IGIHE

Abana bato batangiye gutyazwa mu buvanganzo ngo bazavemo abanditsi beza

0 25-06-2019 - saa 18:09, Ferdinand Maniraguha

Abana bato batangiye gutozwa kwandika no kuvugira inkuru zabo mu ruhame kugira ngo bazavemo abanditsi bakomeye b’ibitabo by’abana mu gihe kiri imbere.

Guhera mu mwaka wa 2015, buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi mu mujyi wa Kigali habera ihuriro ry’abanditsi, abashushanya n’inzu zisohora ibitabo by’abana rizwi nka ‘Abana Writers Café’ bagamije kungurana ibitekerezo no guteza imbere ubwanditsi bw’inkuru z’abana mu Rwanda.

Ni igikorwa cyatangijwe n’Umuryango w’abanyamerika ushinzwe Iterambere (USAID) ubwo hatangizwaga umushinga Mureke Dusome ugamije guteza imbere umuco wo gusoma mu bana.

Abana Writers café ni igikorwa cyari gisanzwe cyitabirwa n’abanditsi n’abandi bantu bakuze ariko vuba aha hongewemo n’abana, aho bahabwa umwanya wo kuvuga inkuru bahimbye, zigakosorwa nyuma inzu zisohora ibitabo zazishimye zikagatangira gukorana nabo.

Kuri uyu wa Mbere icyo gikorwa gipfundikira ukwezi kwa Gatandatu cyabereye muri Kigali Arts Center i Remera, abana bane bamurika inkuru zabo abitabiriye babona umwanya wo kuzitangaho ibitekerezo.

Gwiza Elicia umwe mu bana bagaragaje inkuru bahimbye zigakosorwa, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba n’abana bafite aho batangira ibitekerezo bigahabwa agaciro.

Yagize ati “Iki gikorwa cyari kiza kuko nkatwe abana twahawe umwanya wo kugaragaza impano zacu, tugasoma inkuru twanditse bakadukosora. Bituremamo icyizere. Byanyeretse ko umunsi umwe nzashyira hanze igitabo abana bagenzi banjye bakabasha kugisoma.”

Uwacu Karekezi Martine ukuriye Sankofa Creative Ltd, inzu ihuriza hamwe abahanzi n’ abanyabugeni mu ngeri zitandukanye ari nabo bashinzwe gutegura icyo gikorwa, yavuze ko iryo huriro rimaze kuba uruganda rucurirwamo ibitabo byinshi by’abana.

Uwacu yavuze ko guhera mu 2015, ibitabo by’abana bisaga 150 bimaze gusohoka byose bibanje kunyura muri Abana Writers Café.

Yagize ati “Aha ni nk’uruganda rwo gukora ibitabo. Umuntu araza akatubwira inkuru ye hanyuma tukamwungura ibitekerezo. Iyo inkuru iryoshye, abafite inzu zisohora ibitabo by’abana baba babibona bakaguhamagara.”

Yavuze ko kuvugurura icyo gikorwa hakajyamo n’abana bigamije kubategura no kubashishikariza kwandika inkuru, ndetse bakabasha gutanga ibitekerezo ku nkuru ziberekeyeho kuko abana aribo bamenya ibibashimishisha kurusha abakuru.

Uretse Gwiza wamuritse inkuru ye kuri uyu wa Mbere, hari abandi bana bavuze inkuru zabo nka Shepherd Benjamin, Ganza Elis na Noella Kyalla.

Inkuru zimurikwa mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Gwiza Elicia umwe mu bana bagaragaje inkuru bahimbye zigakosorwa
Haba hitabiriye abantu batandukanye bafite aho bahuriye n'iyandikwa ry'ibitabo by'abana
Abana bamuritse inkuru banditse zitangwaho ibitekerezo
Ni ubwa mbere abana bahawe urubuga rwo kugaragaza inkuru zabo zigakosorwa
Igitekerezo gitanzwe ku nkuru yamuritswe kirandikwa ngo kizafashe umwanditsi kunoza inkuru ye
Uwacu yavuze ko guhera mu 2015, ibitabo by’abana bisaga 150 bimaze gusohoka byose bibanje kunyura muri Abana Writers Café
Buri kwezi, abanditsi b'ibitabo by'abana barahura bakungurana ibitekerezo

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza