IGIHE

Umuhango wo guca inzigo mu butabera bwo mu Rwanda rwo ha mbere

3 9-08-2019 - saa 17:55, Nsanzabera Jean de Dieu

Nk’uko byagendaga mu bihugu byinshi byo ku isi, uwakoraga icyaha cyo kwica umuntu, umuryango w’uwiciwe, wagombaga kwihorera nawo wica uwabiciye, cyangwa se umwe mu muryango we, kugira ngo ituze riboneke mu gihugu no mu miryango yagiranye amakimbirane, yagejeje naho hapfa umuntu.

Mu iyi nkuru, tukaba tugiye kubatekerereza amateka y’umuhango wo guca inzigo, wakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere, nk’umwe mu mihango yifashishwaga mu kweza igihugu no kukirinda kumenekamo amaraso ya buri buri ku mpamvu zidasobanutse.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza , Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, ubusizi, ubuvanganzo n’amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, tugiye kubavomeramo intango zisubira, musome ubundi mucururure, dutekererezwe amateka y’umuhango wo guca inzigo mu Rwanda rwo ha mbere.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi hakunze kugaragara umuco wo guhora. Uwiciwe umuntu agakora iyo bwabaga kugira ngo na we azihorere. Kwihorera byabaga ari ukwica uwo muntu wamwiciye cyangwa se akica umwe wo mu muryango we, igihe yabaga abuze uwabaga yakoze icyo cyaha.

Iyo batamwicaga bwangu cyangwa se bakabura n’undi bica wo mu muryango we, babanaga izo nzika kugeza ku gisekuruza cya kure, kugeza igihe uwo muryango wihoreye k’ukomokamo uwabiciye. N’iyo uwabaga yarishe yabaga atakiriho, umuryango we wabaga ubaye inzigo k’uwo biciye, kugeza igihe bazihorera bishe umwe wo mu babo, ubundi amahoro agahinda. Iryo rya ri ihame ry’ikirenga mu mibanire y’abenegihugu mu mizo ya mbere y’iturwa ry’isi no mu Rwanda.

Mu kwimakaza ubutabera nyakuri no gushimangira ubworoherane n’ituze muri rubanda, umwami Cyilima Rugwe yaciye umuco wo guhora no kugira inzigo zokamwe n’inzika z’igihe kirekire z’ababaga hagati y’abiciwe n’abishe. Cyilima Rugwe, yashyizeho umuhango yise “Guca inzigo” Bishatse kuvuga gukuraho inzika zo kuzihorera ku muryango uyu n’uyu wabaga wiciwe.

Guca inzigo byakorwaga iyo uwishe yafataga umwanzuro wo kujya kwirega ibwami, ko yishe umuntu akajya gusaba gucishirizwa inzigo we n’umuryango we. Iyo yajyaga gusaba gucishirizwa inzigo, yajyanaga n’umuryango we wose, ku buryo ntawe usigara inyuma ngo adatanga urwaho rwo kwihorera ku muryango biciye umuntu.

Guca inzigo byakorwaga mu buryo bwo gufata ingoma y’imihango, bakayitereka hagati y’imiryango yagiranye ibibazo [Abishe n’abiciwe] ubundi bagakubitaho umurishyo umwe, bakarahira ko nta n’umwe uzihorera. Urenze kuri uwo muhango akihorera, yafatwaga nk’undi munyacyaha wese, ariko iyo wihoreraga, umuryango w’uwishe utaragera ibwami ngo usabe gukorerwa umuhango wo guca inzigo, nta cyaha cyakubarwagaho.

Ni ukuvuga ko guhora inzigo, byasabwaga n’umuryango w’uwishe, ukajya kwihakirwa ibwami mu buryo bwihuse, abiciwe batarihorera. Iyo inzigo yamaraga gukurwaho igacibwa burundu, hakurikiragaho kugenza icyaha mu mutuzo bakamenya impamvu icyo cyaha cyakozwe cyahama nyira cyo akagihanirwa.

Muri ibyo bihe ahasaga mu wa 1345, nibwo Cyilima Rugwe yaciye iteka ko: ‘’Icyaha ari gatozi, ntawe ukwiye kuzira icyaha cya mwene wabo, ko umuntu ari umunyacyaha ku giti cye, kitaryozwa umuryango we’’.

Kuva ubwo ndavuga ku ngoma y’umwami Cyilima Rugwe, umugenzo wo kwihorera ugenza amaguru make, ndetse ugenda ucika gahoro gahoro no ku bami bamukurikiye.

Iteka yaciye ry’uko icyaha gihanirwa uwagikoze, kitareba umuryango we, ritangira kubahirizwa, na magingo aya.

Ahasaga mu wa 1345, nibwo Cyilima Rugwe yaciye iteka ko ‘’Icyaha ari gatozi, ntawe ukwiye kuzira icyaha cya mwene wabo, ko umuntu ari umunyacyaha ku giti cye, kitaryozwa umuryango we’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fifi 2019-08-10 02:36:40

Guca inzigo kwari ukurimbura umuryango wose w’uwakoze icyaha. Ni nayo mpamvu mumuco wacu tutajya duha abana bacu amazina yacu. Buri mwana izina rye. kugirango nihagira ushaka guca inzigo bizamugore kumenya abagize umuryango. Nubu kandi inzigo ziracibwa cyangwa zaraciwe muri za 90 no muri za bibili. cyakora ubonako bigenda bihinduka kuko new generation itangiye no guha abana amazina ya ba se.

2
Akebokeza 2019-08-09 19:12:02

Ariko uyu wandika amateka nawe ajya yibeshya cyane kuri bimwe,ubu se ko avuze ngo babikaga inzika kugeza ku gisekuru cya kure ngo niko abatuye isi bwa mbere babigenzaga none yari ahari bayitura ngo atubwire ko ari byari biri?ahubwo nawe yihimbira ibye nabyo akabyitirira abatubanjirije kandi sibyo.

Ntago byashobokaga ko hagira ubika inzika kugeza ku gisekuruza iki ni iki rwose urabeshya pe kuko mu muco w abanyarwanda ikintu kitwa gutanga imbabazi cyari ipfundo ry imibanire yabo dore ko bacaga umugani ko ntazibana zidakomanya amahembe,rero uwishe undi itegeko ryari uko nawe yicwa ninayo mpamvu ntawapfaga kwica mugenzi we naho ibyo byo kujya kwica mwene wabo ngo nuko wabuze umwicanyi sibyo rwose urabeshye,ahubwo icyabagaho nanone niyo habaga hari uwishe cg wakoze icyaha giteye ubwoba bigatuma ahanwa n umwami akamutanga we n umuryango we wose bakicwa bityo rero ntawahirahiraga apfa gukora bene icyo cyaha dore ko abanyarwanda mu muco wabo bari abantu bakunda Imana y i Rwanda bakirinda gukora ibiyibabaza.

Ibyo byo gutanga umuryango wose bakawica n Imana yarabikoze muri bibiliya muzasome aho umwe mu miryango ya isiraheli yibaga ikintu noneho Imana ikabwira Yosuwa ngo ateranye imiryango yose maze Ikarobanuramo uwo wibye we n umuryango we n amatungo ye bakajya imbere y abandi maze ubutaka bukasama bukabamira,rero uwo wari umuco w abanyarwanda kuko bari abantu baharanira kubaho banezeza Imana bityo bakagira ibihano bikaze cyane bihana ibyaha ari nayo mpamvu bari bafite ikinyabupfura kirenze ureke abiki gihe aho bamwe usanga kwica barabigize umukino nukuri twahombye byinshi pe,twahombye kubaho nk abakera kuko bari abakiranutsi kurusha ab iyi isi y ubu kure.

3
Ryamukuru 2019-08-09 12:13:13

Ariko habagaho n’icyitwaga guca inzigo harimburwa umuryango wose w’umuntu wakatiwe urwo gupfa n’umwami.

Kwamamaza