IGIHE

Umunsi bagarura ubumwe i Rwanda:Imyaka 25 irashize u Rwanda rubohowe ( Igice cya Kabiri)

0 10-07-2019 - saa 14:24, Nsanzabera Jean de Dieu

Hashize imyaka 25 FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanasozereza ko urugamba rwamaze imyaka igera kuri ine, rwari rugamije kubohora u Rwanda, ingoyi y’igitugu, inda nini n’imitima yabaswe n’amacakubiri, ashingiye ku moko no ku Turere.

Muri ibi bihe bikomeye Abanyarwanda twibuka neza uko u Rwanda rwabohowe, hari byinshi dukwiye kuzirikana, cyane cyane bimwe mu byaranze ubuzima busharirirye Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cy’imyaka 99 ( 1895-1994), u Rwanda rwamaze rusenywa n’abakoroni n’abandi banyarwanda badakunda igihugu na bene wabo basangiye gupfa no gukira.

Muri uko kwibuka aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, hari byinshi bidakwiye kwibagirana mu mateka y’u Rwanda n’Abaturage barwo. Byinshi tugiye kubatekerereza muri iki gice, ni iby’ingenzi bidakwiriye kwibagirana, byatubera imbaduko yo kurushaho kwatanya tujya mbere, kuko “Ubugwari bw’abandi, budusemburamo ubutwari”.

Nk’uko twabitangiranye mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, tugiye gukomerezaho tubatekerereza amateka y’ukubohorwa k’u Rwanda dukesha FPR-Inkotamyi yabohoye Abanyarwanda ingoyi z’akaga n’amahano ntabarika. Ese iyo ntsinzi duhora turiririmba, u Rwanda rukayigenderaho rwiyubaka, ikomoka ku bihe byago u Rwanda rwamaganiwe?

Ntabwo amateka yatwibagiza ibyo abakoroni bakoreye u Rwanda, bakuraho imitwe y’ingabo zose z’igihugu. Ubwo Ababiligi bari bamaze kwicaza yombi bizeye ko batsinze Abadage burundu, nibwo noneho batangiye kohereza Abategetsi babo bafite imbaraga zo kugira ibyo bahindura ku miyoborere, imibereho n’imyumvire y’Abanyarwanda.

Muri ibyo bihe, nibwo mu Rwanda hinjiraga Umubiligi Mortehan wari warahawe inshingano n’umwami w’u Bubiligi zo kuvugurura ubutegetsi bw’u Rwanda. Ivugurura rye ryahinduye byinshi mu miyoborere y’u Rwanda, rinakora ku mpande zose z’ubuzima bw’igihugu.

Mu mwaka wa 1926, nibwo yaciye iteka ko nta Ngabo z’igihugu cy’u Rwanda zizongera kubaho, ahubwo ko ibikorwa byose bya gisirikare bizajya bikorwa n’Ingabo z’Abanyekongo boherejwe n’Ababiligi, bakunze kwita Indugaruga kuko ariyo yari Umurwa Mukuru wabo mu bihugu bakoronije bya Congo, u Rwanda n’u Burundi.

Gukuraho burundu Ingabo z’u Rwanda, byaterwaga n’inzika Ababiligi baje bafitiye Musinga zo kuba yafashije Abadage kurwanya Ababiligi mu ntambara ya mbere y’Isi yose. Ababiligi baje bazi neza ko Intambara y’Abanyarwanda, ari inkundura, ari abakogoto b’umuheto n’indwanyi kabuhariwe. Bari baranahawe amakuru n’Abongereza bakoronizaga Uganda na Kenya ku ntambara Rwabugili yarwanye n’Abanyankole, akabatsinda burundu, arwanisha imiheto n’imyambi, bo bafite Imbunda.

Mortehan, yabonye ko atanze uburenganzira bwo gushyiraho igisirikare cy’u Rwanda, bakabatoza imbunda, iherezo bazahindukirana Ababiligi bakabarasa bakabamara, bakanabirukana mu gihugu. Nuko afata icyemezo ko nta Munyarwanda n’umwe uzatozwa igisirikare, kugeza mu wa 1962, ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, rukagira Ingabo zarwo z’umwihariko.

Kutagira Ingabo kw’igihugu cy’u Rwanda, byashegeshe Abanyarwanda mu buryo burunduye. Ubutwari bwabo barabuniga ntibwongera kwigaragaza.Kurinda ubusugire bw’igihugu ntibyongera kubaho, maze Abakoroni baba bababonye urwaho, maze babashyiriraho imirimo y’ikandamiza karahava. Waba utayikoze ibiboko ntabarika,bikakubona!

Muri uwo mwaka, nibwo Ababiligi bubatse ikigo cya mbere cya Gisirikare mu Rwanda cyari kigenewe kubamo ingabo z’Abanyekongo zabaga zifite gahunda yo kurinda abakoroni bari mu gihugu cy’u Rwanda. Ikigo cya mbere bacyubatse i Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ari nacyo cyahawe izina rya Camp Kigali.

Urugerero rwari rwarashyizweho n’umwami Cyilima II Rujugiro ahasaga mu mwaka wa 1691 kugeza mu wa 1708, nka Politiki yo gukumira ibitero mvamahanga no kubimenya kare bitarasakara mu gihugu, rwafashaga kurinda abaturage ngo badapfa cyane mu gihe hateye igitero gitunguranye, ndetse n’imitungo y’igihugu ntiyangirike.

Urugerero rwatumaga Ingabo zifata iya mbere mu kumenya ko umwanzi yateye, mu gihe mbere ye abaturage aribo babwiraga ibwami ko umwanzi yinjiye ku butaka bw’igihugu, urugerero rukaba rwarafashije Rujugira kurwanya ibihugu bine byari byishyize hamwe ngo bikureho u Rwanda, birimo u Burundi, Bugesera, I Gisaka na Ndorwa. Icyo gihe yarabitsinze, ashimangira urugerero atyo.

Muri ibyo bitero ni naho havuye Umugani wamamaye hose ugita uti “u Rwanda ruratera ntiruterwa”. Mu 1927, urugerero rwahanzwe na Cyilima Rujugira, Abakoroni b’Ababiligi barukuyeho, igihugu gisigara ari nk’impehe, kidafite gahunda ihamye y’ubwirinzi. Kongera kugarura urugerero muri gahunda z’igihugu zo kwiyubaka, byabaye intsinzi ku Banyarwanda. Ibikorwa nk’ibyo byo kuvogera gahunda zubaka u Rwanda zigakurwaho, ntabwo bizibagirana mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ibyo bikorwa byose bigamije gusenya u Rwanda n’umuzi w’iremezo warwo kimwe n’inkingi za mwamba zahanzwe n’abakurambere zarufashije kwiyubaka no kujya mbere, byarunduye burundu ubwo mu wa 1931 Ababiligi bafataga umwanzuro wo guca umwami no kumukuraho adatanze.

Umwami Yuhi Musinga na nyina Kanjogera baciriwe i Kamembe, bava ku buyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda badatanze kandi atari ko imihango y’Ubwiru yabigenaga. Ibikorwa nk’ibyo byo kuvogera ubuyobozi bw’igihugu cyigenga ukiha kubugenza no kubugenzura, kugeza n’aho ushaka kubufatira ibyemezo, ntabwo bizibagirana mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza