IGIHE

Prof Gatwa na Mbonyinkebe basohoye igitabo kivuga uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo

1 23-07-2019 - saa 21:31, Ishimwe Israel

Prof. Gatwa Tharcisse na mugenzi we Prof. Mbonyinkebe Deogratias basohoye igitabo kivuga urugendo rw’u Rwanda mu kwishakamo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, u Rwanda rubifashijwemo n’abayobozi barwo baricaye batekereza ku cyerekezo gikwiye ku gihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.

Bumwe mu buryo bwemeranyijweho ni ugukurikirana no kunoza gahunda z’igihugu zo kwishakamo ibisubizo bizwi nka ‘home grown solutions’ birimo Girinka, Umuganda n’izindi gahunda ziteza imbere abaturage.

Muri iyi gahunda niho hashibutsemo umushinga wo kwandika igitabo kivuga ku buryo u Rwanda rwihangiye imirimo cyiswe ‘Homegrown solutions: A Legacy to Generations in Africa’ ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ‘‘Uburyo bwo kwishakamo ibisubizo: Uko byaba umurage ku Banyafurika mu gihe kizaza.’’

Iki gitabo gihurije hamwe ubusesenguzi ku byo u Rwanda rwagezeho rwishatsemo ibisubizo. Cyanditswe n’abagera kuri 23 babarizwa mu byiciro bitandukanye bayobowe na Prof. Gatwa Tharcisse na Prof. Mbonyinkebe Deogratias.

‘Homegrown solutions: A Legacy to Generations in Africa’ ifite amapaji 400 cyibanda ku bisubizo u Rwanda rwihangiye birimo (Umuganda), Inkiko Gacaca, Gahunda z’Abunzi, Ubudehe n’ibindi.

Prof Gatwa yavuze ko iki gitabo cyatangirijwe ku bikorwa mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikwiye kubera Afurika indangagaciro zo kubakiraho iterambere.

Yagize ati ‘‘Ni ibitekerezo byatangiye gutangirwa muri Village Urugwiro, ahabaye imishyikirano yamaze imyaka ibiri yo kureba uko Abanyarwanda bazongera kubaka ubumwe nyuma ya Jenoside.’’

Yakomeje ati ‘‘Ibiganiro byatangiye biturutse hasi muri rubanda, uko abaturage bashatse gukemura ibibazo, hatangiye Gacaca mu Burasirazuba hanyuma abayobozi bagira urugwiro rwo kumva abaturage no kureba inzira yabageza ku bisubizo. Uko imyaka yicumaga niko hahanzwe inzira Abanyarwanda bifashishaga mu gusubiza ibibazo zirimo Ubudehe, Umuganda, Girinka, Udukiriro, Itorero, Umushyikirano n’ibindi.’’

Abanditse iki gitabo nta mafaranga bahawe ahubwo bagenewe ishimwe ry’ubwitange bagaragaje mu guhuza ibitekerezo byagihurijwemo.

Ni igitabo kigaragaza inzira u Rwanda rwanyuzemo yatumye abaturage babona umuti w’ibibazo byabo batiriwe bategera amaboko abandi.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda, PIASS, Rev. Pasiteri Musemakweli Elisée, yanditse ko ‘‘Indangagaciro zo guharanira kwibohora kw’Abanyafurika n’umuco wa Afurika bizaba ku isonga mu bizateza imbere Afurika.’’

Yavuze ko iterambere rya Afurika rizagerwaho mu gihe ibinyejana bitandukanye bizakomeza gusigasira indangagaciro mu rugendo rugamije kurinda umugabane intambara, ihohoterwa, ruswa, imiyoborere mibi, ubukene n’ibindi bikorwa bibi.

Inzobere zagize uruhare mu kwandika igitabo zavuze ko idini ritagomba kubangamira umuco ahubwo bikwiye kuzuzanya.

Prof. Gatwa yagaragaje indangagaciro nyazo zihuye neza n’inyigisho z’urukundo zo muri Bibiliya. Yatanze urugero rw’Ubudehe avuga ko ‘buhuye n’inyigisho za Bibiliya zo kwita ku bababaye.’

Igitabo ‘Homegrown solutions: A Legacy to Generations in Africa’ cyamurikiwe abo mu Mujyi wa Kigali ku wa 19 Nyakanga 2019, mu gikorwa cyabereye mu Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru.

Prof Gatwa Tharcisse (ibumos0) na Prof Deogratias Mbonyinkebe mu gikorwa cyo kumurika igitabo ‘Homegrown solutions: A Legacy to Generations in Africa’ wabereye mu Mujyi wa Kigali
Umuhango wo kumurika ‘Homegrown solutions: A Legacy to Generations in Africa’ witabiriwe n’abantu batandukanye
Igitabo cyanditswe bigizwemo uruhare n’abanditsi 23 gifite amapaji 400
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sibomana jean claude 2019-07-25 05:48:03

birashimishije,kuba harabantu babasha,kwibutsamateka abavukubu

Kwamamaza