IGIHE

RALC irashishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo Kuremera

2 25-05-2019 - saa 21:03, IGIHE

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irashimangira ko kuremera ari igikorwa cy’umurage w’abasogokuruza kikaba n’ishingiro ry’indangagaciro ishimangira ubumwe, ubupfura no gukunda Igihugu.

Mu kiganiro kirambuye, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Nzabonimpa Jacques yagaragaje ko “kuremera” ari igikorwa gisanzwe mu muco w’Abanyarwanda aho barebaga umuntu ukennye mu muryango, maze inshuti n’abavandimwe bakagira igikorwa bamukorera bamushakira ubushbozi kugira ngo agire icyo akora cyamufasha gutera imbere.

Ibyo byakundaga gukorwa nko mu gihe k’imihango yahuzaga inshuti n’abavandimwe nko mu gihe cyo kwizihiza umuganura, mu mihango y’ubukwe, mu gihe cyokwera, kubandwa n’ibindi.

Bagiraga uburyo bafashanya bakareba umuntu umwe muri bo udatunze cyane bakamufasha bakamuzamura bakamuvana mu bukene bakamufasha kugira aho yigeza.

Mu by’ukuri umuco wo kuremera ntawamenya igihe watangiriye mu Rwanda, Dr. Nzabonimpa we yemeza ko ari umuco watangiye kubaho kuva kera u Rwanda rwakwitwa u Rwanda akaba ari umuco dukomora kuri Gihanga Ngomijana wahanze u Rwanda. Ni kimwe mu byatumye Abanyarwanda baba abo baribo: “Abanyarwanda.”

Dr. Nzabonimpa Jacques yagaragaje ko “kuremera”byakorwaga mu buryo bwinshi bitewe n’icyo uremewe akeneye kurusha ibindi kugira ngo abashe kwiteza imbere.

Bashoboraga kumuha isambu, itungo, inganzo, umubyizi n’ibindi byinshi nyiri kuremerwa yashoboraga guheraho agakora maze akiteza imbere. “Kuremera” bitandukanye no “Guha umuntu iyabo” kuko byo byabaga ari uguha umuntu ibimuramira mu gihe gito bijyanye n’ibifungurwa.

Naho uwo baremeraga we yabaga ahawe icyo aheraho kugira ngo atangire ubuzima bushya. Mu rurimi rw’iki gihe wavuga ko babaga bamuhaye “Umutahe cyangwa Igishoro.”

Kuremera ni indangagaciro yisanisha n’indangagaciro remezo zose uko ari enye; Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura no Gukunda Umurimo.

Kuremera bisanishwa n’indangagaciro y’Ubumwe kuko kuremera byagaragazaga ubusabane hagati mu miryango, bigatsimbataza imibanire nyayo, ubufatanye, kubaha ikiremwamuntu, ubufatanye n’umuco w’amahoro no kubaha ubuzima.

Kuremera birongera bikisanisha n’indangagaciro yo Gukunda Igihugu kubera ko iyo uremeye umuntu uba ugabanyije umutwaro ku gihugu, uba ugaragaje ubwitange, ubutwari bwo gufashanya n’abandi, ndetse no kugira ishyaka ryo gufasha abandi guhindura imibereho.

Kuremera byisanisha nanone n’indangagaciro yo gukunda umurimo kubera ko kuremera byatumaga uwaremewe abasha kubona ubushobozi bwo gutangira gukora kuko yabaga abonye igishoro na we agakura amaboko mu mifuka akiteza imbere.

Umuhango wo kuremera wimakaza indangagaciro y’ubupfura kuko ni igikorwa cy’abantu bafite umutima ari ko kurangwa n’ubumuntu nk’uko Abanyarwanda bavugaga bati “Imfura ni zo bantu”, ubwitange, kuzirikana no kugira ubushishozi bwo gutuma abandi babaho neza.

Dr. Nzabonimpa Jacques yasabye Abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira umutima. Umunyarwanda akareba mugenzi we ufite ikibazo na we bikamutera ikibazo bigatuma atekereza kumufasha kuva mu bibazo nk’uko Abanyarwanda bavugaga bati “Ntamugabo umwe, nta muntu umwe, ntawigira n’izindi.”

Biracyari mu muco, biracyari mu bumwe n’ubupfura bw’Abanyarwanda. Yasabye Abanyarwanda kuva mu kwikubira no kwihugiraho, asaba Abanyarwanda kuba Abanyarwanda barangwa n’umutima.

“Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”

Dr. Nzabonimpa Jacques, Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
muhirwa 2019-05-26 22:54:56

Rwose abakurambere bajyendanye n Imana niyo mpamvu ijambo ryayo ariwo muco wabo,baziko Imana ari urukundo bityo muri byose bagomba kwimakaza urukundo,nukuri koko bari benimana n Imana ikaba umubyeyi wabo nkuko babivuze neza bati Imana y i Rwanda bakongera bakagira bati yirirwa ahandi igataha i Rwanda mu mvugo yabo yo kuzimiza isobanura ko u Rwanda ari iwabo w Imana kuko aho utaha ariho iwanyu,ntibari bayobewe ko inahirirwa kuko baziko ibera hose icyarimwe ariko iyo mvugo bayivugaga kugirago bashimangira ko u Rwanda ari intaho y Imana,ariho imuhira h Imana nabo ari abana bayo.

Nukuri abatoye imico y abanyamahanga yuzuye ico mugaruke ku isoko kuko umuco wanyu urarenze ntacyawuruta kuko wubakiye mu Mana.

Igihe abanyamahanga baduteye bakayobya imitima ya bamwe bakayikura ku muco ariryo rya jambo ry Imana,mwabonye ibyakurikiyeho uko umwana yishe nyina,umugabo akica umugore we,umugore akica umugabo,umuturanyi akadukira mugenzi we ngo afite izuru rito ngo asa atya n atya,nyamara iyo azirikana ko bose ari bene Gihanga,bene kanyarwanda mu mubiri bakaba ari Benimana mu mwuka nukuri yari kumugirira neza aho kumurimbura kandi bose bari gufatanya bakarwanya uwo muzungu w u mwinjira wazanye ayo mavunja.

2
Gerard 2019-05-26 05:28:10

Rwose uwahanze u Rwanda yaruhanganye umuco mwiza.abanyarwanda duteze imbere imico yacu aho gushishikarira iyahandi itaduhesha agaciro

Kwamamaza