IGIHE

RALC yahamagariye abafite amafaranga gushora imari mu buhanzi

0 3-05-2019 - saa 16:44, Ferdinand Maniraguha

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yasabye abashoramari gushora imari yabo mu buhanzi nyarwanda kuko burimo amahirwe menshi atabyazwa umusaruro.

Muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma y’u Rwanda ihera mu 2017, hateganyijwe guhangwa imirimo mishya miriyoni 1.5.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques yabwiye IGIHE ko hashowe imari ihagije mu nganda z’ubuhanzi bushingiye ku muco iyo mirimo yanarenga.

Kugeza ubu mu Rwanda nta buryo buhamye bwo kubara amafaranga yinjizwa ku mwaka n’inganda z’umuco ariko mu bindi bihugu urwo rwego ni rumwe mu zikomeye zizamura ubukungu.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu wa 2015 inganda z’ubuhanzi zinjirije igihugu miriyari 763 z’amadorari, ni ukuvuga 4.2 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Muri icyo gihugu, ni amafaranga menshi yinjiye aruta ayavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu bwubatsi n’ibindi.

Mu gihe ibiciro bya peterori ari yo itunze cyane Nigeria bikomeje kugwa hasi, urwego rw’inganda zishingiye ku buhanzi rukomeje guheka igihugu.

Byitezwe ko mu wa 2020, ikiciro cy’umuziki cyonyine kizaba kinjiriza Nigeria miriyoni 86 z’amadorari zivuye ku zisaga 40 yinjiye umwaka ushize.

Sinema yo muri Nigeria yinjiza miriyoni ziri hagati ya 500 na 800 z’amadorari buri mwaka, abasaga ibihumbi 300 bafitemo akazi gahoraho.

Dr Nzabonimpa yavuze ko no mu Rwanda bishoboka cyane ko ubuhanzi bwaha akazi abantu benshi kandi bugateza imbere ubukungu hashowemo imari igaragara.

Yavuze ko Leta yakoze ibishoboka ishyiraho amategeko arengera abahanzi n’ibihangano byabo, ndetse n’ibikorwa remezo bikomeje kubakwa birimo ibyumba by’ibitaramo n’ibindi.

Yagize ati “Iyo urebye mu Rwanda usanga ari amabanki n’abashoramari ku giti cyabo bagifite ikintu cyo gutinya gushora mu buhanzi kandi iyo urebye mu bihugu byateye imbere nyuma y’ubucuruzi bw’intwaro hahita haza ubuhanzi. Iyo ugiye mu Bushinwa ni uko, usanga sinema na muzika ari cyo kintu cya mbere gifite amafaranga.”

Dr Nzabonimpa avuga ko ikibazo kikiri mu Rwanda ari uko abashoramari batarabyiyumvamo, mu gihe bigaragara ko ari ho honyine hazaturuka imirimo ihagije mu minsi iri imbere.

Muri iyi minsi usanga ibijyanye na sinema, kwandika ibitabo, kuririmba, imideri n’ibindi nka byo bitera imbere ariko ishoramari ribijyamo rikaba rike.

Dr Nzabonimpa yavuze ko bamwe batinya gushoramo imari kuko batiyumvisha ko bazunguka vuba.

Ati “ Abashoramari bose bashaka gushora mu kintu gihita cyunguka ako kanya kandi ubuhanzi buriya ni kimwe n’umwana, burarerwa, bukazamuka, ugategereza inyungu mu gihe kiri imbere. Ni na yo mpamvu ubona n’ibintu bikorwa bihenze kuko wa mushoramari ushyizemo amafaranga arashaka kuyagaruza mu gihe cy’umwaka umwe, noneho agashyiraho inyungu wa muhanzi adashoboye kwishyura.”

Ireme ry’ibihangano rirakemangwa

Nubwo abashoramari ari bake, bamwe mu bahanzi n’abashoramari mu buhanzi basanga nta bihangano bigaragara bishobora gushitura abashoramari.

Nyabyenda Narcisse wabaye umwanditsi w’amakinamico n’umutoza w’abakinnyi bayo igihe kirekire kuri Radiyo Rwanda , yemeza ko abashoramari cyane cyane mu Rwanda bashyira amafaranga yabo mu bintu byunguka vuba ariko ngo n’ireme ry’ibihangano ntabwo rishamaje.

Yagize ati “Ubu cishamo amaso urebe mu bo muturanye, mu ikinamico zihita kuri radiyo, urebe izishitura kugira ngo umuntu ashoremo imari. Ni irihe torero waha ayo mafaranga yawe kugira ngo nawe urebe ko uzunguka?”

Umuhanzi Alain Mukurinda na we abona abashoramari batazabura igihe ibihangano by’Abanyarwanda bizaba bifite umwimerere.

Uyu mugabo mu minsi mike amaze kuzamura izina ry’abahanzi barimo Nsengiyumva François uzwi mu ndirimbo ‘Igisupusupu’ na Clarisse Karasira bombi baririmba mu njyana gakondo.

Ashingiye ku imenyekana ryihuse ry’abo bahanzi, Mukurarinda ahamya ko n’ubwo abashoramari batarabyitabira habura n’ibihangano binyura Abanyarwanda.

Yagize ati “ Abahanzi twebwe ubwacu, ntabwo dukora ibihangano by’umwimerere nyarwanda . Ndavuga igihangano kiririmbye mu kinyarwanda, mu njyana ya kinyarwanda cyangwa se mu mbyino ya kinyarwanda hakoreshejwe ibicurangisho nyarwanda. Ibyo ni byo Abanyarwanda bibonamo. Nibabyibonamo bakabikunda, bakabigura bazabiteza imbere n’umuntu utari umuhanzi ushaka gushoramo imari avuge ati iki kintu ningishoramo kizagira icyo gitanga.”

Ntabwo yemera ko abashoramari mu Rwanda batumva inyungu iri mu buhanzi ahubwo ngo ni uko nta bahanzi babaha ikizere cyo kunguka babona.

Ati: “None se nta bajya kugura ibicuruzwa mu Bushinwa bikamara amezi atatu biri mu bwato kandi azi ko bishobora no kurohama? Ibyo yabibaze neza no ku muhanzi ashobora kuyashyiramo akavuga ati iki kintu mu mezi atatu cyangwa atandatu kizayazana ariko nareba agasanga uwo muhanzi amushyize muri sitade agakora igitaramo nta mufana waza, azayashyiramo ashaka iki?”

Dr Nzabonimpa ku bijyanye n’ireme yavuze ko ari ukuri abahanzi nyarwanda bakeneye gukora ibihangano bifite ireme n’umwimerere nyarwanda bajyana ku isoko ryo mu Rwanda netse no hanze.

Akomeza agira ati “Ireme ry’igihangano muri iki gihe rifite aho rihurira n’ubushobozi bwagishowemo. Ufashe nka Firimi ya Joel Karekezi yashyizwemo amamiriyoni menshi y’amayero, yasohotse ifite ireme ku buryo icuruzwa mu rwego mpuzamahanga, kandi amafaranga menshi yaturutse mu bashoramari b’abanyamahanga bitandukanye n’izindi firimi zifite inkuru zanditse neza za hano mu Rwanda ariko zashowemo udufaranga duke umuhanzi yikokoye agashyiramo. Ireme ryayo rizaza riri munsi y’iya Joel. Mu Rwanda nta muhanzi n’umwe uko izina rye ryaba ryubakitse ushobora gufata umushinga w’igihangano ashaka gukora ngo age muri banki bamuhe amafaranga.”

RALC irakangurira amabanki n’ibindi bigo by’ishoramari gutinyuka bakareba kure maze bagatangira gushora mu buhanzi no mu bindi bikorwa bifite aho bihurira na bwo.

Urwego rw’inganda zishingiye ku muco rwinjiriza isi tiriyari 2.2 z’amadorari ku mwaka, ni ukuvuga angana 3 % by’umusaruro mbumbe w’isi. Abantu miriyoni 29.5 ku isi bafite akazi mu nganda zishingiye ku buhanzi, ni ukuvuga 1 % by’abantu bagejeje igihe cyo gukora ku isi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza