IGIHE

Hamuritswe igihangano Habyarimana n’umugore we Kanziga bacurishije Jenoside

7 15-04-2019 - saa 09:25, Ishimwe Israel

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Masozera Robert, yerekanye bwa mbere igihangano cyasanzwe mu nzu ya Habyarimana Juvénal yifashishaga nk’uburyo bwo guhembera amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igihangano kigaragaza umugabo muremure uhagaze, afite umuheha ari kunywera mu gacuma kari ku mutwe w’umuntu umupfukamye imbere.

Yakigaragaje ku wa 12 Mata 2019, ubwo hatangizwaga imurika ry’ibihangano by’ubugeni rizabera mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe mu minsi 100.

Iri murika ribaye bwa mbere kuva mu myaka 25 Jenoside ihagaritswe, ryashyizwe ahahoze inzu ya Habyarimana.

Rifite intego yo kwifashisha ibihangano mu gusobanura amateka icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kumenyesha urubyiruko amateka no kuyasigasira mu kubaka icyizere cy’ahazaza.

Hamuritswe ibihangano 24 birimo iby’abahanzi icyenda n’iby’urubyiruko rw’abanyeshuri byatoranyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge binyuze mu marushanwa. Byiyongereye ku bihangano 164 bisanzwe mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi.

Ambasaderi Masozera yasabye abahanzi gukoresha impano yabo neza kuko hambere yakoreshejwe mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ku gihangano ingabo za FPR Inkotanyi zasanze mu ruganiriro rwo kwa Habyarimana ubwo zafataga Kanombe muri Gicurasi 1994. Cyakuwe muri byinshi byasanzwe muri iyo nzu birimo ibikoze mu nzoka.

Yagize ati “Iki gihangano ni ubwa mbere cyeretswe Abanyarwanda nka kimwe mu byifashishwaga mu kubiba urwango mu Banyarwanda. Twabwiwe ko Habyarimana n’umugore we (Kanziga Agathe) basobanuriraga abashyitsi babasuye ko Abatutsi bakandamije Abahutu kugeza aho babanywera inzoga ku mutwe.’’

Yakomeje ati “Bihuye n’ingengabitekerezo yavugwaga ko Umugabekazi Kanjogera ahaguruka ashinze amacumu ku ntugu z’abana bato. Ni ibyakoreshwaga mu kubiba amacakubiri no gutoza abantu kwihorera.’’

Masozera yavuze ko iki gihangano kibaje mu giti yagihawe n’umusirikare wageze kwa Habyarimana bwa mbere.

Yakomeje avuga ko “Ubutumwa bukubiye mu bihangano biri hano nta mbibi z’ururimi bufite. Abahanzi bakwiye kumenya ko iyo bikoreshejwe nabi bishobora gusenya.’’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, aheruka gutangaza ko kwa Habyarimana hasanzwe igitabo Mein Kampf cyanditswe na Adolf Hitler cyavugaga ku rugamba rwe, akagikoreshamo amagambo yatuye ku rwango yari afitiye abayahudi.

Ambasaderi Masozera na we yashimangiye ko kopi yacyo yabonywe kwa Habyarimana, ahari Abayahudi yaragiye ahasimbuza Abatutsi, hanarimo ahandikishije ikaramu.

Muhawenimana Maximilien Mackson uri mu bahanzi bafite ibihangano muri iyo ngoro yavuze ko ubugeni butanga ubutumwa umuntu asigarana mu bitekerezo bye.

Uyu musore w’imyaka 25 yabwiye IGIHE ko igihangano cye yise ‘Indorerwamo y’Amateka yacu’ atanga ubutumwa bwo kwibuka, kwiyubaka no gusigasira amateka.

Ati “Kigaragaza uko igihugu cyari cyatatanye cyongeye kwiyubaka aho umuntu ashobora kwibonamo nta vangura. Twarahuje kandi hari intambwe tugomba guhora dutera kuko twiraye twasubira aho twavuye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ahatekererejwe Jenoside harashyizwe ibihangano byo kwibuka.

Yagize ati “Abakozi babaga muri iyi nzu batubwiye ko hepfo habaga ibiraro by’ingurube. Muri Jenoside bafataga Abatutsi bishe bakabagira ibiryo by’ingurube.’’

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kwibuka abanyabugeni bishwe muri Jenoside hifashishijwe ibihangano mberajisho kizaba ngarukamwaka.

Mu rugo rwa Habyarimana hasanzwe igihangano kigaragaza uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe
Ibihangano bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, biri kumurikirwa i Kanombe mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi
Abanyabugeni bakoze ibihangano bigaragaza icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, bahawe umwanya wo kubimurika
Umwe mu banyabugeni bitabiriye iki gikorwa asobanura igihangano cye

Amafoto: Niyontegereje Noah

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
YYYYYY 2019-05-17 04:02:12

Kuki mugitukana imyaka ishize ibyo si byakagombye nta terambere ririmo kubavutse ejo nejobundi
musigeho niho ugisanga nta we ugikorana n’undi mubiro kubera amatiku mufite mwubahe imana n’igihugu
ababikoze barabibajijwe utarabibazwa azabibazwa n’iminsi.ariko murubyiruko not.

2
Kamaro 2019-04-19 08:26:17

Ibyakoreshejwe ngo abatutsi bangwe na bose ni byinshi. Bimwe ntibyanditse, ariko dukwiye gusobanukirwa ko yari itegurwa rya Jenoside nta kindi.

Njye ariko numva atari ngombwa kubishakisha rimwe na rimwe mu buryo butanoze (scientific) kuko bishobora gutera abantu urujijo, ndetse bikaba byanabyara gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

3
Mademoiselle 2019-04-16 15:34:58

@Umwali, nari mukuru kukurenza kuko iyo histoire ya Kanjogera twanayize mu ishuri, nta na hamwe batwigishije ko Kanjogera yahagurukiraga ku bana b abahutu. Ahubwo Kanjogera twamwizeho ibyabereye mu ntambara yo ku Rucunshu ( we na basaza be).
Mureke twubakire u Rwanda ku kuri.

4
rucamumpaka 2019-04-16 02:42:44

hwhwhwhwh kkikukiki........!!!!!!!

5
adarwa 2019-04-16 02:23:00

ariko muzagera aho.....................................ibiryo by ingurube kweri.............ntago bishoboka

6
samputu 2019-04-15 23:36:48

@HA,ibyo uvuze nukuri pe...abantu nibareke kujya bitiranya ibintu;umuntu aherutse iwanjye ahasanga umutako mwiza uriho imisambi ibiri;erega tuganira yitegereje uwo mutako numva abiteyemo urwenya atangira kubihuza na Uganda kubera ko umusambi uba mu kirango cy’igihugu cya Uganda...sinabitinziho ako kanya ariko naje kwibeze icyamuteye kumbwira ayo magambo ndumirwa...gusa nkuko HE ahora abivuga ko Urwanda rwageze ahabi hashoboka abanyarwanda twari dukwiye gukora iyo bwabaga natwe tukarugeza aheza hashoboka kandi ibyo ntibyashoboka abantu bacyandika ibintu bimeze nk’ibi by’ibifitirano,abandik kabisa mushishoze munkuru zanyu musohora....ese nkubu mumyaka 25 ishize ibi nibwo mubibonye?Iyo muri gahunda nziza wari wihaye uzanyemo kubeshya ushiduka byose ubizambije.....

7
Umwali 2019-04-15 20:29:36

Ariko aba bose bandika comments birengagiza ibi uyu ambasaderi avuga hari ubiyobewe?yewe njye jenoside yabaye ndi munsi y imyaka icumi kandi ibi ndabizi cyane rwose,ibya babeshyeraga Kanjogera ngo yashingaga icumu mu ruhinja rw umuhutu akabona guhaguruka sha narimbizi kandi nabyumvanye interahamwe ndumirwa ndavuga nti kweri izi nyamaswa ni mbi basi,ni gute wifata ukabeshyera umuntu icyo kintu ngo uhimbe impamvu yo gutsemba abasa nawe,ibaze pe niho ubonera ko bari bahindutse inyamaswa utabonera n izina pe.

Ibi nabyo by iki kibumbano njye ntibintangaje kuko nigeze kubona ifoto ya kera cyane umuntu ahereza umutware ikibindi ngo ngo yumve ku nzoga noneho yari agifashe nkuko nanjye nafatiraga umuntu anywa amazi kuko byari iby akanya gato sinirirwe ntereka hasi akajerekani,ubwo rero uwo muzungu yanditseho munsi y ifoto ngo umuhutu warushinzwe gufatira umutware akanywa mpaka inzoga ishizemo cg ahaze ndumirwa nti kweri ba bazungu ni amashitani koko,barahimba ibinyoma basobanura ako kantu gato gutya nanjye nakoraga ariko bagahikbamo bibi cyane ngo barema amacakubiri mu banyarwanda ,rwose ntibintangaje ko habyara na kanziga babikoze.

Ahubwo muzanavuge uko kanziga yoroye ingona akajya azigaburira abatutsi bazima,ibyo ninde ubiyobewe harya?njye ntaganzwa nonkumva interahamwe zitanguranwa zigira nyoni nyinshi mubyo zakoze ku manywa y ihangu.

Niko simwe mwasekuraga impinja mu isekuru?simwe mwabakiragaho sima abatutsi ari bazima?zimwe mwabataye muri toilete?simwe mwabasambanyaga mukabashingamo n ibiti?simwe mwariye imitima yabo ngo utariye umutima w umututsi yazuka?yewe n amaraso muyatega mu muvure mukanywa ngo atera kurama?nuyu munsi ifuru mwabotsagamo zirahari,none se hari ubunyamaswa bubaho muri iyi si mutakoreye abatutsi?abo bari abaturanyi banyu,abandi ari abana banyu cg abo mwashakanye n abo mwashatsemo,abo bari abo mwajyanaga guterana,niko abo bantu mwabahoraga iki?

Mujye mureka gushinyagura no kwiyerurutsa kuko ababarokotse turahari twasigaye ngo tubare ishyano twabonye,nukuri iyo Imana idakinga akaboko muba mwaratumaze koko,Imana izahe umugisha inkotanyi kuko yatabaranye nazo turarokoka,tuzahora tuvuga ubugome mwadukoreye tuzahora twibuka abacu mwamaze kuri iyi si nubwo mwibwiraga ko bazibagirana ntibyashoboka kandi duhari kandi twaranabyaye bamwe abana bacu bazusa ikivi cyacu ubwo tuzaba tutakiriho.

Uwo habyara mwita shitani niyo mvuga amateka,icyakora yibwiraga ko aduteze umutego uramushibukana bene wabo baramuhanura kuko yari yasinye amasezerano ya arusha birabarya cyane,abonyeko bariye umwanda atangira kubacogoza ngo ibyo yasinye n ibipapuro gusa ntacyo bivuze kandi ubwo bahise bamupangira kuzamwivugana,bakoreraga amanama muri mille collines rwihishwa we atarimo kuko bari baramaze kumukura mu mubare w abazabaho ,bati reka tumugire urwitwazo rwo kurimbura abatutsi.

Imipanga n ubuhili n amashoka n amasuka baraguze kera bagahunika kandi ubwo batse inguzanyo muri banke y isi bavuga ngo n ibikoresho by ubuhinzi naho ubwo byari ibyo guhinga abatutsi,ubufaransa butoza interahamwe bubaha n imbunda,butros boutros ghali akarabu ko muri egiputa kayoboraga UN nako kari kabizi kuko kari inshuti cyane ya mitera na mitera na habyara bunze ubumwe nk inkoramaraso,habyara umutego yaduteze ntiyari aziko ariwe uzabanza gupfa,mukahabyara yari abizi kuko nawe ari mu bamupangiye,ubundi uyu kanziga na basaza be urebye nibo bategekaga igihugu habyara bamurushaga imbaraga,kanziga rero nawe ari mubamcishije nababwira iki nubundi bose bari abagome kimwe na amasatani bose,izo nterahamwe zivugisha ngo indege niyo yateye jenoside hahh zibwirako zibwira impumyi?

Byonyine kuvuga ibyo ugomba kuba uri impumyi mbi yayindi yibwirako n abandi ari uko,ariko Imana ishimwe kuko ababarokotse duhari niyo mpamvu ibyo binyoma babibeshya umunyamahanga utazi u Rwanda ariko nawe iyo ahuye n uwarokotse cg undi uvuga ukuri ahita yumva ko ibyo yabwiwe n interahamwe
ari ibinyoma.

Ndakangurira abarokotse kwandika amateka yabo,buri wese yandika ishyano yabonye ndetse n abazi gushushanya bazishushyanye,kandi ntibazibagirwe na rimwe kugaragaza ko abadage n ababiligi n abafaransa n interahamwe bose ari bamwe ,ko interahamwe ari abana babo kuko nibo bavomyeho ubwo bunyamaswa.

Iyo abazungu babivuga ntibajya biyerekana na rimwe muri byo rero tugomba kuberekana kuko nibo nterahamwe za mbere iyo ataba bo nta nterahamwe yari guturuka i Rwanda,izo nterahamwe z i Rwanda rero zumba ukuri kuvuzwe zigashaka kugoreka zivuha ibinyoma ndetse zimwe ntizitinya no kuvuga ngo ni amatiku kuvuga ko zishe abatutsi ngo ni amatiku kuri zo kuko zibwiraga ko kwica umututsi nta gikurikirana ,ko ntawe umwitayeho bityo ko kuba bamwica ntacyo bivuze,ayinya! amaraso y abatutsi mwamennye yarabasajije kuburyo niyo bivuzwe mubura aho mukwirwa mugatangira kwita ayo maraso ngo ni amatiku?nta soni?ayo mwita amatiku rero niyo abatera ipfunwe kuko mwibwirako mwahunga ayo maraso mukoresha izo mvugo mushinyagura?muzavuge ibyo mushaka ntimwavuze bike ariko ayo maraso naho murara muzahora muyarota kuko mwarahemutse mwabaye inyamaswa zirusha ubunyamaswa inyamaswa z iyi si,mwabaye nk abavukiye ikuzimu kuburyo satani yabaritsemo,nuyu munsi sinjya mbyiyumvisha,iyo nibutse igitero cyatugose nibuka uko bari bameze nk ibyamaswa mbi cyane nkavuga Mana warakoze kuturokora sinzibagirwa uwo nabonye bicisha amasuka ngo ni inzoka bari kwica ariko nizera neza ko ayo maraso azabakurikirana iteka ryose nonkugira ku babakomokaho bose mwa nkoramaraso mwe igihe cyose mwabaye rya cwende ritoga,nuyu munsi wa none bamwe muri mwe muracyari inyamaswa nkuko izi comments zanyu zibigaragaza mwiyerurutsa mwigiza nkana,uko mwigizankana ari nako amaraso mwamennye azahora abakurikirana kandi niba bamwe muri mwe mwari impinja none ubu mukaba mwarateye ikirenge mu cya bene wanyu rukarabankaba namwe ayo maraso abajyeho.

Kwamamaza