IGIHE

Umuganura uragenda usubirana agaciro kawo wahoranye - Lt Col Nyirimanzi

11 8-08-2018 - saa 14:43, IGIHE

Ku italiki ya 3 Kanama u Rwanda rwizihije umunsi mukuru w’Umuganura, ku rwego rw’igihugu wizihirizwa i Nyanza ku gicumbi cy’umuco. Ku rwego rwo hasi, abakuru b’imiryango bahamagariwe kuwizihiza ku rwego rw’umuryango. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’inshingiro ryo kwigira kw’abanyarwanda.’

Imihango yo kwizihiza umuganura yabanjirijwe n’icyumweru cy’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino “FESPAD 2018” ryatangijwe ku italiki 29 Kamena kuri Stade Amahoro i Remera, ryitabirwa n’ibihugu by’inshuti byo muri Afurika. Amatorero ndangamuco y’ibyo bihugu yanasangije abanyarwanda ku muco gakondo wabyo hirya no hino mu ntara zimwe z’u Rwanda.

Kera Umuganura n’ubundi wari umuhango ukomeye cyane kuko wari mu nzira z’ubwiru, ukaba wari ugamije kwibutsa abanyarwanda ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro zimwe nk’abanyarwanda; bityo ko bagomba guhora babyibuka buri mwaka ngo batazahirahira batatira icyo gihango gikomeye Imana yabahaye.

Ubwo baboneragaho n’umwanya wo gushimira Imana ibyo byiza yabahaye. Kuganura rero kwari ugusubira ku isooko nk’abanyarwanda, biyibutsa ko bahuje gakondo y’abanyarwanda n’ibyiza byayo Imana yabahaye.

Ni yo mpamvu bayituraga igitambo mu byo yabahaye bahereye ku mbuto nkuru bejeje. Ku rwego rw’igihugu umuganura wayoborwaga n’Umwami afatanije n’abanyamihango b’Umuganura, naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akawizihizanya n’abagize uwo muryango bashimira imana ibyiza yabahaye.

Nyuma y’umuhango w’Umuganura hakurikiragaho Ibirori by’Umuganura byasozwaga n’Igitaramo cy’Umuco nyarwanda, abanyarwanda bavuye impande zose z’igihugu bakamurikira umwami ibyiza bagezeho by’umuco nyarwanda basa n’aberekana ko batataye umuco karande wabo.

Umwami nawe akabashima ko bakomeye kuri gakondo yabo, ko batatatiye amahame-remezo n’indangagaciro by’umuco nyarwanda, ari byo byatumye bagumya gushyira hamwe ngo hatazagira ubaca mu rihumye akabakura kuri gakondo yabo. Ibyo bakabishimira Imana basangira ku mbuto nkuru ngo biyibutse umuco gakondo wabo.

Mu mateka, Umuganura ni umwe mu mihango gakondo ya kera kuva u Rwanda nk’igihugu rwaremwa mu kinyejana cya cumi ku ngoma ya Gihanga, ariko uza kugirwa ihame ndakuka mu kinyejana cya 16 ubwo Umwami Ruganzu II Ndoli yabohoraga u Rwanda rwari rwarigaruriwe n’Abanyamahanga nyuma y’amacakubiri yatumye umwami warwo Ndahiro Cyamatare yicwa n’ababisha n’ingoma yarwo, Rwoga, ikanyagwa n’abanyamahanga.

Umuganura wabanzirizwaga n’icyunamo cya Gicurasi abanyarwanda bibuka urwo rupfu rw’u Rwanda n’Umwami warwo, hagakurikiraho ibirori bya Kamena bishimira ko habonetse Umutabazi, noneho bigasozwa no kwizihiza umuganura bashimira Imana ko basubiranye igihugu n’ubumwe bwabo nk’abanyarwanda.

Iki cyari ikintu gikomeye bagombaga guhora bazirikana ngo batazongera guteshuka kuri iryo hame-remezo ry’uko bahuje byose: Inkomoko imwe, igihugu kimwe, amahamwe-remezo gishingiyeho n’indangagaciro zigize umuco wabo.

Umuganura waje kwamburwa agaciro aho abakoloni baziye mu Rwanda. Kubera ko intwaro yabo yari amacakubiri, bihutiye guca umuco nyarwanda wahuzaga abanyarwanda, bityo baca umuganura wabibutsaga umuco karande ubahuje nk’abanyarwanda ndetse n’umwiru mukuru ushinzwe umuganura Gashamura bamucira i Burundi mu 1925.

Umuganura waje kongera kwizihizwa buri mwaka muri za mirongo inani, ariko nabwo hagamijwe guha agaciro umusaruro w’ubuhinzi kuruta uw’ibindi byose kuko abayobozi b’icyo gihe bumvaga ko ngo “umurimo ari uguhinga, ibindi ari amahirwe”.

Ubwo umuganura wizihizwaga hamurikwa umusaruro wabonetse mu buhinzi, kurusha kwizihiza ubumwe bw’abanyarwanda bushingiye ku muco umwe n’indangagaciro ziwugize, dore ko ubwo bumwe nabwo n’ubwo bwari mu ntego z’ishyaka MRND ryari ku butegetsi, mu ngiro hari amacakubiri no guheza bamwe mu banyarwanda.

Mu myaka ishize mu kwizihiza umuganura hibandwaga cyane ku kwishimira umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’uw’ibindi bikorwa by’iterambere kurusha kwishimira ubumwe bw’abanyarwanda bahuje umuco, igihugu n’inkomoko, ibirori by’umuganura bikarangizwa no gufata ingamba zo kongera umusaruro.

Kuganura usanga ubu bivuga gusangira ku bivuye ku musaruro weze, kurusha gusangira no gusabana hagamijwe kwibuka ko duhuje gakondo nyarwanda.
Umuganura uragenda usubirana agaciro kawo karemano kuko abanyarwanda bagenda bibuka ko ibyo bahuriyeho nk’igihugu, umuco karande, inkomoko, n’ibindi, bikwiye kwibukwa kurusha kwishimira umusaruro w’ubuhinzi n’uw’ibindi bikorwa by’iterambere byo bisanzwe binafite undi munsi wihariye byishimirwa: ku ya 1 Gicurasi iyo hizihizwa umunsi w’umurimo.

Umuganura kandi waba n’umwanya mwiza wo guhuriza abanyarwanda mu gihugu bari mu mahanga, ngo bibuke ubunyarwanda n’ibyiza byabwo dore ko ubu biteye ishema kwitwa umunyarwanda kurusha uko byahoze.

Ibi bikaba byanateze imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco aho abanyarwanda bari mu mahanga batwereka umuco w’ahandi mwiza bahashye, ariko bakanerekana ko batataye umuco gakondo wabo duhuriyeho twese nk’abanyarwanda.

Iyi nkuru yateguwe na Lt Col Gérard NYIRIMANZI, umwe mu bagize Komisiyo y’Intwali n’Imidari y’Ishimwe akaba no mu Ishyirahamwe ry’Abacukumbuzi b’Ireme ry’Umuco n’Amateka by’u Rwanda.

Lt Col. NYIRIMANZI Gérard ni umwe mu bagize Ishyirahamwe ry’Abacukumbuzi b’Ireme ry’Umuco n’Amateka by’u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kamaliza 2018-08-09 06:24:28

Iyi nkuru iranshimishije pe cyane.hari byinshi cyane ntari nzi ku muganura none ndabisobanukiwe.nanjye nari nzi ko baba bizihiza ibyagezweho mu buhinzi gus a kumbe hari amateka yari yihiste atajyaga amenyekana.merci bcp LT Col Nyirimanzi uri umuntu w’ingirakamaro cyane

2
kakae 2018-08-09 06:05:20

aya mateka afande Gerard yatubwiye nimeza kandi biragaragara ko ayazi.

3
kany 2018-08-09 03:59:04

Ni byo koko Umuganura ushishe byinshi byahuzaga Abanyarwanda kurusha uko bivugwa ubungubu. Hagomba ko ubushakashatsi bubishyira ahabona, maze tukamenya byose ABAKORONI badusenyeye kandi ari byiza.

4
nyaruguru 2018-08-09 02:08:59

Nkunda LT. Cl. Gérard ukuntu uri umuhanga! Amateka urayazi byimazeyo!

5
Alexis 2018-08-08 11:16:14

Aba kera ntitwabaveba, kuko ubukungu bwabo bwari bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Kandi niba Umuganura ushingira ahanini ku kurya no kunywa, birumvikana ko ubuhinzi bugifitemo uruhare runini.
Tureke kubizanamo politiki nyinshi, ahubwo dukore ku buryo ku munsi nk’uwo hazajya hakoreshwamo ibyo twiyejereje gusa—tudacungiye ku misanzu n’inkunga!

6
Kirimwubukombe 2018-08-08 10:13:27

Iyi nyandiko Umushakashatsi Ltd Col..Gerard Nyirimanzi iranshimishije cyaneee.Adusobanuriye neza umwimerere wo kwizihiza umuganura.Usanga abanyarwanda benshi umuganura bawufata nko guhurira hamwe abantu bagasabana basangira amafunguro ya Kinyarwanda kandi kwizihiza umuganura birenze kure ibyo.Ubwo abashakashatsi nkawe bari kugenda badusubirira ku isoko ngo abanyarwanda tugaruka kandi tube mu mwimerere wacu, amaherezo Urwanda tuzarugira PARADIZO nk’uko dukunda kubiririmba.Murakoze

7
Mwerekande 2018-08-08 10:10:58

Umwiru Gashamura nibyo koko yaciriwe i Burundi ariko kandi ndabona Nyirimanzi Gerard yirinze nkana kuvuga ko abanyarwanda ubwabo bahanganiye ibwami aribo bajyanye ibirego ku babiligi bigatuma Gashamura afungwa amezi 2 mbere y’uko acirwa i Burundi muri Weruwe 1925. Uruhare rwa Kayondo muri uko gufungwa no koherezwa i Burundi mwagombye kuruvuga ntimugereke byose ku babiligi, cyane ko Gashamura aho yari muri mabuso yari yamaze kwemera ko agiye gupasura ibice yayoboraga agahaho abo bandi bamushyahsyarizaga ku bazungu. Ikindi kandi kwirukana umunyamihango mukuru, ntibivuze ko umuhango nyirizina wagombye guhita ucika, kuki Musinga atahise azamura abari bungirije Gashamura ngo bakomeze uwo muhango w’umuganura ?!

8
Mwerekande 2018-08-08 09:59:56

Umwiru Gashamura nibyo koko yaciriwe i Burundi ariko kandi ndabona Nyirimanzi Gerard yirinze nkana kuvuga ko abanyarwanda ubwabo bahanganiye ibwami aribo bajyanye ibirego ku babiligi bigatuma Gashamura afungwa amezi 2 mbere y’uko acirwa i Burundi muri Weruwe 1925. Uruhare rwa Kayondo muri uko gufungwa no koherezwa i Burundi mwagombye kuruvuga ntimugereke byose ku babiligi, cyane ko Gashamura aho yari muri mabuso yari yamaze kwemera ko agiye gupasura ibice yayoboraga agahaho abo bandi bamushyahsyarizaga ku bazungu. Ikindi kandi kwirukana umunyamihango mukuru, ntibivuze ko umuhango nyirizina wagombye guhita ucika, kuki Musinga atahise azamura abari bungirije Gashamura ngo bakomeze uwo muhango w’umuganura ?!

9
kany 2018-08-08 09:58:09

Iki kinyamakuru kigize neza cyane kuba kitugejejeho iyi nkuru. Umuganura uhishe ipfundo ry’Ubunyarwanda koko.

10
Mwerekande 2018-08-08 09:32:10

Umwiru Gashamura nibyo koko yaciriwe i Burundi ariko kandi ndabona Nyirimanzi Gerard yirinze nkana kuvuga ko abanyarwanda ubwabo bahanganiye ibwami aribo bajyanye ibirego ku babiligi bigatuma Gashamura afungwa amezi 2 mbere y’uko acirwa i Burundi muri Weruwe 1925. Uruhare rwa Kayondo muri uko gufungwa no koherezwa i Burundi mwagombye kuruvuga ntimugereke byose ku babiligi, cyane ko Gashamura aho yari muri mabuso yari yamaze kwemera ko agiye gupasura ibice yayoboraga agahaho abo bandi bamushyahsyarizaga ku bazungu. Ikindi kandi kwirukana umunyamihango mukuru, ntibivuze ko umuhango nyirizina wagombye guhita ucika, kuki Musinga atahise azamura abari bungirije Gashamura ngo bakomeze uwo muhango w’umuganura ?!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza