IGIHE

Inzozi za Mc Philos wigaruriye benshi bataha ubukwe bw’ibyamamare, ushaka gushinga ikigo cyigisha umuco

6 3-05-2019 - saa 08:47, Uwiduhaye Theos

Nsengeyukuri Jean Damascene uzwi Cyane nka Mc Philos, amaze kubaka ibigwi mu kuyobora ibirori byiganjemo iby’ibyamamare byo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe. Yize ibijyanye n’imiti mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse muri Nyakanga uyu mwaka azasoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

N’ubwo yize ibyo ariko ni umuyobozi w’ubukwe mu mihango akenshi ijyanye no gusaba, ndetse afite impano yihariye mu Kinyarwanda cy’umwimerere kandi kidafunguye ku buryo aho yageze benshi bataha bamwirahira.

Uwagiye mu mihango yo gusaba no gukwa kwa Mike Karangwa iherutse kuba mu minsi ishize yaguhamiriza ubuhanga bw’uyu mugabo.

Aganira na IGIHE, Nsengeyukuri yavuze ko yatangiye ibijyanye no kuyobora ibirori akiri umunyeshuri ariko adatekereza ko bizagera ku ntera bimaze kumugezaho ubu.

Ati “Nabitangiye nkiri muto. Niga muri kaminuza nakundaga kuyobora ibirori bito cyane nk’amasabukuru, ibirori by’abanyeshuri n’ibindi.”

Yavuze ko yatangiye gutinyuka kujya imbere y’imbaga ubwo yigaga muri Collège du Christ Roi y’i Nyanza kuko yasomaga amasomo yo mu kiliziya.

Impano ye yagiye yaguka guhera mu 2010 ariko ayishimangira cyane guhera mu 2013 ubwo yatangiraga kuyobora ubukwe bw’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Avuga ko hari abasizi n’abandi afataho icyitegererezo bagiye bamufasha kwagura impano barimo Mgr Aloys Bigirumwami, Alexis Kagame, umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard n’abandi.

Mu nzozi za Nsengeyukuri harimo kuzashinga ikigo gisigasira umuco nyarwanda.

Ati “Mfite inzozi zo kuzashinga ishuri ry’umuco kuko nifuza ko ubumenyi mfite butaba ubwanjye gusa. Kubera ukuntu nihebeye umuco, numva ari aha nzerekeza amasaziro yanjye. Numva nabikora kugeza imvi zibaye uruyenzi kuko buriya umuco ni umutima w’igihugu.”

Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 33 avuga ko nibura azashinga iki kigo nagira imyaka 55 kuko aribwo yumva azaba amaze kunguka byinshi yasangiza abakiri kubyiruka.

Kubera ko umuco ari wo umutunze, yemeza ko usigasiwe abato bakigishwa uburyo bwiza bwo kuwubyaza amafaranga, byazamura ubukungu bw’igihugu.

Izindi nzozi afite harimo gukora cyane ku buryo azagera ku rwego rwo Kuyobora ibirori bikomeye nk’Inama y’igihugu y’umushyikirano, Rwanda Day n’ibindi biba birimo abayobozi bakuru b’Igihugu.

Bamwe mu byamamare yayoboreye imisango yo gusaba no gukwa harimo Umunyamakuru Mike Karangwa, Hubert Rene, Umuhanzi Albert Niyonsaba, umunyamakuru Florent Ndutiye , Umuhanzikazi Gikundiro Rehema, Umuhanzikazi Maman Paccy n’abandi.

MC Philos afite ubuvanganzo budafunguye mu kuyobora ubukwe
Mu bukwe bwa Mama Paccy, Mc Philoso ni we wayoboye imisango
Albert Niyonsaba uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya Imana Mc Philos yayoboreye imihango yo gusaba
Mc Philos ubwo yari amaze kuyobora umuhango wo gusaba no gukwa umugeni wa Mike Karangwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ALBERT 2019-05-06 01:21:01

Mc Philos ni umuhanga rwose,ahubwo ibya za pharmacie nashaka azabivemo kuko impano afite yamutunga peee. nkunda ukuntu ayobora ubukwe atuje,ntavuge ibigambo byinshi,kandi agakorera kuri gahunda. iindi nabonye ari umuntu wiyoroshya cyane,Imana imushyigikire rwose.

2
NIYONSABA 2019-05-06 00:01:29

Uyu mugabo afite ubuhanga bwihariye mukuyobora ubukwe rwose,maze kumukurikira inshuro nyinshi Cyane nanjye twarakoranye mu Bukwe ariko rwose tujye tuvugisha ukuri kandi n’utemera urukwavu yemere ko ruzi kwiruka;ndahamya ko ari mu Ba Mc beza mugihugu cyacu. Nakomereze aho kandi Imana imufashe kubera kunzozi ze. Buriya uburere buriya ubuvuke,indangagaciro afite azazikomeze nicyo namwifuriza.

3
Uwimbabazi Francoise 2019-05-04 10:27:30

Mc philosophy hello wafashije ko mfite bro ufite ubukwe ukankorera umuvugo koshaka kumukorera surpluse nkamuriza niwe unkurikira Kandi niwe muto twari dusigaranye

4
Placide 2019-05-03 10:21:29

Bwana Philos , icyo gitekerezo ni kiza turagushyigikiye

5
Placide 2019-05-03 10:21:26

Bwana Philos , icyo gitekerezo ni kiza turagushyigikiye

6
Mike 2019-05-03 07:15:22

Uyu mugabo yigeze kuyobora ubukwe bw’inshuti yanjye (Reception) ariko numvise abizi, ubundi nta muntu ujya apfa kunyemeza ariko we namaze umwanya munini ntekereza ku buhanga bwe. Najyaga musanga muri Pharmacy imwe yo mu Mujyi ntaziko yibitseho niriya mpano, n’akomereze aho yongeremo ikinyabupfura cyinshi (si uko atagifite, ariko kuvugira mu ruhame bisaba kwitonda cyane kuko hari igihe iyo uteshutse gato ibyari ugushimisha abantu biba intangiriro yo kukwibazaho. Ex: ubwo bukwe yayoboye mburimo, bamusabye kwihutisha imisango mbona uburyo ari kubikoramo bitagaragaye neza kuko mu gihe cyo gutanga impano yafashe ababyeyi b’umukwe nka rubanda rundi rusanzwe n’imvugo yakoresheje numva irimo gutandukira, gusa ubundi ni umuhanga kandi ntago ayo makosa twayabona atakoze)

Kwamamaza