; ndetse ahembwa nk’umunyeshuri w’indashyikirwa.

Nsengeyukuri Jean Damascene, uzwi cyane ku izina rya Mc Philos, yabaye umunyeshuri w’indashyikirwa mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) no kuri ULK Polytechnic.

Muri uyu muhango wabaye ku wa 13 Ukuboza 2024, umushyitsi mukuru yari Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr. Rose Mukankomeje, mu birori binogeye ijisho byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi n’inshuti z’abanyeshuri barangije amasomo yabo.

Mc Philos yashimwe nk’umunyeshuri w’indashyikirwa wahize abandi bose mu ishami ry’Amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu muhango wabaye ku nshuro ya 21 kuri ULK no ku nshuro ya munani kuri ULK Polytechnic mu gihe iyi kaminuza yashyiraga ku isoko ry’umurimo abasaga 1187 basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda, washinze ULK na ULK Polytechnic, yavuze ko iyi kaminuza imaze gushyira ku isoko abarenga 41 145 bize amasomo atandukanye, ashimangira ko ari intambwe ikomeye.

Yongeye gushima abakozi n’abanyeshuri batanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’iyi kaminuza.

Mu kiganiro Me Bahati Vedaste, umwe mu barimu b’ishami ry’amategeko muri ULK, yagiranye na IGIHE, yavuze ko "atatangajwe n’ibihembo Nsengeyukuri yahawe."

Ati “Mu gihe cyose yigaga, yagaragaje ubwitange n’ubushobozi ku rwego rwo hejuru. Uyu ni umunyeshuri w’ikimenyabose utigeze ahura n’ingorane mu masomo ye kubera impano afite yo gufata vuba, ndetse n’ubushobozi buhambaye bwo gusesengura no gusobanura ibibazo by’amategeko. Ubuhanga bwe ntibwagaragariraga mu myigire gusa, ahubwo no mu myitwarire ye myiza ya buri munsi. Yari umunyeshuri w’intangarugero muri byose.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko muri ULK, Ndiyaye Innocent, yashimishijwe n’uburyo Nsengeyukuri yabaye indashyikirwa, avuga ko ari "urugero rwiza rw’umunyeshuri twifuza kugira muri kaminuza ya ULK."

Nsengeyukuri Jean Damascène (Mc Philos) yashimiye Imana agira agaragaza ko ari yo imushobozabyose. Ati “Hashimwe Imana yabaye mu ruhande rwanjye." Yasoje avuga ko yifuza gukomeza kuzamura ubumenyi bwe kugira ngo arusheho gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.”

Nsengeyukuri Jean Damascene, uzwi ku izina rya Mc Philos, ni umuhanga mu by’imiti (Pharmacist) ariko yihebeye umuco Nyarwanda.

Yamenyekanye cyane mu misango y’ubukwe Nyarwanda, nko gusaba no gukwa, aho akoresha ikeshamvugo n’ubuvanganzo bihambaye bishimisha abamutega amatwi.

Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco Nyarwanda binyuze mu kwigisha no gusigasira indangagaciro Nyarwanda cyane cyane mu buvanganzo nyemvugo.

Izindi nkuru wasoma bijyanye:

Abayobozi ba ULK bashimiye Nsengeyukuri wahize abandi biganaga
Ibysihimo byari byose kuri Nsengeyukuri Jean Damascène wamamaye nka MC Philos
Nsengeyukuri Jean Damascène yahawe igihembo cy'ibihumbi 500 Frw
Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze ULK yashimye umusanzu w'abanyeshuri biganye umwete barimo na Nsengeyukuri wasoje yarahize abandi mu mategeko
Umuyobozi mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr. Rose Mukankomeje, ni umwe mu bari bitabiriye ibi birori
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza