Iryamukuru yasohoye igitabo nk’urwibutso rw’ababyeyi be biciwe mu Iseminari ku Nyundo

6 15-05-2018 - saa 19:06, Ferdinand Maniraguha

Ibyo yaboneye mu Kiliziya ku Nyundo byatumye azinukwa ku buryo iby’iyobokama abishungura inshuro nyinshi mbere yo kubyemera ndetse hari amahame y’idini adashobora gukurikiza muri iki gihe.

Inzira yanyuzemo we n’umuryango we kugeza bahungiye muri Seminari Nto ya Nyundo umuryango we ukahatikirira, Iryamukuru Felicité yabishyize mu gitabo gishya yise ‘L ‘ouragan a frappé Nyundo’ (Amahindu yashegeshe Nyundo) gikubiyemo ibyo yiboneye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku Nyundo aho bari bahungiye.

Umubyeyi w’abana bane kuri ubu, Iryamukuru yari afite imyaka 16 ubwo Jenoside yakorwaga mu 1994.

Igitabo cye gishingiye ku byo yiboneye ku Nyundo, umutwe w’igitabo awukomora ku nyandiko se yanditse ubwo bari mu nyubako za Seminari ya Nyundo, abona Abatutsi bicwa umunsi ku munsi.

Abo mu muryango wa Iryamukuru uzwi nka Dada biciwe ku Nyundo, agasozi bari barakuriyeho, bicwa n’abo bari basanzwe bazi kandi babanye.

Ubwo yamurikaga iki gitabo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, Iryamukuru yavuze ko icyamubabaje cyane ari uburyo ku Nyundo abantu biciwe muri Kiliziya na Seminari kandi bigashyigikirwa n’abihayimana nta no kurokora bagenzi babo.

Ati “Ndi umukirisitu ndacyari we ariko hari igice kimwe cy’ubuyobokamana ntashobora gutekereza. Ni ukuvuga kwemera nk’intama, ngo nibavuga kwemera muremera, nibavuga kwica mwice, oya ‘rimwe na rimwe hari aho uhagararira mu kwizera’.”

Umwanditsi Lyamukuru Félicité wamuritse igitabo 'L'Ouragan a frappé Nyundo'

Iryamukuru yamaze imyaka myinshi yanga kwibuka ibyamubayeho muri Jenoside ndetse ngo yari afite icyizere ko azagera aho akabyibagirwa burundu, nyamara amaze kubyara byarahindutse ishusho yabyo imugarukamo, umutima umuhatira kubivuga.

Ati “Hari ubwo umuntu yumvaga yakwicecekera kuko nigeze kwibwira ko nshobora kubyibagirwa. Maze kuba umubyeyi, ibyo numvaga byose naribagiwe byazamukanye ingufu. Numvaga ko nintangira gutanga ubuhamya imbere y’abantu ntazongera kubasha kwita ku muryango wanjye ariko ubwo nabikoraga, numvise ko hari urwibutso ntanze rwo kwibukiraho ababyeyi banjye.”

Mu gitabo kigizwe n’ibice 18, agerageza kuvuga inzira yanyuzemo we n’umuryango we kuva Jenoside itangiye, abura abe kugeza abashije guhunga.

Hagaragaramo n’ubuhamya bushya bw’uburyo yahuye na Padiri Edouard Ntuliye uzwi nka Simba afite umuhoro. Uyu yayoboraga Semanari Nto ya Nyundo.

Iryamukuru ati “Nyuma ya misa yabaye ahagana saa kumi n’imwe, musaza wanjye mukuru yamfashe ukuboko ansaba kumanukana na we ngo hari icyo ashaka kumbwira. Twaramanutse arambwira ati ‘njye ninshobora kuguma aha ariko ntubibwire mama kuko atakwemera ko ngenda’.Naramubwiye nti ‘genda’ nuko ndongera ndazamuka mu igorofa ya kabiri. Ubwo nageraga muri koridoro (corridor) nahuye n’Umuyobozi wa Seminari afite umuhoro mu ntoki […] Nahise nihisha. Ayo makuru nta wundi uyazi kubera ko ubwo habaga Gacaca, sinifuzaga kongera kumva ayo mateka , nabigenderaga kure.”

Mu gitabo cye anagaragazamo ikiganiro yagiranye na Padiri Ntuliye ubwo yamusuraga muri gereza, agasanga nta kwicuza afite ku byo yakoze.

Iryamukuru yemeza ko iyo abihayimana badashyigikira Jenoside itari kugera aho yageze.

Ati “Iyo abapadiri bitandukanya, bagahagarara imbere ya Paruwasi zabo bakavuga bati ‘Murabanza mutwice kugira ngo mwice abari aha, ntabwo byari kugera aho byageze.”

Akomeza agira ati “Kiliziya ni ikintu cya mbere cyankomerekeje kandi sinshobora kubiceceka kuko niba Kiliziya idashobora kubivuga neza, twe twari abakirisitu buzuye, njye nzajya ntera agatoki mvuge nti ‘Kiliziya yaratumaze’.”

Ashishikariza abarokotse Jenoside kwandika amateka y’ibyo babonye kugira ngo ibe intwaro yo guhangana n’abayihakana, bakanayipfobya.

Igitabo ‘L’ouragan a Frappé Nyundo’ mu minsi mike kizaba kiri mu nzu zigurisha ibitabo i Kigali zirimo Librairie Ikirezi na Caritas.

Iki gitabo kirimo ubuhamya bw'ibyo Iryamukuru yaboneye mu Iseminari ya Nyundo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo kivuga ko 'Amahindu yashegeshe Nyundo'
Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre (Iburyo) n’Umuyobozi wa GAERG, Olivier Camarade Mazimpaka
Dominique, umwe mu bafashije Iryamukuru mu iyandikwa ry'iki gitabo

Amafoto: Moses Niyonzima

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Al 2018-06-12 09:49:13

Ceceka wowe Didier! wimukingira ikibaba se! yafataga umuhoro se n’ishapure cyangwa ukarisitiya yari ashyiriye abakiristu!!! Ntuliye arazwi cyane ni ruharwa, raciste number 1. Nize secondaire imyaka 3 ku Nyundo muri Lycee, twahavuye muri 1992, benda kutwica, bamaze kwica abana bigaga i Rambura muri 1991, ngo ni inzoka ibyitso by’inyenzi. Icecekere, Nyundo yaraduhogoje. Ndakwibuka mwarimu wanjye Domitille, ndakwibuka famille ya Isaie Sagahutu, ndakwibuka Gahongayire, ndabibuka ......, Mwambereye ab’igikundiro. Ndibuka turara twicaye twanga gusinzira ngo bataza bakatwica,...... Harabaye ntihakabe!

2
Umusomyi 2018-05-16 13:16:29

Ko mbona amafoto ari ayo muri 2017 nibwo iki gitabo cyamuritswe cyangwa ni ikosa?

3
Didier Mazimpaka 2018-05-16 12:31:34

Sinumva niba guhura n’umuntu ufite umuhoro mu kigo abereye umuyobozi, mu gihe cy’imidugararo nk’iriya, yari yivanzemo amabandi n’abicanyi, bageza aho, malheureusement, bamara iriya mbaga yari yahungiye muri Sominari, ari byo byemeza ko Padiri Ntuliye yakoze cyangwa yari ashyigikiye ubwo bwicanyi. Wenda yagiraga ngo nibishoboka yitabare cyangwa atabare undi umuri iruhande. Keretse iyo uyu mwanditsi avuga, ati: "nabonye yica umuntu akoresheje uwo muhoro".

4
Jj 2018-05-16 02:25:09

Padiri Obard niwe wabivuze neza, ngo Imbabazi dutanga sizacu, imbabazi dusabwa sizacu nizi Imana. njyewe padiri gisimba Muzi ndumwana mba muri orphelinat Noel de Nyundo aza kenshi kudusomera misa ,yayisomaga ni Roma kwa Papa baziko yakoze Jenoside. none ababihakanaga bamuvugira ndizera barakura igisubizo muri icyi gitabo. Felecite Impore mama kuba wanditse igitabo nintambwe yambere wateye yo kwiyomora nokomora benshi ibikomere byokumutima naho ubundi ibyabaye ntaho twabihungira namateka yacu igihe cyose.

5
Yves 2018-05-16 02:22:21

"L’ouragan a frappé Nyundo". Nibyiza ko amateka avugwa n’abayabayemo, urakoze Félicité. Mu gitabo cyawe uvuga ibikorwa bibi Padiri Nturiye Eduard yakoze ku Nyundo, kugera aho abapadiri bagenzi be Nzanana hamwe na Deogratias n’abandi batutsi baribahahungiye batemwa n’Interahamwe Nturiye abigizemo uruhare. Nturiye yasohoye mu cyumba Padiri Nzanana hamwe n’undi mugabo barikumwe, arababwira ngo "musohoke sha ibyanyu byarangiye" ubona yishimiye cyane ibigiye kubabaho. Ku Nyundo, ubwo Interahamwe zamanuye ku Gisenyi Musenyeri Karibushi zishaka kumwica, uruhare rwe rugarukwaho kuko yariyizeye ko ariwe uzahita amusimbura. Hashize iminsi mike bamaze kwica ku Nyundo, Nturiye yahise ajya iwabo i Nyange, muri iyo Minsk nibwo Kiliziya ya Nyange yasenyeweho ibihumbi by’abatutsi baribahahungiye, hafi ya bose barapfa. Abatangabuhamya bavuga ko ubwo Padiri Seromba yatanganga amategeko yo gusenya iyo kiliziya, Padiri Nturiye nawe yarahari arikunywa byeri muri etage y’abapadiri areba ibirikuba aseka cyane. Ubu Nturiye yakatiwe burundu muri Gacaca. Gusa icyantangaje ni uko Padiri Thomas Nahimana umwe wifuzaga kuza kuyobora u Rwanda, avuga ko Padiri Nturiye Eduard arengana kandi ngo akaba ariwe mu Padiri w’ikitegerezo kiri we. Ngayo nguko.

6
Dodos Kali 2018-05-16 01:22:14

Iki gitabo gisohotse cyari gikenewe,uyu mubyeyi wacyanditse afite ukuri,ndamwibuka akiri umwana muto,yari afite ababyeyi b’intangarugero mu bukirisitu,maman we yari imfura pe,avura ku ivuriro ryo kunyundo,yarangwaga n’urukundo utabona icyo warunganya,papa we,umusaza Iryamukuru Mathias,simpamyako hari umuntu wanyuze mu iseminari nto yo ku Nyundo wakwibagirwa ibigwi bye n’ubwitange mukwigisha i kilatini,yari umubyeyi w’umuhanga wuje ubupfura n’ubumuntu.Imana ifashe izomfura zikomeze kuruhukira mumahoro,tuzahora tubibuka.

Kwamamaza