IGIHE

Nyakarundi yasohoye igitabo gikebura abafite inzozi zo kuba i Burayi na Amerika

16 16-05-2019 - saa 18:02, Ferdinand Maniraguha

Henri Nyakarundi, umunyarwanda wavukiye i Burundi nyuma akaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye igitabo ‘My African Dream’ gitanga inama ku bantu bafite indoto zo kujya kuba mu mahanga.

Ubuzima bw’urugendo bwa Nyakarundi muri Amerika butangirra ubwo yavaga i Bujumbura mu 1996 aje i Kigali gufata indege yamwerekeje i Washington DC.

Washington DC yahavuye ajya muri Leta ya Georgia aho yari asanze mama we na mushiki we, atangira ubuzima bw’amahanga atari amenyereye mu gihugu atagiragamo inshuti atazi n’ururimi rwaho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nyakarundi avuga ko nk’umwana muto wari wisanze mu mahanga, ubuzima bwamugoye cyane kuko ibyo yari yaramenyereye yasanze atari ko bigenda mu mahanga.

Ati “Muri Afurika tugira umugisha ko abantu bo mu mijyi baba bafite abakozi mu rugo babafasha guteka no gukora isuku. Muri Amerika ibyo ntibibayo. Ugomba kwikorera buri cyose. Byansabye guhindura imikorere. Twari dutuye kure y’umujyi, bikadusaba isaha mu modoka ngo tugere mu mujyi buri munsi, nta nshuti nari mpafite nirirwaga nigunze.”
Muri Mutarama 1997, Nyakarundi yatangiye ishuri ingorane zirakomeza kuko mu mezi ane gusa atari yakamenye Icyongereza cyangwa ngo agire inshuti.

Nibura byamufashe imyaka ibiri ngo abashe kumenyera ubuzima bwo muri Amerika.

Muri Amerika yamazeyo imyaka 17, nyuma aza gufata umwanzuro wo kugaruka muri Afurika aba rwiyemezamirimo, ari nako ahugura urubyiruko rugitangira ubucuruzi.

Uko yagendaga ahura n’urubyiruko rutandukanye, yarusanganye imyumvire y’uko Amerika n’i Burayi bumva ari ahantu heza hataba ibibazo, ahitamo kwandika igitabo kivuga kubyo yaciyemo kugira ngo abashaka kujya muri ibyo bihugu bagenda basobanukiwe neza uko hateye.

Ati “Nahisemo gusangiza abandi ubunararibonye bwanjye kugira ngo nerekane ko uko twumva i Burayi na Amerika buri gihe atari ko abari ukuri, kandi tugomba guhindura uburyo dufata Afurika.”

Mu gitabo My African Dream, Nyakarunda asobanura uburyo yavuye muri Afurika yumva ari ahantu habi, nyuma akaza gusanga ariho hari amahirwe menshi kuri we.

Yagize ati “Ibyo nagezeho mu myaka itandatu maze muri Afurika birenze ibyo nagezeho mu myaka 17 namaze muri Amerika.”

Nyakarundi yavuze ko ahantu hose ahaba ibyiza n’ibibi kuko no muri Amerika yafataga nk’ahantu heza yahasanze abakene ba nyuma.

Ati “Ubwo nageraga muri Amerika nahabonye abantu baba ku mihanda birantangaza. Ntabwo numvaga ko naho haba abantu baba ku muhanda bajya gushakisha ibiryo aho bamennye imyanda. Ahantu hose haba ibyiza n’ibibi.”

Ku muntu ushaka gutera imbere, Nyakarundi avuga ko Afurika ariho hantu heza ho gukorera kuko hari byinshi byabyazwa umusaruro.

Yasobanuye ko nko muri Amerika aho yabaga, haba guhangana no gukoresha ingufu nyinshi kuko icyo uvumbuye uyu munsi, ejo haba havumbuwe ikindi kirusha icyawe ubushobozi.

Amerika kandi Nyakarundi avuga ko ari igihugu cya ba nyamwigendaho, aho nta wundi uba akwitayeho.

Ati “ Niho hantu hakomeye nabayemo mu buzima. Buri gihe uba urwana no kwishyura amadeni , ntabwo ubona uko wishimira ubuzima. Nta mwanya wo guhura n’umuryango ubona ariko muri Afurika biratandukanye.Afurika niho hantu heza ho kugirira umuryango, ntihahenda.”

Nyakarundi yavuze ko igitabo My African Dream kitagamije kwangisha cyangwa gukundisha abagisoma amahanga, ahubwo ko ari uburyo bwo kumenya neza ubuzima bwo hanze ku buryo n’ugiyeyo agenda yiteguye.

Iki gitabo My African Dream kiboneka mu nzu y’ibitabo Charisma Bookstore iri mu nyubako ya Kigali Heights mu mujyi wa Kigali. Ushobora kandi kugisanga kuri Amazon.

Nyakarundi ubu yagarutse mu Rwanda aba rwiyemezamirimo
Igitabo My African Dream kiboneka mu nzu y’ibitabo Charisma Bookstore iri mu nyubako ya Kigali Heights
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kazima 2019-07-06 11:23:38

ntababeshye ahubwo yaje gushaka icyubahiro kuko aho murwanda ndabizi arubashywe kuko iyo ufite company murwanda ukandagira abantu uba utinywa arko imahanga ntibakwitaho kandi ushobora kuba ukora akazi gasanzwe abana wayoboraga murwanda mugakora bimwe ntabirenze

mushakishirize hose isi ni umudugugudu ndabakumbuye

2
Senyoni 2019-06-20 00:27:06

Muli Amerika ntibakababeshye ntacyo wahanganya icy ambere buli muginga wese ukora ashobora kwigulira imodoka
Ahembwa amadolari ali hejuru 10/hr
Abasha byibura kohereza agafaranga mu Rwanda
Ushobora gukora utuzi tubili
Ushobora kubona indaya yumuzungu
Urya inkoko igihe ushakiye
Urya umuleti buli munsi
Inzoga ziruzuye
Woza amasahane ukalihira murumuna wawe wiga muli kaminuza mu rwanda
Uwo Nyakarundi namubwira nto:Umwana uhaze akandagira mubuki!!!!
Yego ntabyera ngo de! aliko ntamahuliro niwacu
Mushakishe uburyo mwaza rata ntimwite kubya Nyakarundi
Munzu hali amazi akonje nashyushye
Ntawe ugwa mumusarani
Ntamwana wagwingiye
Baguhemba buli cyumweru
Ndeka Abiwacu muraho

3
Al 2019-05-17 02:15:14

Ko numva yabaye muri America se akaba yaranditse kurin America nu Burayi nkurikije title yiyi article...ntihashobora kumera kimwe..uko n’ukugeneraliza.. n’urwanda na Congo ntitubaho kimwe kandi dufatanye nk’abaturanyi tureke uburayi butanakora no kuri America... Canada ubwaho ubuzima butandukanya na USA kandi nabo barafatanye...uwo muvandimwe akeneye inama mu kwandika no gukora ubushakashatsi!

4
Gasore 2019-05-17 00:53:05

Aliko abantu barasetsa rwose! Kuki atagarutse amazeyo 5 yrs se? None nyuma ya 23yrs araje ngo imahanga si aho kuba. Yarize neza akorera amadolari none arayagwije aje no kurya amanyarda none ngo i mahanga ni habi. Kdi buriya wabona abana be bakiriyo niba abafite. Baguhe icyo ushaka maze ukomeze wivuge. Ubuse abifite bose kuki boherezayo abana babo? Ni uko batazi ko ari amahanga?
Abanyarwanda tuzareka uburyarya no kwikunda ryari koko? Mbona umunsi twakize izi ndwara amahoro azataha mu mitima yacu. Naho ubundi ni ubujyajya wa mugani wa wawundi. Urabeshya umuntu ngo umurye nawe akakubeshya ko yabeshywe, mwatahurana mukamarana. That is banyarwanda tribe kabisa.

5
Reggis 2019-05-17 00:26:55

Ariko ntimugace intege abafite indoto zishobora kubagirira akamaro, uwo ko avuga ko America ari habi kandi haramufunguye akabasha kuba Rwiyemezamirimo. Ko atamubaye se atarajyayo? . Arashimira Africa ko harya ngo igifite abakozi bo mu ngo bahembwa atageze kuri 50$ ku kwezi kandi bamwe banatunze imiryango. Iki gitabo niba ibirimo ari ibi ntacyo byakubakaho umunyarwanda w’uyu munsi peee.

6
Alo 2019-05-17 00:00:45

Nyakarundi ni Rwiyemezamirimo ariko nkeka ko igishoro yagikuye aho avugako ari habi! Imana idufashe natwe tuzagereyo gushakirayo capital nukuri tuzagaruka!!!

7
Ruhumuriza 2019-05-16 20:22:58

Hahahah, bareke bagende nabo nibamarayo imyaka 17 nkiyo uhamaze bazaza bavuga nkibyo uvuga. Kuki se warindiriye iyo myaka yose? You took your time, you planned everything, urundanya udufaranga wakoreye muri america utashoboraga gukorera uri mu Rwanda, wiga mu ishuri ryiza utashoboraga kwiga uri mu Rwanda, wivuza mu bitaro byiza utashobora kwivurizamo uri mu Rwanda... n’ibindi byinshi ntarondora.. None ubonye aho ugejeje uti America na Europe si ahantu... Hahahah. Uzabanze umenye impamvu guhera kuri Prezida wa Repubulika kugera no ku bandi bajijutse bohereza abana babo kwiga Europe cg muri America...

8
Kagame 2019-05-16 19:05:43

Amahanga arahanda kbsa utabizi abibara abibonye. Wishimira kwitwa ko uri hanze gusa ntakindi. Rata uyu mugabo arakoze cyane

9
Hugo 2019-05-16 18:13:27

Hari nabagerayo bagahirwa......

10
Aime 2019-05-16 18:02:30

Ibyo uyu Nyakarundi avuga hari aho ntemeranya nawe
A. Aravuga ngo hano muri America yasanzeyo abakene batoragura ibyamenywe? nibyo haba abakene ariko bitewe ni impamvu zitandukanye zikurikira: Hari ababaye imbata yibiyobyabwenge bagera aho badashobora kugira akazi bakora ariko nabo bajya mu mihanda gusabiriza $ yo kugura ibyo biyobyabwenge kuko ntahandi bayakura badakora naho ibyo gutoragura ibyatawe ntabwo tubyumvikanaho kuko America haba ibyo bita Shelter yabantu batagira aho baba kandi yakira buri wese sinzi rero abo batoragura ibyatawe impamvu zabo niba baba bananiwe kugera kuri Shelter? ikindi kuba ukora wishyura amadeni nibyo ariko wishyura ibyo wafashe kandi bigufitiye akamaro.ntahantu uzaba utishyura ibyo wakoresheje,.America ifite system yuko umuntu wese ukora bareba ayo yinjiza hanyuma bakaguha yikintu ushaka iyo babona ayo winjiza adashobora gutuma wishyura ideni ntaryo baguha.
nibyo koko buri hantu hagira ibibi ni ibyiza .kandi mumubajije neza wasanga Capital yo gutangira kuba Rwiyemeza mirimo yarayikuye muri America.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza