IGIHE

Uko Nyanza yabaye umurwa mukuru w’ubwami bw’u Rwanda (Igice cya gatatu)

2 29-05-2019 - saa 13:51, Nsanzabera Jean de Dieu

Abanyarwanda benshi biganjemo abakiri bato, bazi neza ko Nyanza yo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Ntara y’Amajyepfo, ari wo murwa Mukuru umwe rukumbi w’igihugu cy’u Rwanda rwagize mu bihe byose rwamaze rutwarwa n’abami.

Nyamara ukurikije ibirari by’amateka y’u Rwanda, igihugu cyagiye kigira imirwa mikuru myinshi itandukanye, yagiye ishyirwaho n’abami bagera kuri 28 batwaye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 870 (1091-1961) rwamaze ruyobowe n’ingoma ya cyami.

Nk’uko tubikeshasha ibitabo “Imizi y’u Rwanda” n’igitabo “Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” byombi byanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco, amateka n’ubuvanganzo by’impitabihe k’u Rwanda, bitugaragaziza ko mu Rwanda rwo ha mbere, buri mwami yagiye agira umurwa mukuru we, kenshi na kenshi ukazarangirana n’ingoma ye.

Nk’uko twabibasezeraniye mu gice kibanza, tugiye gukomeza kubatekerereza imirwa y’ingoma y’u Rwanda mu bihe by’abami kugeza ku murwa wa nyuma ariwo Mwima ya Rwesero rwa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Imirwa mikuru yose y’u Rwanda, yagiye ishyirwaho kandi ikomeza kwimurwa hakurikijwe uko igihugu cyatanyaga kijya mbere mu kwagura igihugu higarurirwa ibindi bihugu byari kuri ubu butaka bwitwa u Rwanda butaraba igihugu kimwe.

Ruganzu Ndoli amaze gutanga ingoma akayigabira umuhungu we Mutara Semugeshi, yahise yihatira kwigarurira ingoma y’u Bungwe yari muri zimwe ngari mu bihe byo ha mbere. Mbere y’uko yigarurira ingoma y’u Bungwe, yabanje gushyira umurwa we i Giseke na Nyagisenyi ( Rusatira ya Huye) aba ariho agaba ibitero aturutse, kugeza ahigaruriye.

Mutara Semugeshi amaze gutanga, umuhungu we Kigeli Nyamuheshera yakomeje ingando ya se akomeza umurwa wa Giseke, ari naho yagiye aturuka agaba ibitero byibasiye ingoma zo mu Burengerazuba no mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Kigeli Nyamuheshera, yatanze ingoma ayisigira umuhungu we wafashe izina ry’ubwami rya Mibambwe Gisanura. Umurwa w’u Rwanda yahise awimura awuzana mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, ari na we wabaye inkomoko y’iryo zina bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Umuhungu we Yuhi Mazimpaka na we yakomeje kwimura umurwa w’u Rwanda awuganisha mu Rwanda rwo hagati aherekera mu Burasirazuba aho yawushyize mu Ijuru rya Kamonyi ho mu Mudugudu wa Juru mu Kagali ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi.

Cyilima Rujugira wazunguye se Mazimpaka ku ngoma, nawe yahanze umurwa we, aho yawushyize i Ntora ya Bwanacyambwe, ahaje guhinduka Gisozi ku ndunduro y’ingoma ye. Ahari umurwa wa Rujugira kuri ubu ni mu Mudugudu wa Ntora wo mu Kagali ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi wo mu Karere ka Gasabo.

Kigeli Ndabarasa wafashije se Rujugira kwanamiza ibitero by’ibihugu bine byari byishyize hamwe ngo byagirize u Rwanda, we yatembye asubira kuri Gakondo ya ba sekuruza i Gasabo aba ariho ashinga umurwa we. Impamvu yashinze umurwa we i Gasabo, kwari ukugira ngo ahindure amateka y’abamubanjirije mu kwagura u Rwanda aho berekezaga mu Burengerazuba, we ahugukira kwagura u Rwanda yomekaho ubutaka bwo mu bihugu by’Iburasirazuba.

Akimara gushinga umurwa we i Gasabo, yihatiye gushimangira ubutegetsi bw’u Rwanda mu ngoma ya Ndorwa yari yigaruriwe vuba, anashyira imbaraga mu kwigarurira ingoma y’u Rweya rw’Abazigaba, ashirwa abigezeho.

Umuhungu we Mibambwe Sentabyo na we ntiyigeze yimura umurwa we, yawuhamishije i Gasabo, dore ko yanimikiwe hafi y’Ikiyaga cya Muhanzi mu Murenge wa Gasange wo muri Gatsibo hateganye n’I Gasabo.

N’ubwo ingoma ye itateye kabiri kubera abavandimwe be barimo Gasenyi na Gatarabuhura bamurwanyije agatanga amaze ku ngoma imyaka itarenga ine, ariko yakomeje ubutegetsi bwe ari mu Murwa Mukuru w’I Gasabo mu gicumbi cy’Abakurambere bahanze u Rwanda.

Mu bice bikurikiyeho tuzarushaho kubatekerereza indi mirwa y’abami b’u Rwanda, kugeza ku ndunduro y’ingoma ya cyami, ubwo yabererekeraga Repubulika.

I Nyanza ni hamwe mu habaye imirwa mikuru ya nyuma y'ubwami bw'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nikokuri 2019-05-30 05:59:59

ALPHONSE WE, NIBYO KOKO, DUKWIYE KUMENYA IKESHAMVUGO RY’AMAGAMBO AKORESHWA AHA N’AHA NKO MU BUKWE

2
Alphonse nyantabana 2019-05-29 17:08:57

Muzatubwire uko bita inzoga zitangwa mubukwe n’igihe zitangirwa
Urugero:uko bita inzoga batanga basaba umugeni mukinyarwanda cy’umwimerere

Kwamamaza