IGIHE

Umwanditsi Pierre Péan wakunze kunengwa ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye

14 26-07-2019 - saa 08:01, Umwali Zhuri

Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru ukomoka mu Bufaransa, Pierre Péan, yapfuye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019 ku myaka 81. Yari umwe mu banditsi bakomeye bamamaye cyane kubera inyandiko ze kuri Afurika, by’umwihariko yanenzwe bikomeye kubera imvugo ze zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pierre Péan yakunzwe gushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu gitabo cye cyasohotse mu 2005 yise ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ ugenekereje mu kinyarwanda ni ‘abirabura bagira umujinya w’umuranduranzuzi, abera bakaba ababeshyi’ . Yagaragazagamo ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Libération, Le Canard Enchaîné, Actuel n’ibindi.

Yigeze kandi gutanga umutangabuhamya ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu iperereza ryakorwaga n’abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux.

Mu 2015, Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yamujyanye mu nkiko amushinja ko yamwanditseho amakuru yuzuye ibinyoma.

Icyo gihe yari akurikiranywe kubera inyandiko yasohoye kuri Perezida Bongo mu gitabo cyitwa «Nouvelles Affaires Africaines».

Guverinema ya Gabon yatanze ikirego ku wa 10 Ugushyingo 2014 mu rukiko rwo mu Bufaransa, irega Pean wasohoye inyandiko yanditse zisebya Perezida Ali Bongo. Hamwe yari yavuze ko Perezida Bongo akoresha ibyangombwa mpimbano ku bwenegihugu bwe n’umwaka yavukiyemo.

Agaragaza kandi ko Ali Bongo abyarwa n’umuturage wo muri Nigéria, akaba yararezwe n’umuryango wa Omar Bongo nk’umwana watoraguwe mu ntambara yabaye mu mpera 1960 mu gihe muri Nigéria hari intambara ikomeye yo mu karere ka Biafra.

Ahereye kuri ibyo, Péan yanditseko asanga Ali Bongo ataragombaga kuba Umukuru w’igihugu cya Gabon kuko Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ritemera ko umuntu aba akiyobora atarakivukiyemo.

Pierre Péan wanditse inyandiko zanenzwe ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Mateka 2019-07-27 10:54:04

Wa mugani uyu Péan hapfuye ahagaze none apfuye ubwa 2.

2
Rugano 2019-07-27 00:38:43

Imwana imwakire mubayo. nakunze ibisobanuro Nyakubahwa Nyetera yatanze murubanze uyu mugabo yari yarezwemo i Paris.

3
Mawazo 2019-07-26 11:27:38

Hari abantu bandika comments zo gukina ku mubyimba abapfuye ukibaza umuco barerewemo uwo ari wo bikakuyobera.

4
MZEE 2019-07-26 09:52:32

Napfe niba abapfuye bavugana bazamutubarize uko yabashinyaguriye

5
Seba 2019-07-26 07:39:15

Ubu yatangiye kubazwa ubugome n’ubugoryi bye.
U Rwanda ntirutungwa agatoki erega.
Ariko bagiye babimenya bagatuza tugaturana!

6
mutesa 2019-07-26 06:39:47

imana icyohereze mu mazuku,

7
Clara-AKAMANZI 2019-07-26 06:35:42

pierre Pean aratabarutse! Hasigaye ba Bernard Kouchner, Jean Francois Dupaquier, Galinier ukongeraho na Gautier! NABO si kera BAZAPFA.

8
F 2019-07-26 06:24:19

Gutinda ku isi kwe, si byiza kuko yabibaga urwango, kuko ibyo yandikaga byo bigumaho ! Nako n’ibivugwa bisigaye bigumaho kubera ikoranabuhanga. Kugeza ubu turacyumva imbwirwaruhame ya Léon Mugesera, Perezida Kayibanda.........,

9
Beatrice 2019-07-26 04:30:00

Agire Urugendo rwiza, kandi Agere yo amahoro

10
D 2019-07-26 04:12:39

Ubwose nawe yapfa kweri? Simbyumva niba atemera ko abatutsi bishwe ubwo simpamya ko nawe byamubaho.
but sorry may his soul RIP, twe ntitwaba nkawe.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza