IGIHE

Uko Nyanza yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami bw’u Rwanda (Igice cya kabiri)

1 7-05-2019 - saa 20:53, Nsanzabera Jean de Dieu

Abanyarwanda benshi bazi neza ko Nyanza yo mu Murenge wa Busasamana mu Ntara y’Amajyepfo, ariwo murwa mukuru umwe rukumbi u Rwanda rwagize mu bihe byose rwamaze rutwarwa n’abami, nyamara ukurikije ibirari by’amateka y’u Rwanda, igihugu cyagiye kigira imirwa mikuru myinshi, yashyizweho n’abami bagera kuri 28 barutwaye mu myaka 870.

Ibitabo “Imizi y’u Rwanda” n’icyitwa “Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” bigaragaza ko mu Rwanda rwo hambere, buri mwami yagiye agira umurwa mukuru we, kenshi na kenshi ukarangirana n’ingoma ye.

Hari n’aho usanga abami batatu cyangwa bane basangiye umurwa mukuru umwe, ariko haza uwa gatanu akawimura, akawujyana ahandi.

Nk’uko twabibasezeraniye mu gice kibanza, tugiye gukomeza kubatekerereza imirwa y’ingoma y’u Rwanda mu bihe by’abami kugeza ku murwa wa nyuma ariwo Mwima ya Rwesero rwa Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Imirwa mikuru yose y’u Rwanda yagiye ishyirwaho kandi ikomeza kwimurwa hakurikijwe uko igihugu cyatanyaga kijya mbere mu kucyagura higarurirwa ibindi.

Nyuma y’uko Kigeli Mukobanya yigaruriye u Bwanacyambwe bwa Nkuba ya Nyabakonjo, umuhungu we Sekarongoro yimye ingoma y’u Rwanda azunguye se, nuko atera ikirenge mu cya sekuru Rugwe, asubira kubaka ingoro ye i Mbilima na Matovu mu Karere k’u Bumbogo, ahahoze ari mu ngoma y’u Buliza. Ubu ni mu Mudugudu wa Matovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko wo mu Karere ka Gakenke.

Sekarongoro yari afite n’urundi rugo i Remera y’Abaforongo, ubu ni mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Kagari ka Remera, ahari hatuye Shetsa umugore we w’inkundwakazi; yari afite n’urundi rwari ku Karambo ka Rukore, ubu ni mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Baraliko mu Murenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo aho yari atungiye umugore we Matama ya Bigega ariko Umurwa we wari i Mbilima na Matovu.

Mu kubaka ingoro ye ku musozi wa Mbilima akaza no kuhagira Umurwa w’u Rwanda, kwari ugukomeza umujyo Cyilima Rugwe yatangije wo kurushaho kugariza ingoma ya Nduga yari mu zihangayikishije u Rwanda.

Ntibyatinze mu myaka ya mbere y’ingoma ye, Sekarongoro yahanguye Nkuba ya Sabugabo watwaraga Nduga muri ibyo bihe.

Umwami Yuhi Gahima ka Mibambwe Sekarongoro yabyaranye na Matama ya Bigega, ni we wazunguye ingoma ya se, akomeza ingoro ya se y’i Remera y’Abaforongo, ahagira Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Mu itanga rya Yuhi Gahima, uwamuzunguye ku ngoma ariwe Ndahiro Cyamatare, yashyize umurwa we ku Mukingo wa Nduga, ubu ni mu Karere ka Nyanza, agace kari karigaruriwe na sekuru Sekarongoro Mutabazi, ari naho hari hatuye umugore we Nyabacuzi nyina wa Ruganzu Ndoli na Kibogo, ubu ni mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza.

Ndahiro yaje kugira urundi rugo i Gitarama cya Bugamba, ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Bwira mu Kagari ka Gitarama, ari naho yaguye n’abagore be n’umugabekazi, mu mahari ya bene se Juru na Bamara barwaniye ingoma.

Umuhungu wa Ndahiro Cyamatare ari we Ruganzu Ndoli wamuzunguye ku ngoma, na we ntiyigeze avirira Nduga, na we yahashyize umurwa ahitwa i Mata ya Muhanga mu Marangara.

Icyatumye ajya gushinga ingoro mu Marangara kwari ukugira ngo arusheho guhangana n’abahinza bari barigaruriye ibihugu ba sekuruza basize bometse ku Rwanda, barimo Nkoma ya Nkondogoro wo mu Marangara na Biti Bibisi wari utuye i Musaho ya Rubengera mu Bwishaza (Ubu ni mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi).

Mu bice bikurikiyeho tuzarushaho kubatekerereza indi mirwa y’abami b’u Rwanda, kugeza ku ndunduro y’Ingoma ya Cyami, ubwo yabererekeraga Repubulika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
pasteur nshimiyimana 2019-05-19 00:43:21

Muzatubwire kumateka yurutare rwakamegeri

Kwamamaza