IGIHE

Uko Nyanza yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami bw’u Rwanda (Igice cya Kane)

1 12-06-2019 - saa 13:27, IGIHE

Abanyarwanda benshi biganjemo abakiri bato, bazi neza ko Nyanza yo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Ntara y’Amajyepfo, ari wo murwa Mukuru umwe rukumbi w’igihugu cy’u Rwanda rwagize mu bihe byose rwamaze rutwarwa n’abami.

Nyamara ukurikije ibirari by’amateka y’u Rwanda, igihugu cyagiye kigira imirwa mikuru myinshi itandukanye, yagiye ishyirwaho n’abami bagera kuri 28 batwaye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 870 (1091-1961) u Rwanda rwamaze ruganje mu bwami.

Nk’uko tubikesha ibitabo “Imizi y’u Rwanda” n’igitabo “Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” byombi byanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco, amateka n’ubuvanganzo by’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, bitugaragariza ko mu Rwanda rwo ha mbere, buri mwami yagiye agira umurwa mukuru we, kenshi na kenshi ukazarangirana n’ingoma ye.

Hari n’aho usanga abami batatu, bane, batanu…, barasangiye umurwa mukuru umwe, ariko ugasanga haje uwa gatandatu arawimuye awujyanye ahandi.

Imirwa mikuru yose y’u Rwanda, yagiye ishyirwaho kandi ikomeza kwimurwa hakurikijwe uko igihugu cyatanyaga kijya mbere mu kwagura igihugu higarurirwa ibindi bihugu byari kuri ubu butaka bwitwa u Rwanda butaraba igihugu kimwe.

Muri iki gice cya kane ari nacyo cya nyuma, tugiye gukomeza tubatekerereza amateka y’uko imirwa mikuru y’u Rwanda yagiye ishyirwaho kugeza ku murwa mukuru wa nyuma w’u Rwanda ariwo Nyanza.

Mu gusubukura amateka y’imirwa y’abami b’u Rwanda, duhereye kuri Yuhi Gahindiro ka Sentabyo wari umaze kuzungura ingoma ya se, yakomeje umurwa w’u Rwanda mu gicumbi cya ba Sekuruza i Gasabo. Umwami Rwogera rwa Gahindiro we yashyize umurwa we i Giseke na Nyagisenyi muri Rusatira, ari naho yatwaye u Rwanda atuye.

Kigeli Rwabugili, niwe wakoze agashya kuruta abami bamubanjirije, mu ngoro z’abami 124 zari mu gihugu cy’u Rwanda, Rwabugili yari afitemo ingoro zigera kuri 38. Ni we mwami washyize urujijo mu guhanga umurwa w’ingoma y’u Rwanda mu bihe by’ubwami bwe kubera gushyiraho ingoro nyinshi.

Abatekereza b’amateka, bagaragaza ko muri izo ngoro ze zose uko ari 38, izari zikomeye zakwitirirwa umurwa w’u Rwanda, ari Ingoro yari i Kagano ka Nyamasheke, Sakara mu Gisaka na Rubengera mu Bwishaza. Niwe mwami wadukanye ibyo kugira imirwa mikuru itatu icya rimwe.

Ku ngoma y’umwami Rutalindwa, umurwa mukuru w’u Rwanda wari Rukaza ku musozi witwa Rucunshu, ubu ni mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Nyuma y’Intambara y’izungura yabaye hagati y’ibikomangoma byo kwa Rwabugili birimo Rutalindwa na Musinga, ahasaga mu wa 1899, nibwo Umurwa Mukuru w’u Rwanda wimuwe ushyirwa mu Mudugudu wa Gakenyeri mu Kagali ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza.

Ku ngoma y’umwami Mutara Rudahigwa, yimuye umurwa w’u Rwanda bwa nyuma mu bihe rwari rugitwarwa n’abami, ushyirwa mu Mudugudu wa Mwima mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

U Rwanda rwinjiye mu butegetsi bwa Repubulika busimbuye ubwami ku ngoma ya Kigeli Ndahindurwa, umurwa mukuru w’u Rwanda ukiri i Mwima ya Rwesero rwa Busasamana ya Nyanza.
Nyanza yabaye umurwa mukuru w’u Rwanda kuva mu wa 1899 kugeza mu wa 1961, ari nawo wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka y’ingoma y’ubwami bw’u Rwanda.

Intango y’imirwa y’u Rwanda ariyo Gasabo ka Rutunga, hakomeje kuba umurwa w’imihango y’ubuzima bw’igihugu, guterekera abakurambere mpangarwanda, hakanategurirwa ibitaramo by’imihigo njyarugamba n’ibitaramo mvarugamba.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
MUTIGANDA Remy 2019-06-13 07:09:35

ni byiza cyane kuduha kuraya mateka nurubyiruko tuba tugomba kuyamenya murakoze.

Kwamamaza