IGIHE

Inkomoko y’Insigamugani “Ni mu rya Bilindi”

0 16-05-2019 - saa 11:13, Nsanzabera Jean de Dieu

Uyu mugani ucibwa n’umuntu ushobewe amaze kubura epfo na ruguru, ari mu bitekerezo by’urujijo bisa n’iyo umuntu asohotse nijoro agasanga hanze hacuze umwijima mubi; nibwo abwira abasigaye mu nzu yiyamirira ati “Rino joro ni irya Bilindi”.

Aba agereranyije iryo joro n’iry’umutasi wa Cyilima Rugwe witwaga Bilindi yagenzemo ajya i Bugesera gutata ubukwe bwa Nyanguge ya Sagashya, ahagana mu mwaka w’i 1400.

Icyo gihe Cyirima Rugwe Umwami w’u Rwanda na Nsoro Bihembe, umwami w’u Bugesera bagiganiraga umukobwa w’umukonokazi witwaga Nyanguge ya Sagashya; umwe ashaka kuba ari we umurongora ku mugaragaro, naho Cyilima Rugwe atanga Nsoro kumurongora rwihishwa, mu ijoro rimwe n’iryo yarongoweho na Nsoro ku mugaragaro.

Niho hakomotse imihango y’ubukundwakare Nyanguge yahize bakeba be, agira ati “Ndabaruta jye warongowe n’abami babiri ijoro rimwe” bimuviramo impamvu yamutanije na Nsoro agacyurwa na Cyilima Rugwe, bakabyarana Kigeli Mukobanya.

Uwo mugabo Bilindi wakomotsweho n’iyi nsigamugani, nyina yari umuhondogokazi, ukomoka mu bikomangoma by’i Bugesera. Ni we wari umutasi wa Cyilima Rugwe wahoraga atata igihe ubukwe bwa Nsoro na Nyanguge buzabera, kugira ngo amutange kumurongora, nk’uko indagu zari zabyemeje, ko azabyara umwami w’u Rwanda, n’ubwo yasabwe na Nsoro akanamukwa, na Cyilima agasubirayo nawe agasaba agakwa.

Mu gihe umunsi w’ubukwe wari umaze kumenyekana, Bilindi yaherekeje Cyilima bajya mu Bugesera gutaha ubukwe nk’abandi bose ariko umugambi ari uko nibamara gukora ibirori by’ubukwe, Cyilima akora uko ashoboye akarongora Nyangunge mbere ya Nsoro.

Nuko Cyilima amaze kurongora uwo mukobwa Nyanguge, ku mpamvu z’imitsindo bari baziranyeho dore bombi bari bazi ko azavukaho igihangange, Cyilima yigarukira i Rwanda ijoro ryose atinya ko hagira impamvu ituma bamenya ko yarongoye Nyanguge rwihishwa; agarukana na Bilindi

Baje byo kwihamba batazi ko bari bugere mu Rwanda, bikubitiyeho ko no kuva i Bugesera ukagera i Kigali aho Cyilima Rugwe yari atuye hari ishyamba ry’umutamenwa; gusa Bilindi yari azi inzira neza kuko yayicagamo kenshi ajya kwa ba nyirarume b’Abahondogo mu Bugesera.

Nuko bihereza iryo shyamba, bararyogoga bagera i Kigali mu gicuku cya nyuma gishyira urukerera. Abararirizi bari kwa Cyilima babakubise amaso baratangara, bati “Iri joro rya Bilindi na Cyilima bariturutse he?” Abandi baricecekera, ku bwa ya mabanga bari bafitanye kuko mu Rwanda nta muntu wari uzi ko Cyilima yarongoye Nyanguge rwihishwa na Nsoro wamusabye atabizi.

Cyilima Rugwe amaze kugaruka i Rwanda, Nsoro asigarana Nyanguge kuko ari we wamurongoye ku mugaragaro ; kurongora kwa Cyilima ko nta wundi wari ukuzi, uretse gusa ko bari bazi ko Nyanguge yasabwe n’abo bami kandi bombi bagakwa ; ni na byo byatangazaga rubanda bagira, bati “Uriya mugabo Sagashya wakiriye inkwano z’abami babiri azabigenza ate?".

Ubwo Cyilima Rugwe amaze kugaruka, akajya atuma Bilindi kuri Nyanguge akamwoherereza intashyo. Bilindi akagenda rwihishwa ijoro ryose kugeza igihe Nyanguge yanganye na Nsoro bapfuye ya mihigo yo guhiga na bakeba be ngo “ arabaruta yarongowe n’abami babiri mu ijoro rimwe”.

Cyilima amaze kumenya ko Nyanguge yatanye na Nsoro, ahera ko yohereza Bilindi ku basare b’i Bugesera kuko ari we bari baziranye, amuha n’amakoro y’amagumba y’ibimasa ngo bazambutse Nyanguge bitagoranye.

Bilindi amaze gushyikiriza abasare, ajyana amaturo kwa Sagashya. Amaze kugerayo avuga ubutumwa bwa Cyilima, barabwemera biba gutebutsa kuko yari yarakoye. Bamaze gucutsa imisango, agarukana na Nyanguge ijoro ryose. Ageze mu Rwanda, ahita abyarira Mukobanya mu Nyakabanda ka Kigali. Cyilima yita umwana izina, acyura nyina atyo.

Nuko urwo rugendo rwa Bilindi mu majoro y’umwijima ajyana ubutumwa bwa Cyilima Rugwe, ruhinduka iciro ry’imigani; ijoro ritashyemo umwijima mubi ryose, urisohotsemo agana hanze, yabura aho ava n’aho agana akiyamirira abwira abo asize mu nzu, ati “Yemwe! Hanze hano, hari ijoro ni rya Bilindi”.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza