IGIHE

Inkomoko y’Insigamugani ‘Murarye muri menge!’

1 14-09-2018 - saa 13:44, Nsanzabera Jean de Dieu

Uyu mugani w’imbuzi ugira ngo ‘Murarye muri menge!‘ bawuca iyo bashaka buburira umuntu ngo atagwa mu makuba.

Wamamaye mu Rwanda ukomotse ku muganwa (umutware) Rutarati warindaga abagore ba Mutaga, umwami w’u Burundi ahayinga umwaka wa 1700.

Mutaga Semwiza Sembyariyimana Bibero bikingiye abarwanyi mwene Mwezi Kavuyimbo, yari atuye ku Rutabo rwa Nkanda n’i Muganza w’i Ngara muri Nshiri (Gikongoro).

Rimwe yaje guhiga n’abaganwa be (Abatware) ko abarusha abagore beza. Atangira gusingiza abagore ati “Mbarusha Bishunzi bya Nyabinyeri binyara mu ntoki z’abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi mu ka Mwezi”. Ubwo aho yabaga ataka uwitwaga Nahimpera.

Akongera ati “Mbarusha Gikori igikurungishwabiganza umukobwa ubarusha ikiririsi n’ikirindimuko Bibero by’urutembabarenzi Mukamwezi”, uwo ni uwitwaga Umunani.

Arongera asingiza umugore we Niraba ati “Mbarusha Rusaro rwa nzikwesa ruresaresa umutwenzi (umusore) mu museke akamusogota isonga y’ururimi Mukamwezi.”

Akomeza atyo… ahetura abagore be bose bari aho. Abaganwa na bo bahiga ko atabarusha abagore beza. Ubwo bemeza ko bazateranira ku Rutabo rwa Nkanda bakamurikwa, maze bakamenya urusha undi abagore beza.

Umugambi urahama, abaganwa barabikomeza cyane. Icyatumaga babikomeza kwari ukugira ngo bazabone abagore ba Mutaga kuko yafuhaga ku buryo nta mugore we wageraga ahagaragara.

Bahana igihe cy’umwiteguro w’ukwezi. Gushize abagore bose bahurira i Nkanda ku Rutabo. Bahageze bateranira hamwe mu nzu yitwaga Menge yari mu gikari kwa Mutaga.

Bamaze guterana, Mutaga agira amakenga, ategeka umugabo witwa Rushorera kubamurindira ati “Umenyere abagore’ cyane cyane Bishunzi bya Nyabinyeri, Rusaro rwa Nzikwesa na Gikori.”

Nuko Mutaga amaze guha Rushorera uwo mugambi arikubura. Rushorera aguma muri iyo nzu arinze abo bagore ariko Mutaga ntiyashirwa ajya kubashinga n’abareruzi (abanetsi).

Abwira umutware wabo, ati “Murajye mungenzurira Rushorera namuhaye kundindira abagore kugira ngo abahungu batabiraramo”.

Arongera ati “Dore barimo Bishunzi bya Nyabinyeri, barimo Rusaro rwa Nzikwesa, barimo Gikori igirikurungishwabiganza na bagenzi babo; bose mubagenzure, mbona Rushorera agira amanyama nimumubona muzamufatane n’uwo bari kumwe mubanzanire.”

Abareruzi bahimbazwa n’umugambi bahawe, icyakora ibyo byose Mutaga yavuganye n’abareruzi Rushorera nta bwo yari abizi, yabibabwiraga rwihishwa undi ari muri ya nzu yitwa Menge yinywera, aganirira abagore ba Mutaga n’ab’abaganwa.

Rushorera yibera muri uwo munezero kugeza ubwo acuditse na Nahimpera, ari we Bishunzi bya Nyabinyeri binyara mu ntoki z’abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi.

Abareruzi batangira kugenzura bakajya bagenda umwe umwe, akajya muri Menge. Ugezeyo wese agasanga Rushorera yegamiye Bishunzi ku rutugu.

Rimwe rero umwe abagwa gitumo rwabaye imbwike! Arirahira, bagenzi be baba barahashinze. Babata muri yombi barahambiranya, babajyana mu gitaramo kwa Mutaga.

Abahungu bababonye bariyamirira bati “Bishunzi bamukenyeje Rushorera!” Rushorera arabohwa, aranyagwa ibyo kumurika biba birapfubye kuko Mutaga yari yarakaye.

Hagati aho batarasezererwa, Mutaga abwira undi mugabo witwa Rutarati ati “Genda ube undindira abagore hatazagira uwongera gukenyezwa Rushorera!”

Abari aho baraseka kuko bari bazi ko Rutarati akunda abakobwa kurusha Rushorera. Umwe muri bo niko kubwira Rutarati mu magambo y’igitaramo ati “Ye ga Rutarati, uramenye ugende neza uri muri Menge arya araba hanze!” yungamo ati “Kandi rero uri Menge arya ashyuhaguza!”

Ibyo byose n’ubwo babivugaga mu marenga Mutaga yarabyumvaga, afinduramo icyo bashaka kuvuga. Abwira Rutarati ati “Genda ubwire abareruzi baheke abagore bose, abanjye b’i Muganza n’ab’abaganwa; maze batahe irushanwa rirarangiye!”

Iyo mvugo rero irahararwa i Burundi ihinduka umugani, uba gikwira ugera mu Rwanda.

Kuva ubwo hombi bagira uwo bashaka kuburira igishobora kumushyira mu makozere, bakamuburira bagira bati “Urarye uri menge.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugabe Robert 2018-09-29 12:26:48

Yego wamfurawe,urakoze

Kwamamaza