IGIHE

Byinshi ku gitabo ‘The Da Vinci Code’ kigaragaza ko Yezu yabyaranye na Mariya Madalena

9 18-06-2019 - saa 13:22, Sekamana Mathias

The Da Vinci Code ni igitabo cy’inkuru y’umwanditsi kabuhariwe Dan Brown, wabaye igihangange nyuma yo kwandika iki gitabo mu 2003.

The Da Vinci code ni kimwe mu bitabo bike byagurishije amakopi menshi ahanini kubera ko inkuru irimo yateje urujijo n’urunturuntu rukomeye cyane mu Isi ya gikristu cyane cyane mu bayoboke b’idini Gatolika.

Dan Brown, ni umwanditsi w’umunyamerika wifashishije ibimenyetso by’umunyabugeni w’Umutaliyani witwaga Da vinci maze yandika iki gitabo, aho yasobanyuyemo icyo ibimenyetso bya Leonardo Da Vinci byasobanuraga nubwo mu by’ukuri we yabisonuye mu nyurabwenge ze ndetse n’ibyo yise amahishurirwa ariko byarimo ubuhanga bukomeye cyane ndetse uko asobanura ibyo bimenyetso, ushobora guhita wumva neza neza ari byo koko Da vinci yashakaga kuvuga.

Urunturuntu rukomeye rwatewe nuko iki gitabo cyavuguruzaga bibiliya zose cyane cyane bibiliya ntagatifu y’idini gatolika, kuko kivuga ibitandukanye cyane n’ibyo abayoboke b’iri dini bizera.

Iki gitabo kivuga ko Yezu Kristu, mwene Mariya yashakanye na Maria Madalena ndetse bakabyarana umwana w’umuhungu maze akaza kororoka ngo ku buryo na nubu hari abantu bakomoka mu maraso ya Yezu mu gihe bibiliya uyo ivuga ko Yezu atigeze ashaka cyangwa ngo abyare mu gihe cyose yamaze ku isi.

Iki gitabo cya Dan Brown, kivuga ko abami bo mu Bufaransa bo mu bwoko bw’Abamerovingiana baba bakomoka kuri Yezu kristu na Maria Madalene, ngo wahungiye mu majyepfo y’iki gihugu nyuma y’urupfu rwa Yezu.

Uyu Maria Madalena bibilia yo ivuga ko ari umugore wabanye na Maria nyina wa Yezu mu gahinda ke ko kubura umwana we ndetse akaba mu bagiye ku mva ye nyuma y’Iminsi itatu bagasanga yazutse imva ye irangaye.

Icyo gitekerezo cyo Dan Brown yagikuye mu gitabo cyiswe The Templar Revelation, cyasohotse mu mwaka wa 1997 cyanditswe na Clive Prince ndetse n’ibindi bitabo by’umwanditsi Margaret Starbird.

Iki gitabo cya Dan Brown kandi kigaruka ku nkuru ziri mu bitabo byitwa amaraso matagatifu (Holy blood) n’ikitwa ’inkongoro ntagatifu (Holy Grail) bikaba byaranditswe na Michael Baigent, Richard Leigh na Henry Lincoln bigasohoka mu mwaka wa 1982 nubwo Dan Brown we yivugiye mu magambo ye ko atigeze agendera kuri ibyo bitabo mu gusobanura ibimenyetso by’umunyabugeni Da Vinci.

Iki gitabo cyafashwe nk’ubushotoranyi bukomeye cyane ku bukristu muri rusange n’idini gatolika by’umwihariko kuko ngo kigoreka imyemerere yabo, kigahindura umumaro wa Maria madalene mu kwemera kwa kiliziya.

Nubwo kandi kiliziya y’i Roma yamaganye bikomeye iki gitabo, ivuga ko nta kuri gushingiye ku bimenyetso by’amateka na siyansi kurimo.

Iki gitabo ni kimwe mu byagurishijwe cyane ku isi kuko nko mu mwaka wa 2009 honyine hagurishijwe kopi miliyoni 80 z’umwimerere, gihindurwa mu ndimi 44 zivugwa mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Mu 2004 naho inzu yitwa Random House yasohoye iki gitabo mu nyandiko ziri mu buryo bw’amashusho naho mu mwaka wa 2006 inzu itunganya filimi yitwa Columbia Pictures, yasohoye filime ishingiye kuri iki gitabo yitwa The Da vinci Code.

Dan Brown agaruka neza neza ku munsi bibiliya ivuga ko Yezu yasangiye bwa nyuma n’intumwa ze, aho yafashe inkongoro maze arashimira, nuko ayihereza abigishwa be agira ati “Iyi ni inkongoro y’amaraso yanjye, agiye kumenerewa mwebwe n’abandi bose, kugira ngo mugirirwe imbabazi z’ibyaha, ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye”.

Iki gitabo kivuga ko mu bimenyetso bya Leonardo Da Vinci, igisobanuro cy’inkongoro nyacyo atari inkongoro Yezu yeretse abigishwa be ahubwo ko ari umugore we, Maria Madalena, ndetse ku mashusho akunda kugaragara mu bitabo bitandukanye bya Kiliziya Gatolika, bivuga ku ijoro rya nyuma Yezu araye ari bupfire abantu aho bamugaragaza yicaranye na ba 12.

Mu by’ukuri mu myemerere ya Gikristu, Yezu nta ntumwa n’imwe y’igitsinagore yari afite ariko Dan Brown we yagaragaje ko uwari iburyo bwe mu gihe yasangiraga bwa nyuma ari Maria Madalena, akagaragaza ko bari bafitanye n’umubano udasanzwe kuko ngo yari yamugondeyeho ijosi nk’uko umugore wese ateta iyo yicaye iburyo bw’umugabo we!.

Amateka yo avuga ko iyi nkongoro ntagatifu (Holy Grail) yabayeho bya nyabyo ikaba ari yo Yezu yanywereyeho we n’intumwa ze bwa nyuma mbere yicwa, ndetse ngo na nyuma yo gupfa kwe umuzimu wa Yezu wazanye iyi nkongoro maze uyihereza intumwa ye yitwaga Yozefu wa Armathea, waje gukoresha iyi nkongoro ayora amaraso ya Yezu mu kumushingura.

Nyuma ngo iyi nkongoro yaje kujya yifashishwa mu gukora ibitangaza bikomeye ndetse ikajya irindwa bikomeye n’abarinzi ba Yozefu.

Iki gitabo cyanenzwe ku buryo bukomeye n’abanditsi bakomeye

Iki gitabo cyamaganwe cyane na kiliziya gatolika n’indi miryango itandukanye ya gikristu. Cyamaganwe cyane bishingiye ku kuba nta bushakashatsi bugaragara Dan Brown yagaragaje yakoze mbere yo gusohora icyo gitabo nubwo ibyo yavugaga benshi bemezaga ko ari byo ku kigero kiri hejuru ya 80%, naho we akemeza ko igitabo cyavugaga amakuru y’ukuri ku kigero cya 99%.

Miller wa The New York Times yavuze ko iki gitabo gishingiye ku kinyoma n’ubuhezanguni bufitanye isano n’inkuru z’impimbano za Pierre Plantard, washinze urusengero rwa Siyoni mu mwaka wa 1956.

Urusengero rutazwi neza rukorera mu ibanga rikomeye cyane kugeza n’uyu munsi, ikaba yariyomoye kuri kiliziya gatolika ayishinja kugoreka amateka no kwigisha nabi ubuzima bwo mu minsi ya nyuma ya Yezu Kristu.

Abandi basesenguzi batandukanye ku mateleviziyo mpuzamahanga n’ibinyamakuru bikomeye ku isi, byagiye bigaragaza ko ibyo Dan Brown yanditse mu gitabo cye atari byo, ahubwo ko ari ugucengeza amahame ye arwanya ubukristu mu bantu.

Umwanditsi w’ikirangirire witwa Richard Abanes yavuze ko mpamvu yateye Dan Brown, gusobanura ibimenyetso bya Da Vinci uko yabikoze ari uko ubwe atemera ubukristu ndetse anavuga ko abufitiye urwango rujejeta, ari rwo rwatumye yumva yasubira inyuma akajya kwandika amateka bundi bushya ahindura ibyo abandi banyabwenge n’abanyamateka bemeje nk’ukuri kuko bagaragaje n’ibimenyetso.

Mu mwaka wa 2003 ubwo yari ari kwamamaza igitabo cye, Dan Brown yabajijwe na Martin Savidge niba koko ibyo yavuze mu gitabo cye yemera ko byabaye, amubaza n’ikigero abyemeraho nk’ukuri, maze agira ati “Ndabyemera kandi hafi ya byose”.

Yavuze ko 99% ari ukuri gufite n’ibimenyetso nyamara akanavuga ko umuntu wese uzasoma igitabo akagendera no ku bimenyetso Leonardo Da vinci yashushanyije azamenya ko Yezu yabyaye ku isi ndetse afite n’abamukomokaho, ari nabo bagenzura isi kuri uyu munsi babinyiujije mu gukora ibitangaza biri mu bwoko bwa maji, tekinoloji ihambaye, ndetse anashimangira ko Israel ari yo ibarizwamo umuzi w’abantu bafite igisekuru ku mwana wa Yezu kristu na Mariya Madalena.

Iki gitabo kandi kimwe n’ibindi byose byavuze ku isano y’umugore n’umnugabo hagati ya Yezu na Mariya Madalena, ntabwo bigaragaza uko abakomoka kuri Yezu na Madalena baje kujya gushinga imizi muri Israel nyuma dore ko byose bihuriza ku kuba Madalena yari yarahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’urupfu rwa Yezu ngo mu buryo bwo guhungisha umwana.

Aba bagabo bose bavuga ko yezu yabyaye kandi bavuga ko amagambo agaragara muri Bibiliya mu Ibyakozwe n’intumwa umutwe wa kabiri, aho Yezu yabwiye intumwa ze ati mbasigiye amahoro mbahaye amahoro yanjye, kandi simbasize mwenyine ahubwo mbasigiye Roho mutagatifu/mwuka wera ngo ababere umuyobozi.

Barabihina bakavuga ko nk’uko Yezu yakundaga kuvugira mu migani, yashakaga kubabwira ko asize undi uzabacungura, umwana we na Mariya Madalena nkuko ngo umubyeyi wese abyara umwana uzakomeza intambwe ze, ibyo atabashije gusoza nk’umubyeyi, umwana akazabisoza.

Kiliziya Gatolika yakoze ibishoboka byose ngo ivuguruze igitabo cya Dan Brown

Kiliziya Gatolika ngo yaba yarashoye amafaranga arenga miliyari 16 z’amadolari ya Amerika mu kugaragaza ko igitabo cya Dan Brown gifutamye. Aya mafaranga ngo yakoreshwejwe mu kwandika ibindi bitabo bivuguruza The da Vinci Code, kuzenguruka mu bitanggazamakuru byo hirya no hino ku isi bavuguruza ibyo Dan Brown yavuze ndetse no kumwifatira ku gahanga ivuga ko ari umuhakanyi urwanya Ubukristu, ukwirakwiza amahame ya Satani mu Isi.

Ipfundo ry’ikibazo ni uko umwanditsi Dan Brown yafashe Yezu Kristu akamwambura icyubahiro cyose n’ubumana ahabwa muri Bibiliya, ahubwo akambikwa ishusho y’umuntu usanzwe, kugera naho arongora akanabyara nk’uko umugabo wese abikora.

Iki gitabo cya Dan Brown kandi cyavugaga ko nyuma yuko Madalena ahungiye mu majyepfo y’u Bufaransa nk’uko yabitegetswe n’umugabo we, ngo yashinze ubwami bw’abamerovingiana, ngo kiliziya Gatolika ikaba imaze kwica ibihumbi byinshi by’abantu ngo kugira ngo hatazagira umenya uko kuri.

Bimwe mu bitabo byamenyekanye bivugwa Kiliziya Gatolika yashoyemo amafaranga mu rwego rwo gusibanganya ibyavuzwe muri The Da Vinci code, hari nk’icyitwa kugaragaza amakosa ari muri Da Vinci Code cyasohotse gifite n’umutwe ugira uti The Da Vinci code Hoax.

Iki gitabo cyanditswe na Carle. Olson afatanyije na Sandra Miesel cyaje kivuguruza The Da vinci code kuva ku ipaji ya mbere kugera ku ya nyuma bivugwa ko cyashowemo amafaranga arenga miliyari 5 z’amadolari y’Amerika mu ku cyandika gusa no kunoza inyandiko zacyo, kigasubirwa mo n’akanama kashyizweho i Roma kwa Papa kugira ngo hamenyekane neza niba buri kosa riri muri The Da vinci Code ya Dan Brown ryari ryakosowe.

Kiliziya Gatolika kandi yashyizeho umukaridinali wihariye wo gukurikirana icyasaga n’umushinga wo kuvuguruza Dan Brown. Uyu mukaridinali kandi yahawe ako kazi nk’inshingano zikomeye dore ko yari no ku rutonde rw’abantu bake bashoboraga gusimbura Papa Yohani Pawulo II, ariko kuko iki cyari ikintu kiraje ishinga kiliziya, cyari igitero gikomeye k’ubukristu, asabwa guhagarara muri uwo mwanya ngo imyemerere ya gikiristu yongere yumvikane nyuma y’urujijo rwari rwatewe na Dan Brown mu gitabo cye The Da vinci Code.

Nyuma y’iki gitabo cya Dan Brown, yabaye icyamamare ku buryo bukomeye, ndetse iki gitabo kimwinjiriza arenga miliyoni Magana ane z’amapawundi, ndetse haje kuvugwa inkuru nyinshi zuko uyu mugabo yahise ahabwa imbaraga na Free masons, aho nawe ubwe yabyemeye ko bahise bamuha rugari niba ashaka kuba umwe mu banyembaraga ba mbere bakomeye ku isi bibumbiye muri Free mason, ku bwo guhangara Kiliziya gatulika nk’uko yabyemereye nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Independent cyo kuwa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2013.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Lola 2019-06-19 13:53:08

@Mugabe, uragorwa n ubusa . Yezu kristu ntazagukundira ko uyobya abantu.

2
mugabe 2019-06-19 07:03:43

Banyarwanda mukanguke!
gatorika iza mu Rwanda yaje ivuga ko ije kwigisha ijambo ry’Imana ariko byarangiye igihe mu miyoborere y’Igihugu bakuraho Itorero ryatorezwagamo indangagaciro na kirazira yigisha gatigisimu mubwire muri gatigisimu harimo iki cyafasha umunyarwanda ?
mu gasuzuguro kenshi yaciye umwami wacu Musinga yimika christu umwami utazwi n’abanyarwanda ,
yakuyeho amaturo y’umwami w’u Rwanda yatangwaga umuntu yejeje ishyira amaturo ya kiriziya atangwa buri cyumweru rero ntago nagaya ababyeyi bacu kuko kiriziya yazanye imbunda bafite amacumi ntibari kubashonbora ariko twebwe dukwiye guhumuka ntidukomeze kwemera ibinyoma byayo iyo ubivuze bavugako urumuhakanyi mbabaze guhakana idini ntago aruguhakana Imana kuko Imana n’Imana ntaho ihuriye n’idini.
murakoze.

3
Sosso 2019-06-19 00:52:30

Ukwemera kwacu turagufite, kandi ntikuzahungabana. Mwandike, muvuge ibyo mushatse, ariko nimutisubiraho vuba muzarimbuka.

4
Ntare 2019-06-18 16:37:13

Mwiriwe ese mwe muhakana ko ibi Atari ukuri mwaba mwibuka abantu kiriziya yishe Ibaziza ko bavuze ngo isi izenguruka izuba?? ( ni benshi nyamara byarangiye Ariko kuri )
Mwicira iteka abandi ngo Bayobye kuko ubu Kiristo bwari iturufu nziza yabami kera bwagiye bubeshya byinshi kugirango biyoborere isi , ni mukanguke kuko batubeshye byinshi

5
Mugabe 2019-06-18 14:45:49

mwiriwe neza? Rero abirabura dufite kuyoboka, kwemera no kwizera ibyabera ngagutekereza dufite ubu muziko ibyo amadini yazanye cg avuga arukuri uwanditse iki gitabo afite Ukuri kwamenwa nushaka kumenya ukuri iminsi izatinda muzamenya ibinyoma bya kiriziya nka bibiliya ko arijambo ry’Imana ,bikiramariya wabyaye Imana ,Yezu wazutse ,shitani ,purgatori nibindi byinshi byibibeshyo.

6
Ane 2019-06-18 12:22:24

Baba babuze ibyo bandika bagahimbira kuri yesu!! Gusa naza abamuhakanye nabatamwemera naba muharabika bazabura aho bakwirwa kuko azaza afite ubutware bwose ari umwami w’abami. Ikiza abantu bakwihana bakamwakira bakazabana nawe iteka ryose!!nicyo mbifuriza nanjye nkiyifuriza

7
vedaste 2019-06-18 10:44:04

Niyihe mbaraga, nubuhe buhanga, nikihe kibazo cyadukura kumwami wacu yesu . umunsi kumunsi ubushakashatsi bwabayobowe nimbaraga zumwijima burakorwa , ibitabo birandikwa ariko ndemeza ko uwamenye kristo by’ukuri (abana b’Imana) . Benedata mpamya tashidikanya ko uwamenye kristo byukuri yasobanukiwe imbaraga ze nubushobozi bwe bwishi. everything they try to do they will not change real christian ,we know how Jesus Christ is more powerful for him we are happy as well as our heart are full of his peace. Ooooooooooh!!!!!!!!!!! Jesus how can i appreciate yr kindness , yr love is unconditional. everybody must praise the Lord for this Greater gift ever and ever.

8
mupenzi 2019-06-18 09:39:59

Yewe yewe uyu ni umuyobe aragatsindwa kandi murumva ko ari free masons. Ntabwo azashobora kiliziya ndetse n’ibyanditswe byera. Nandi madini nahaguruke arwanye ubwo bugoreke bwa bibiliya nkuko kiliziya yahagurutse

9
DAME 2019-06-18 09:10:54

Ari uwanditse icyo gitabo arin’uyu munyamakuru bose ni ba nta kigenda ariko niba n’uwanditse igitabo azi neza ko akorera sekibi kandi abikuramo inyungu za hano ku isi, ubu se nk’uyu munyamakuru utanashyiramo gushishoza ahubwo ukabona agamije gusenya Yezu no gupfobya Eglise catholique harya we azunguka iki?nawe ari gukorera sekibi kandi wasanga nta n’igihembo imuha! Bibiliya y’abagatorika urayitandukanya n’iy’abaporoso du point de vue de l’etat civil de Jesus avant sa mort ukumva nta soni ufite?No version of the Holy Bible can support your meaningless ideas my dear!Abakirisitu aho bava bakagera nta n’umwe uvuyemo nta wagushyigikira muri ibo binyoma byawe wakuye mu bakorera sekibi!
Imana ikweze rwose nawe ugaruke mu nzira!

Kwamamaza