IGIHE

Umwanditsi Mukasonga Scholastique yashimangiye ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe

4 30-04-2019 - saa 16:36, Karirima A. Ngarambe

Umwanditsi w’ibitabo Mukasonga Scholastique yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe igihe kirekire kuko akiri muto na we yagiye yibonera itotezwa ryabakorerwaga.

Yabitangaje kuwa Gatanu tariki ya 27 Mata 2019 i Bruxelles mu Bubiligi mu biganiro byamuhuje n’Ababiligi bakurikiranira hafi amateka y’u Rwanda.

Mu biganiro Mukasonga yavuze ku mateka y’itotezwa ry’Abatutsi kuva kera, ashingiye ku bitabo bitanu bye yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa yari yatumiwemo n’ishyirahamwe Muyira Arts et Mémoires riharanira kwibuka rikoresheje ibihangano n’Ubuhanzi mu gutanga ubutumwa. Icyo gikorwa kandi cyagizwemo uruhare n’Ihuriro Le Collectif Belge pour la prévention des crimes de génocide et contre les négationnismes” ndetse n’Umuryango w’Abayahudi ukorera mu Bubiligi witwa, Centre Communautaire Laïc Juif David Susskind.

Mukasonga wiciwe umuryango muri Jenoside, yavuze ko ubwo yavaga mu Rwanda mu 1973 yari afite ikayi yagiye yandikamo amateka n’uburyo abatutsi bagiye batotezwa.

Ibyo yanditsemo ni ibyo yagiye yibonera n’amaso nyuma y’uko umuryango we n’abandi batutsi batifuzwaga n’ingoma ya Kayibanda bimuriwe mu Bugesera.

Izo nyandiko ngo yagiye azifashisha azisoma nyuma yo kuva mu Rwanda ndetse ziza kumubera isoko yo gutangira kwandika ibitabo.

Mukasonga Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atari mu Rwwanda ariko yaburiyemo abantu 37 bo mu muryango we.

Amaze kubona ibyabaye ku muryango we nibwo yafashe umwanzuro wo kwandika.

Yagize ati “Kwandika kandi nabitewe n’akababaro mfite kuva mu bwana kuko kuva mu 1963, niboneye uko Abatutsi batotezwaga i Bugesera ahaciriwe Abatutsi ngo bazaribwe n’isazi ya Tsetse.”

Yavuze ko gutuza abatutsi mu Bugesera byasaga no kubaca ngo bazapfe bashire bazize imibereho mibi.

Mu bitabo Mukasonga yandittse harimo icyo yise "Inyenzi" cyangwa "les Cafards" cyo mu 2006, "La Femme aux pieds nus" cyo mu 2008 ndetse na "L’Iguifou" cyo mu 2010.

Mu 2012 yasohoye ikindi gitabo yise “Notre Dame Du Nil”, kigaragaza itotezwa ryakorerwaga Abatutsi.

Iki gitabo cyamuhesheje ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.Yacyanditse agereranya u Rwanda nk’umukobwa w’isugi w’umwirabura, wagenewe isura n’umukoloni w’Umubiligi aherereye mu misozi y’u Rwanda no ku isoko ya Nil.

Umwanditsi w’ibitabo Mukasonga Scholastique ubwo yatangaga ikiganiro mu Bubiligi
Ibumoso ku ifoto hari Antoinette Correa umwe mu bagize Le Collectif Belge pour la prévention des crimes de génocide et contre les négationnismes
Providence Rwayitare uyobora Muyira art et mémoires

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habineza 2019-05-26 12:49:38

Nta gishya yadukanye uretse kwandukura ibyavuzwe cyera hashize imyaka makumyabili n’itanu.

2
Rwasubutare 2019-05-05 03:33:27

Hakwiye gushyirwaho BIBLIOTEQUE de GENOCIDE noneho aba bahakanyitubashyire ahagaragara kugeza aho ababakomokaho bazabihakana. Izi nterahamwe barazorora ngo zizakamwe iki? Ko ari umwanda gusa, kuva 1959.....tuzi zizarangiza ryari? aruko zimaze abatutsi cyangwa zo ubwazo zihabijwe ubuhurwa kutazongera?

3
Rebero Jeremy 2019-05-01 13:06:45

Ariko se niba uwo mudamu afite ibimenyetso bifatika byerekanako jenoside yateguwe, kuki atabyerekana? Abandika bo bandika ibibajemo kandi hari abashoboraga kubanyomoza cyanga gushyigikira ibyo bavuga. Hari abahabwa ubushobozi bwo kwandika ndetse hari abafite uburenganzira bwo kuvuga abanda bagacecekeshwa.

4
lg 2019-05-01 02:03:24

Umwana wo mu mwaka wambere wamanshuli abanza umuhaye ahanditse harahari ibyavuzwe kuva 57_59 kugeza 94 na bihaye imana nibo ababirigi bacishagaho, byose bakabyugisha ibyavuzwe naba Gitera wa aprosoma ibyavuzwe na Kayibanda ba Mugesera ba Ngeze nabandi àbarozi nibenshi uwo mwana yabona ko Genocide yateguwe, na nkanswe abagize mo uruhare, binjiji.nabicanyi badashaka ko bivugwa, kugirango Genocide igende, uko nabishakaga MDR PARMEHUTU yashyize ho interahamwe zabicanyi zitwaga, abarwanashyaka ba Parmehutu babica abajyanama, yimuraga iwabo ikabohereza ahandi umugambi wabo ali uwo kumara abantu baho agiye barangiza bakamugabira imitungo y abatutsi bishwe cyangwa bahunze ababurugumestre naba député nabo akazi kari ako kumara abatutsi benshi bapfire kumakomini aba bakonseye abo baburugumestri abenshi babigororerwaga kubera ubugome bwabo mubwicanyi dore ko bamwe bari bazi no kwandika abihakana bashaka se bimenyetso, ki!ubutaha azadufashe yandike, igitabo cyamagambo abo bicanyi bagiye bivugira, cyangwa bandika guhera kubo muli kiriziya kugeza kuli Sindikubwo, na Kambana

Kwamamaza