IGIHE

Amashirakinyoma y’Umuhango wo guterekerera

10 22-07-2019 - saa 15:54, Nsanzabera Jean de Dieu

Imbaga y’abatuye isi, cyane cyane abayoboke b’amadini, baheze mu gihirahiro ku guhuza umuhango wo guterekera wakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere, ndetse no kwambaza cyangwa se gusenga byadukanywe n’amadini muri Afurika mu ntangiriro y’ikinyejana na 20.

Benshi mu birundumuriye mu myemerere y’amadini bagerageza guhuza guterekera n’icyezamana kandi bakagaragaza ko ari icyaha Imana yanga urunuka. Byatumye benshi bahora bikubita mu gituza, amavi agakoboka ngo barasaba Imana imbabazi ko bayihemukiye.

Muri iki gice tugiye kubatekerereza amateka n’imiterere y’umuhango wo guterekera mu Rwanda rwo ha mbere, ndetse na n’ubu ugikorwa, ariko benshi bahejejwe mu rujijo rwawo bagakomeza kwibeshya ko batabikora, kandi aribyo bahoramo.

Twifashishije igitabo “Umuco mu Buvanganzo” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco, Amateka n’Ubuvanganzo, tugiye kubatekerereza amashirakinyoma y’imvano y’umuhango wo guterekera wahanzwe n’abakurambere mpangarwanda, ukogoga abuzukuru kugeza ku buvivagiza bwa kure.

Kuva isi yahangwa igaturwaho na benemuntu, bakabyara, bakororoka, bagetekereza ibyabateza imbere, bakagwiza ubuhangange n’ubudahinyuka, buri shyanga ryagiye rigira abakurambere mpangamiryango, bawitangiye bagashyiraho inkingi za mwamba n’ingamba z’igihe kirekire bazubakiraho, kugira ngo babashe gutera intambwe ijya mbere.

Uko imyaka yashiraga indi igataha, niko abasangiye umuryango n’inkomoko bagiye bashyiraho uburyo bwo gukomeza kwibuka abo bakurambere babo, babahangiye ibyiza, bagakora ibikorwa by’indashyikirwa, byagejeje imiryango yabo aheza n’igihugu muri rusange.

Iyo myumvire ya bamwe mu batuye isi, yagiye iba uruhererekane mu yimukayimuka ryabo uko bagendaga bakwira isi yari itwikiriwe n’amashyamba ya kimeza.

Igihe cyarageze iyo myumvire yo kuzirikana ibihangange by’abakurambere bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubaka isi n’ibihugu byabo, isesekara mu Rwanda. Abanyawanda basanga ari indangagaciro y’ikirenga yo kuzirikana no guha agaciro, abakurambere babo batakiriho.

Uko u Rwanda rwarushagaho kwiyubaka no kugwiza imiryango yuje ibigwi bijyanye no guhigura imihigo mu mushinga wo kubaka u Rwanda, ni nako umuhango wo kwibuka abakurambere wagiye unashinga imizi kugeza ubwo bawuhaye izina rizatuma utibagirana witwa “Guterekera”.

Umuhango wo guterekera, usanga ufite igisobanuro cy’imigirire yo kwibuka intwari z’Abakurambere runaka zabaye mu muryango nyarwanda. Kimwe nuko n’ibindi bihugu bigira umuhango nk’uyu wo kwibuka intwari zabo zabagejeje aheza hifuzwaga.

Dukurikije ibikorwa n’imiterere y’umuhango wo guterekera mu mateka y’u Rwanda, usanga ari ijambo ry’impine ryunze amuga abiri ariyo “Guteka” no “Gutereka”. Mu Ikeshamvugo rya Kinyarwanda, guteka bivuga “Kwicara k’umwami cyangwa undi munyacyubahiro”, naho Gutereka bikavuga “Gushyikiriza imbaga y’abantu bateranye bahuje n’umugambi umwe, ibiribwa n’ibinyobwa ngo basangire”.

Umuhango wo guterekera mu Rwanda rwo ha mbere, wakorwaga mu ngeri enye kandi zitaburamo n’imwe.

Guterekera byakorwaga mu buryo bwo kwita izina umukurambere wabayeho
Guterekera byakorwaga mu kuganira no kuvuga amateka y’ibikorwa bya nyakwigendera. Byakorwaga mu buryo bwo kwizihiza isabukuru runaka ya nyakwigendera ( Isabukuru yo kuvuka, gushyingirwa, kugabirwa, gupfa n’iyindi)
ikindi kandi byakorwaga mu buryo bwo gushyiraho umunsi ngarukabihe, abanyamuryango wa kanaka bahuraga bakamwibuka.

Izi ngeri zo guterekera no kwibuka abakurambere mpangarwanda, nizo zihejeje benshi mu rujijo, aho bahura bishinja ibyaha bakoreye Rugira, abandi bakibwira ko ntabyo bakora, kandi wasuzuma neza ugasanga muri buriya buryo bwo guterekera uko ari bune, buri wese yibonamo, nibura muri bumwe cyangwa se bubiri.

Iyo wise umwana izina ry’umukurambere kanaka wabayeho ku isi, burya uba umuterekereye, kuko uko umuhamagara buri iteka, uba umwibuka n’abamuzi bagahora bavuga bati “uriya ni uwo kwa naka koko”.

Kwicara abantu bakaganira ibikorwa, ibigwi n’amateka ya nyakwigendera, burya biba ari ukumuterekera. Kuko baba bibuka ibyiza yakoze bikababera urugero bazagenderaho ibihe byose. Kwizihiza isubukuru y’umuntu iyo ariyo yose, biba bigaragaza ko bibuka ko yabayeho, no kugena umunsi ngarukabihe wo kumwibuka nawo ni umuhango wo guterekera nk’uko ibisobanuro n’imigenzereze y’uwo muhango ubyerekana.

Buriya buryo bwo guterekera uko ari bune, mu Rwanda rwo ha mbere ndetse na n’ubu buracyakurikizwa, ariko cyane cyane ubwagaragariraga buri wese ni buriya bwa kane. Aho umuryango wahuraga ku munsi wagenwe, bagategura amafunguro n’ibinyobwa nyakwigendera yakundaga, bagahura bakabisangira bamwibuka.

Bivuze ko niba yarakundaga imyumbati, barayitekaga, bakayisangira bamwibuka. Niba yarakundaga urwagwa, bakarwenga, bakarusangira bamwibuka. Ukoba baba bicaye, biri mu nyito y’uwo muhango, aho bagombaga kwica nk’abanyacyubahiro n’uwo baterekera bakamufata n’umunyacyubahiro ntawe usahinda.

Imiterere imyumvire n’imigenzereze iba mu muhango wo guterekera, igaragaza neza ko nta shyanga ribaho ridaterekera kuko guterekera ari ukwibuka intwari z’Abakurambere b’umuryango uyu n’uyu ziba zarakoze ibikorwa by’indashyikirwa, zikwiye kwibuka no kuzirikanwa.

Mu butumwa umwami w’u Bubiligi Lewopolidi wa II, yahaye Abamisiyoneri b’amadini yari aje kogeza iyobokamana muri Afurika mu wa 1883, hari aho yabatumye agira ati “ Muzakoreshe uko mushoboye, mubakuremo imyumvire yo kwibuka no kuzirikana intwari z’iwabo n’ikintu icyo ari cyo cyose cyabahuza nazo, mubatoze kuramya no kwiyambaza, abakurambere bacu”.

Ubwo butumwa, Abamisiyoneli b’amadini, baraje babushyira mu bikorwa, aho Abanyarwanda kimwe n’abandi banyafurika batojwe kwibagirwa intwari z’iwabo, batozwa kwambaza no kuzirikana intwari z’Abanyaburayi n’abandi batari ababo. Iyo niyo nkomoko yo gukuraho umuhango wo guterekera wahuzaga Abanyarwanda n’abakurambere babo batabarutse, icyubahiro babahaga kirayoyoka.

Guterekera byahindutse icyaha gitandukanya Abanyarwanda n’Imana, kandi uwo muhango n’ubundi ntaho wahuriraga n’ikezamana. Kuko umuhango uganisha ku myemrere y’Imana wari uwo kubandwa.

Ikigaragaza ko bakoraga ibyo bazi, bagahindura ibyaha, ibikorwa byose by’Abanyarwanda n’imihango bakoraga yari yuje ubuzima bw’igihugu, ni uko bahindukiye bagatoza Abanyafurika n’Abanyarwanda, kwibuka, kuzirikana no kwiyambaza Abakurambere b’Abanyaburayi nk’abo bitaga Abatagatifu.

Kuva icyo gihe, baratangira batozwa kwitwa amazina y’abazungu kandi menshi batazi inkomoko yayo n’igisobanuro cyayo, ay’imiryango nyarwanda ateshwa agaciro. Amateka y’abakurambere n’ibigwi by’abanyamahanga atangira kwigishwa no gukuzwa. Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, benshi mu Banyarwanda baracyashimishijwe no kwitwa amazina y’abanyamahanga, bakanezezwa no kukubwira izina ry’umukurambere w’umunyamahanga bitwa, kuruta izina ry’umuryango mugari bakomokamo.

Guterekera si icyaha nk’uko benshi babyigisha, kuko kwibuka intwari z’ishyanga iri n’iri, ntaho Imana bigisha yagaragaje ko ibyanga.Kuko na Bibiliya yifashishwa mu kugira imico y’amahanga yamaganwa, yarabitoje. Aho basengaga bagira bati; Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Yakobo….. Imyumvire ipfoba ibyo, ni igamije gukuza icyubahiro n’umuco w’igihugu iki n’iki n’abakurambere bacyo, bakaganza ku isi, abandi bagacecekeshwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Colonie Le Blanc 2019-07-24 09:22:13

Ukurusha ubukire aragutegeka kabe naho yaba ari muto ku myaka aba afite ijambo ryumvikana kubera ifaranga

2
conkarah 2019-07-23 14:54:58

hoya hoya ! uwakoze iyinkuru yibeshye kurugero rwohejure. nonese we ara terekera ? gusa usebeje igihe.

3
Jimmy Yuhi 2019-07-23 09:31:18

Hanyuma se ko mbona byagaragaye nkamwe mwanditse iyi nkuru mwagize icyo mufasha ministeri y’amashuri bakigisha Ku muco badasize Nibyo ko mbona aribyo byagira akamaro cyane

4
Ukobizaba 2019-07-23 09:09:16

Ndagushimiye munyamakuru wateguye iyi nkuru ngo uyigeze ku Banyaranda. Nk’uko Mugabo John ahora abyigisha kuri radio Fine Fm, Abanyarwanda by’umwihariko, n’Abanyafurika muri rusange twaranyazwe pe! Abazungu batwogeje mu mutwe, badutoza kwiyanga, kwanga abavandimwe, kugeza n’aho dutesha agaciro ababyeyi bacu. Tekereza, kwibuka papa wawe cyangwa sogokuru wawe ngo ni icyaha. Bakabirwanya kugeza n’aho ababigeragezaga batwikirwaga n’abamisoyoneri ku manwa y’ihangu! Birababaje. Nyamara kwibuka ababo tubwirwa tutanazi; kwitwa amazina yabo, byo byabaye kashi idasibangana muri twe.

Ibi bintu byagize ingaruka zikomeye, kuko Abanyarwanda by’umwihariko, twatakaje indangagaciro zo gushyira hamwe mu muco wacu Nyarwanda waduhuzaga, ibitekerezo byacu byigira imahanga Ngaho za Yeluzalemu, Isiraheli, n’ahandi. Ibi kandi byashubije igihugu inyuma, kuko cyera imihango yo guterekera no kubandwa yakorwaga cyane cyane mu masaha y’ijoro abantu bakitse imirimo. None ubu abantu bibera munsengero gusa, ngo barasenga,abandi nabo bakirirwa bababeshya babacuza utwabo ngo barabasengera. Ngiyo imwe mu mpamvu z’ubukene duhorana. Tuzahora turi abakene kuko dutegereza gusa ibitangaza! MBIBUTSE KO ABANYARWANDA BARI BASANZWE BEMERA IMANA NYIRIJURU!

Yemwe, mfite byinshi navuga ariko reka mpore. Gusa Nyakubahwa Perezida Kagame, ajya abakebura abanyamadini y’amanyamahanga aho agira ati " ni ikihe kinya babatera kuburyo mwirirwa mwigisha, nyamara ntimubone abana hanze barwaye bwaki?" Akongera ati " iyo Mana musenga ibantumaho muzayibwire ize inyibwirire". Mureke duhumuke, dukore cyane kugirango U Rwanda rutere imbere. Tuzarage abana bacu U Rwanda rukungahaye, bazajye batwibuka, n’Imana izadushima. Murakoze. Imana ihe umugisha U Rwanda.

Bavandimwe

5
muvunyi 2019-07-23 07:38:26

baraduhemukiye , batubuza kwiyambaza abiwacu, none twirirwa mu mana za Isaka na Yakobo(abazimu bo mu isiraheli/Israel). kandi mbere yiyo Misengere ya kizungu twari twitunze nta myenda tubarimo. imana yirwanda niganze, nubwo bayiduciyeho, abanyabwenge baracyayiramya

6
Oscar Ntakirutimana 2019-07-22 15:00:14

Ibinukuri pe!

Ibi ni ukuri pe!

7
Emmanuel 2019-07-22 13:16:32

Murakoze cyane kuri iyo nyandiko,Abakoloni muri byinshi baduhemukiye harimo no kudutoza kwiyanga ni ibyacu byose maze bakabyita ibipagane harimo na amazina yacu!,nawe se ni gute wakwita Bigirimana "Iripagana" maze Jackson rikaba iri kristu!,mu ururimi rwi Icyongereza akanyamaswa kitwa Imbwebwe cyangwa Umuhari kitwa Jackal!,mbese ubwo ni Jackal’s-son, na Abanyarwanda bita amazina nkayo yitiranwa ni ibikoko nka Kabwa Kabwana cyangwa Semihari,ariko sinzi ko Pastor cyangwa Padiri bakwemera kubatiza umuntu Semihari ka cyangwa se Mwene-muhari kuko aribyo Jackson bisobanura!

8
Aimable RUGIRA 2019-07-22 09:51:08

ibyo ni ukuri, ni byiza ko abantu bose tumenya Imana imwe, ariko ikibazo ni ugukoresha izina rya Yesu ugamije gusenya ibiranga n’indangagaciro by’andi mashyanga, bagomba kutwigisha Yesu gusa ariko ntibasenye (Umuco, ururimi rwacu, intwari zacu ndetse n’imigenzo yacu iduhuza nk’abanyarwanda).Mu yandi magambo twagombaga kwakira Yesu mu muco wacu nk’abanyarwanda.naho ibindi si ivanjili ahubwo ni umugambi wo kwigarurira isi(Esprit de domination).

9
john 2019-07-22 09:39:49

Nuko yezu afata inkongoro arayishimira….n’uko afata umutsima awuha abigishwa be ati :" mujye mukora mutya munyibuka" none buri kwezi turamwibuka. Hari uguterekera kuruta uko? akaga ni uguterekera umuzimu w’ahandi mbandoga Rwabutogo

10
Hando 2019-07-22 09:19:36

Uku niko kuri! Kabisa Baradutuburiye bogatsindwa n’Imana y’i Rwanda!!! Kugera n’aho bafata amazina yacu gakondo ngo ni amapagane ?? Ngo igihe cyose umuntu atarabatizwa ntabwo aba yuzuye!! Dukunde iby’iwacu duhindure imyumvire nubwo bigoye ariko birashoboka!!!!

Kwamamaza